Polisi yafashe umugabo wagaragaye amenagura ibirahure by’imodoka ziparitse mu mujyi wa Kigali

Polisi kuri uyu mugoroba yavuze ko yafashe umugabo wagaragaye muri videwo amenagura ibirahure by’imodoka imwe ku yindi, azisanze muri parkingi mu Mujyi wa Kigali.

Ni umugabo wateje impagarara kuri iki gicamunsi, ubowo yadukiraga ibirahure by’imodoka asanze ziparitse, n’uburakari bwinshi, abamubonye bagakiza amagara yabo.

Ababibonye ku rubuga rwa X bagiye impaka ku cyo Polisi yakagombye gukora, bamwe bavuga ko yakagombye kuraswa, abandi bavuga ko ibyo yakoze atari iby’i Rwanda, bivuze ko yakagombye kuvuzwa.

Aba bavuga ibyo kvuzwa barahuza na Polisi y’u Rwanda, kuko mu iperereza ry’ibanza yagaragaje ko uyu mugabo ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka