Ibicuruzwa bijya muri RDC byarenze 20% y’ibyo u Rwanda rwohereza hanze

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuba nk’isoko rikomeye kandi ryizewe ku bicuruzwa by’u Rwanda, aho kugeza ubu ibiva mu Rwanda byoherejweyo biri hejuru ya 20% by’ibicuruzwa byose byoherezwa hanze.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 69.9 z’Amadolari ya Amerika, bingana na 20.2% by’ubicuruzwa byose byoherejwe hanze.

Ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu byoherejwe muri RDC byarazamutse bigera kuri Miliyoni 21.5 z’Amadolari, ugereranyije na Miliyoni 14.9 z’Amadolari mu gihembwe nk’icyo cya 2024.

Ibi birimo ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bikoresho bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, ibicuruzwa byoherezwa biva ahandi (re-exports) byaragabanutse bigera kuri Miliyoni 48.3 z’Amadolari ugereranyije na Miliyoni 65.9 mu mwaka wabanje. Ibi bikaba ahanini bishingiye ku mikorere mishya y’amasoko y’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ikiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga, ndetse n’inzira nshya z’itangwa ry’ibicuruzwa bitanyuze mu Rwanda.

Bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza muri RDC bigizwe ahanini n’ibikoresho by’ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi nka sima yo kubaka, ibishyimbo, ibigori, amata apfunyitse n’ibindi.

Harimo kandi ibicuruzwa byoherezwa nka peteroli, imyenda ya caguwa, ibikoresho byo mu rugo bikozwe muri plastike n’inzoga, n’ibindi binyobwa bidasembuye, byose bikanyuzwa ku mupaka bigahurira ku masoko ya Goma na Bukavu.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, uku kuzamuka kw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kwatewe ahani n’ituze ryongeye kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu gihe cyashize, rimwe na rimwe ibicuruzwa by’u Rwanda byagoranaga kubona isoko muri RDC ahanini bishingiye ku bibazo bya politiki, ariko ubu ibyo bicuruzwa bifatwa nk’ibyorohereza abakiriya kubera ko bibageraho ku giciro gito binaturutse hafi.

Uretse RDC, mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ibindi bihugu bikomeye u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa, birimo, u Bushinwa bwoherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 40.9 z’amadolari, u Bubiligi bwoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 14.4, na Luxembourg yoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 13.6.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zari zisanzwe zifite umwanya wa mbere mu bihugu byoherezwamo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda, kuko mu 2024 hoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 288.6, muri uyu mwaka byaragabanyutse bigera ku gaciro ka miliyoni 97.9.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 7.5 z’amadolari, mu Burundi hoherezwa ibifite agaciro ka miliyoni 5.6, muri Tanzania ho hoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 1.5, mu gihe Kenya rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 1.0.

Nubwo ibyo bigaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba bugenda bwiyongera, ibicuruzwa byoherezwa muri ibyo bihugu byo byaragabanutse cyane.

Mu myaka ibiri gusa, igipimo cya RDC mu kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda cyikubye inshuro ebyiri, kiva kuri 7.9% mu 2023, kigera kuri 10.2% mu 2024, kikaba kigeze kuri 20.2% mu 2025.

Uku gukomeza kohereza ibicuruzwa byinshi muri RDC bivuye mu Rwanda, n’ibindi bihanyuzwa biyishimangira nk’umufatanyabikorwa ukomeye cyane mu bucuruzi bw’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka