Abayobozi b’Imisigiti batangiye guhugurwa kugira ngo buzuze ibisabwa na RGB

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), asaba ko umuntu uyobora itorero cyangwa umusigiti agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) na Kaminuza ya Kisilamu yo muri Uganda (Islamic University in Uganda - IUIU) hagamijwe guhugura abazavamo abayobozi b’imisigiti, bazwi nka ba Imam.

Icyiciro cya mbere cy'abantu 130 bagiye guhugurwa mu gihe cy'amezi atandatu
Icyiciro cya mbere cy’abantu 130 bagiye guhugurwa mu gihe cy’amezi atandatu

Ayo mabwiriza ateganya ko umuyobozi w’urusengero cyangwa w’umusigiti agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bumenyi bw’Idini yakuye muri kaminuza izwi kandi yemewe, cyangwa akaba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bundi bumenyi ariko yarakoze n’amahugurwa mu by’iyobokamana muri kaminuza yemewe, izo nyigisho yarazize mu gihe cy’amasaha atari munsi ya 1,200.

Mu Rwanda hari Aba Sheikh 130 gusa bujuje ibisabwa mu gihe hari imisigiti 456 hakaba hakenewe abarenga 300.

Nubwo hari ibindi insengero n’imisigiti byafunzwe byari byasabwe kuzuza, amabwiriza yo kugira abayobozi bujuje ibisabwa na yo yaje ari inyongera kuri ibyo byari byasabwe mbere.

Mu gutangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro muri Kaminuza ya UTB, Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Musa Sindayigaya, yagize ati “Turi hano rero kugira ngo twubahirize iri bwiriza. Ni yo mpamvu twashatse abafatanyabikorwa barimo Kaminuza ya UTB, umuyobozi wayo turamushimira by’umwihariko n’abo bafatanya kuba baremeye ko izaberamo aya mahugurwa.”

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya (hagati) hamwe n'abandi bayobozi barimo abahagarariye Kaminuza za UTB na IUIU batangije ku mugaragaro amahugurwa ya ba Imam
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya (hagati) hamwe n’abandi bayobozi barimo abahagarariye Kaminuza za UTB na IUIU batangije ku mugaragaro amahugurwa ya ba Imam

Yongeyeho ati “Kubera ko mu Rwanda nta Kaminuza ihari yigisha amasomo y’Idini ya Islamu, byabaye ngombwa ko dushaka abafatanyabikorwa mu mahanga, tubona Islamic University in Uganda (IUIU) iherereye mu Mujyi wa Mbale mu Burasirazuba bwa Uganda, tujyayo turaganira tubereka ikibazo dufite, bemera kutwakira, no gukorana mu gutanga aya mahugurwa dutangije azatangwa n’abarimu baho, rero turabashimira cyane.”

Ku ikubitiro, iki cyiciro cyiyandikishijemo abazahugurwa bagera ku 130 baturutse ku misigiti babarizwamo mu Turere 27 two hirya no hino mu Rwanda. Bazajya biga kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane nyuma y’akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigishwa n’abarimu bamwe bari muri Uganda, abandi bari mu Rwanda. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bazajya bigira muri Kaminuza ya UTB iri i Kigali kuva mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Hari icyizere ko nibarangiza ayo masomo mu gihe cy’amezi atandatu, mu Rwanda umubare w’abujuje ibyangombwa byo kuyobora umusigiti uzaba wiyongereye. Iki gikorwa kandi kiri mu bizafasha ya misigiti yafunzwe gufungurwa.

Bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye muri iki gikorwa
Bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri iki gikorwa

Abagiye guhugurwa barangije za Kaminuza mu bundi bumenyi, bakaba bagiye guhugurwa mu bumenyi bw’idini. Harimo abafite za PhD, Master’s na Bachelor’s . Ubuhanga n’ubunararibonye basanganywe bwitezweho kuzana impinduka mu misigiti no kuzana iterambere muri rusange mu muryango mugari w’Abayislamu mu Rwanda.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) uvuga ko ayo mahugurwa azamara amezi atandatu, azatwara Amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 209 harimo amafaranga y’ishuri azishyurwa Kaminuza zemeye kubigisha (tuition fees) no kubafasha mu myigire yabo. Harimo kandi ayo kwishyura ingendo n’amacumbi by’abarimu n’abanyeshuri.

Mu ntego uwo muryango ufite harimo harimo kureba uko wagira kaminuza ya Kislamu mu Rwanda yigisha amasomo asanzwe ariko ikagira n’amasomo y’inyigisho z’Idini yakenerwa n’abashaka kuba ba Imam.

Abajijwe icyo avuga ku batekereza ko kwigisha ibyerekeranye n’ijambo ry’Imana ari umuhamagaro n’impano, ko bidasaba kujya kubyiga mu ishuri, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yagize ati “twebwe mu myemerere y’Idini ya Islamu ibyo ntabwo tubyemera. Ntabwo twemera ko hari abandi bantu bagihabwa ubutumwa bw’Imana ngo bahabwe uwo muhamagaro, ubutumwa bw’Imana bwasoreje kuri Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ibisigaye abandi ni ukubyiga bakagira ubumenyi. Nk’uko umuntu atavuga ngo ngiye kuvura atarize uby’ubuvuzi, nk’uko atavuga ngo agiye gukora iby’indege cyangwa imodoka atarabyigiye, no kwigisha no kubwiriza ubutumwa bw’Imana na byo bisaba kuba umuntu yarabyigiye. Twebwe rero icyo tuvuga ni uko dushyigikiye aya mabwiriza, kuko aba agamije kugira ngo abantu bahabwe ubutumwa bw’imyemerere, ariko babuhabwe n’umuntu ubizi, uzi icyo avuga n’igihe akivugira n’uburyo agomba kukivuga. Ntabwo twemera ko umuntu yahabwa umuhamagaro n’Imana atarabyigiye, ntabwo byashoboka.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka