Urwego rw’Ikoranabuhanga rwatanze akazi ku bagera ku 1990 mu mezi 9 gusa
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe guteza imbere Ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, buratangaza ko mu mezi 9 ashize, abantu bagera ku 1990 biganjemo urubyiruko, babonye akazi gashingiye ku ikoranabuhanga, rugashishikariza n’abandi kuryitabira hagamijwe kugabanya ubushomeri.

Uru rwego ruvuga ko rwafashije ba rwiyemezamirimo rubaha amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo itandukanye, ariko yose ishingiye ku ikoranabuhunga bityo bikaborohera kubona akazi cyangwa kukihangira, nk’uko bigarukwaho na Alex Ntale, Umuyobozi mukuru muri PSF ushinzwe ikoranabuhanga.
Agira ati “Kugeza ubu tumaze guhugura urubyiruko rugera ku 1990, twabahuguye mu gukoresha ikoranabuhanga mu nganda, mu bucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) n’ibindi. Mu bantu rero duhugura, 50% byabo mu mezi atatu kugera kuri atandatu nyuma y’amahugurwa baba bamaze kubona akazi, cyangwa bazamuye ibyo bakoraga”.
Yungamo ati “Muri bizinesi ntoya n’iziciriritse (MSMEs) zo mu bucuruzi butandukanye, twahuguye abagera kuri 623. Harimo abari mu buhinzi, abari mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora ubucuruzi bw’ihererekanya ry’amafanga ndetse n’abari mu bukerarugendo. Ikigamijwe ni ukongera umuvuduko mu byo umuntu akora, ibyo yagombye gukora mu minsi 7 abe yabikora mu munsi umwe, ni ko kamaro k’ikoranabuhanga”.

Akomeza avuga ko intumbero bafite ari uguhugura abagera kuri Miliyoni imwe, mu byiciro bitandukanye, ku buryo umuntu yumva ko ikoranabuhanga atari iry’abize gusa, ko uwo ari we wese akoresheje telephone ye ryamufasha mu byo akora akabasha kubinoza bikamuteza imbere.
Umwe muri ba rwiyemezamirimo w’urubyiruko ukora iby’ihererekanya ry’amafaranga (agent), ndetse ukorana n’amabanki atandukanye, avuga ko amahugurwa yahawe yamugiriye akamaro.
Ati “Ubu nkorana na Mobile Money, Airtel Money n’amabanki atandukanye, ibi byose nabyinjiyemo maze kubona amahugurwa, kuko nahise ntinyuka, cyane ko banatwigishije gucunga amafaranga. Ibi ntabwo bisaba igishoro kinini, nkanjye natangije ibihumbi 150Frw, ariko iyo byagenze neza simbura ibihumbi 100Frw ku kwezi nsigarana namaze gukura ayo nifashishije mu bindi bikenerwa mu buzima. Ndashimira byimazeyo ICT Chamber yaduhuguye kandi nta kiguzi idusabye”.
Ibijyanye n’ibikorwa bya ICT Chamber birimo n’aya mahugurwa, byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, ubwo abanyamuryango b’uru rwego bahuriraga mu biganiro, bigamije guhanahana ubunararibonye nk’abikorera, kuko bashobora gukenerana hagendewe ku cyo buri wese akora. Ikindi cyari kigamijwe ni ukurebera hamwe uruhare rwabo muri Gahunda ya Guverinoma ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda, yibukije abari mu mirimo ijyanye n’ikoranabuhanga, ko gukorera hamwe ari ingenzi niba bifuza kugera kure, ndetse anababwira ko Minisiteri ahagarariye yiteguye kubafasha muri urwo rugendo.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|