Ntawabura kwibaza icyo u Rwanda ruri gukora kugira ngo ibiribwa nk’umuceri, ibigori, ingano, amavuta n’ibindi bikomeze kuboneka mu gihe ibitumizwa hanze byaba bitabonetse, bitewe n’intambara hamwe n’imihindagurikire y’ikirere yibasiye ubuhinzi ku Isi.
Ibigo bigize BK Group byishimira imikorere myiza yabyo, hamwe n’abakiriya bagize uruhare mu kuzamuka kw’inyungu mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 900Frw.
Mu bikorera bitabiriye imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ryabereye i Huye guhera ku itariki ya 16 kugeza kuya 28 Kanama 2023, hari abagaragaje icyifuzo cy’uko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Igihugu ryajya rinyuzamo rikabera no mu Ntara.
Impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri MINICOM, Rukundo Jean Premier Bienvenu, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishami rya kabiri ry’ikigo cy’urubyiruko, Afri-Farmers, yasabye urubyuruko guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, bigatuma umusaruro muri urwo rwego ubona (…)
Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ku bufatanye bwa Sendika z’abakozi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), n’izindi nzego, abakozi bakora imyuga itandukanye ntaho bayigiye uretse mu kazi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi.
Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite ikibazo cya Peteroli yabuze ku isoko bakavuga ko bishobora gutuma bahagarika imirimo y’uburobyi ndetse n’isambaza zigahenda.
Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burahamagarira ababyeyi kumva ko amata baha abana atwarwa ku magare afite ibibazo, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kirizeza abasora bataramenya Amategeko mashya arebana n’imisoro, ko bagiye kubona amahugurwa nta kiguzi batanze.
Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko yiyemeje kurushaho kwita ku rwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ikemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego rufite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashima ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa babafashije kureka gucuruza mu kajagari mu buryo butemewe. Bamwe muri abo bagore bagaragaza imbogamizi bahuriragamo harimo no gufatwa bagafungwa.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse kandi kigakura ku isoko puderi y’abana yitwa ‘Johnson’s baby Powder’, bitewe n’icyemezo cy’uruganda ruyikora.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300Frw ugereranyije n’uyu mwaka wa 2022-2023 urimo kurangira.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech, ruzaba rwatangiye gukora kuko abashoramari babonetse. Ni uruganda rwitezweho kuba ikigega Nyafurika mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ruherutse kwemezwa kugira ikicaro i Kigali binyuze mu masezerano yasinywe hagati ya (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro byiyongereyeho 14.1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ugereranyije na Gicurasi 2022.
Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.
BK TecHouse yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Africa AeTrade Group azafasha abakiriya bayo kugera ku isoko rusange rya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.
Abashoramari batandukanye mu Rwanda baravuga ko kwitinya no kutagira ubumenyi buhagije ku isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ari kimwe mu mbogamizi zituma batarashobora kuryibonamo ku bwinshi.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.
Banki ya Kigali (BK) yatashye ishami ryubatswe mu buryo bugezweho riherereye mu Giporoso, mu Murenge wa Remera mu nyubako ya Sar Motor.
Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.