Abitabiriye Expo 2025 i Kigali hari ibyo bashima n’ibyo bifuza ko ubutaha byazitabwaho

Imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Kigali muri Nyakanga na Kanama 2025 ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, by’umwihariko abamurika. Hari ibyo bashima mu migendekere yaryo, ariko bagira n’ibindi basaba ko ubutaha byazanozwa.

Umwe mu bo twaganiriye ni uwitwa Niyomugaba Innocent ukora muri Beauty and Wood Ltd. Bakora ibijyanye n’imitako yo ku nkuta, ameza yo kuriraho, ndetse n’andi yo gushyira mu ruganiriro. Bafata ibiti bakabivanga n’ibindi bintu bituma ameza cyangwa ikindi kintu bakozemo kigaragara neza.

Avuga ko ari ubwa mbere bari bitabiriye imurikagurisha . Abajijwe impamvu izindi nshuro bataje, yasobanuye ko bari batarabona ubushobozi.

Ati “Bisaba kwishyura stand ibihumbi 600 Frw ifite metero eshatu kuri eshatu. Twebwe twitabiriye dushaka kumurika ibintu byacu kuko ni bishyashya, nta hantu henshi biri muri Afurika. Rero byari ngombwa ko tuza kubigaragaza kugira ngo abantu babimenye.”

Niyomugaba avuga ko muri rusange imurikagurisha ryagenze neza, ariko ngo habayemo gutinda guhabwa ibyangombwa biranga abamurika (badges) bigatuma igihe bagiye hanze y’ahabera imurikagurisha bafatwa nk’abandi bose bajemo kwirebera cyangwa guhaha, bakishyuzwa amafaranga yo kwinjiramo.

Aba mu byo bamurika harimo ameza akoze muri ubu buryo
Aba mu byo bamurika harimo ameza akoze muri ubu buryo

Undi twaganiriye ni uwitwa Allen Dukunde ukora muri kompanyi yitwa Adventure Pulse Ltd icuruza mu Rwanda ikinyobwa gikorerwa muri Korea cyitwa JINRO Soju. Ni ikinyobwa kimaze amezi ane kigeze ku isoko ry’u Rwanda kizwi nka ‘cocktail’ gisembuye ariko kiba cyongewemo ibindi bintu nk’imbuto ku buryo bitanga impumuro n’icyanga umuntu ahitamo bitewe n’uko abyifuza.

Allen Dukunde asaba ko abagitangira bizinesi badafite amikoro ahambaye bajya boroherezwa bakagabanyirizwa ibiciro by'ikibanza cyo kumurikiramo ibyo bakora
Allen Dukunde asaba ko abagitangira bizinesi badafite amikoro ahambaye bajya boroherezwa bakagabanyirizwa ibiciro by’ikibanza cyo kumurikiramo ibyo bakora

Na we avuga ko muri rusange imurikagurisha ryagenze neza, gusa agasaba ko ibiciro by’ikibanza cyo kumurikiramo kizwi nka ‘stand’ byagabanywa, kuko hari benshi baba bifuza kuza kumurika ibikorwa byabo, ariko bagakumirwa n’ubushobozi budahagije.

Yagize ati “Twebwe intego twari dufite ni ukugira ngo Abanyarwanda babashe gusobanukirwa iki kinyobwa. Buri munsi twakiraga abantu batari munsi y’ijana basogongera ku buntu. Ibyo ni ibitwereka ko iki kinyobwa abantu batangiye kugikunda. Abantu barakimenye ndetse baracyishimira.”

Yongeyeho ati “Abategura imurikagurisha wenda ikintu ubutaha bazatekerezaho ni ukugabanya ibiciro bya stand ku bashoramari bakiri ku bushobozi bwo hasi, cyane cyane abakirimo gutangira. Iyo umufashije ukamuha stand ihendutse nk’iy’ibihumbi 200 frw cyangwa 300 frw, na we abasha kuza kumurika ibicuruzwa bye. Rero ubutaha babitekerezaho kuko ubu stand ihendutse yari ibihumbi 600Frw.”

Umushoramari Sina Gerard ufite bizinesi yitwa Entreprise Urwibutso izwi nka Nyirangarama, ni umwe mu badasiba imurikagurisha, aho usanga ndetse benshi mu baza mu imurikagurisha basura aho amurikira ibicuruzwa birimo akabanga, agashya, akarusho, akarabo, akandi, akaryoshye, akanozo, akiwacu, ibyo kurya birimo ibirayi na burusheti, n’ibindi.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard avuga ko adashobora gusiba imurikagurisha kuko rimuhuza n'abantu b'ingeri zitandukanye bamwe akabigiraho, abandi bakamwigiraho
Rwiyemezamirimo Sina Gerard avuga ko adashobora gusiba imurikagurisha kuko rimuhuza n’abantu b’ingeri zitandukanye bamwe akabigiraho, abandi bakamwigiraho

Ati “icyiza cy’imurikagurisha, ni uko tuhahurira n’abantu b’ingeri zitandukanye. Abanyamahanga baraza tukaganira, tukababaza uko batubona, natwe ubwacu bakatubaza uko tubabona. Ibyo ni byo bituma tubasha kwitwara neza ku isoko, kuko aha ni igipimo cy’isoko kikwereka uko uhagaze.”

“Nkatwe abanyenganda bituma dutekereza icyo twakora kugira ngo abaturi imbere tubakurikire, na none abari inyuma yanjye nkareba icyo nabamarira mbaha inama kugira ngo na bo bazamuke. Iyo ni yo mpamvu ntashobora kwemera ko imurikagurisha ryaba singiremo uruhare nanjye rwo kubonekamo.”

Sina Gerard avuga ko atari imurikagurisha ry’i Kigali gusa yitabira kuko nyuma y’irya Kigali akomereje no mu yandi abera i Rwamagana, i Musanze n’ahandi hatandukanye, mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage, nk’umushoramari wibanda cyane cyane ku bishingiye ku buhinzi n’ubworozi, aho agirana amasezerano na bamwe mu bahinzi borozi kugira ngo babone isoko ry’umusaruro wabo.

Kuri iyi nshuro, avuga ko imurikagurisha ry’i Gikondo ryitabiriwe cyane n’abantu benshi, inyubako ziravugururwa, ndetse n’abamuritse bigaragara ko bazanyemo ibintu byinshi.

Ati “Mu imurikagurisha harimo ubuhanga, ubwenge butuma tujyana n’igihe, twiyubakira Igihugu, twongera umusaruro ndetse tukanawunoza, tukaba dufite icyizere cyo kuzasazira mu Gihugu gikize.”

Mu bishya avuga yari afite kuri iyi nshuro mu imurikagurisha, harimo umutobe (agashya) ukomoka ku bisheke. Gutunganya uwo mutobe ngo byateje imbere ubuhinzi bw’ibisheke cyane cyane mu Turere twa Rulindo na Gakenke, bigirira akamaro abaturage bari basanzwe babihinga.
Mu bindi bishya avuga ko arimo kumurika no kwitaho birimo ishuri ryigisha abana bato umupira w’amaguru, ikipe y’abarushanwa mu magare, n’ibindi.

Imurikagurisha rya 2025 ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ryamaze iminsi 20, kuva tariki 29 Nyakanga kugeza tariki 17 Kanama 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka