Ubwenge buhangano bugiye kujya bwifashishwa mu gusuzuma umubyeyi utwite
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Yves Iradukunda, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) buzifashishwa mu gusuzuma umugore utwite, bikazafasha kumenya mbere uko ubuzima bwe n’ubw’umwana buhagaze.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu iterambere ry’Igihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwatangije uyu mushinga muri gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’izindi.
Yatanze urugero rwa gahunda ya Leta izifashisha mu ikoranabuhanga rya AI, mu gusuzuma ababyeyi batwite hakoreshejwe uburyo bwa ‘Ultrasound’.
Uyu mushinga ugamije kunoza uburyo bwo gutahura kare ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo gutwita mu Rwanda, hifashishijwe ibikoresho bya ultrasound bikoresha ubwenge buhangano (AI-powered point-of-care ultrasound - POCUS) mu bigo nderabuzima byo ku rwego rw’ibanze.
Ibi bikoresho bizafasha abaforomo n’ababyaza gupima neza igihe inda imaze, no gusuzuma impamvu zishobora gushyira inda mu kaga, bityo bagatanga ubufasha hakiri kare.
Iri koranabuhanga rizabafasha no kunoza imikorere mu rwego rw’ubuzima bw’ababyeyi n’abana, mu bice bidafite serivisi z’iteramberere zihagije.
Iradukunda yasobanuriye Abasenateri uko AI ‘simple blind sweep’, umukozi w’ubuzima akora isuzuma rya ultrasound mu buryo bworoshye adakeneye ubumenyi buhambaye.
Ati “AI isuzuma amashusho ako kanya, igahita yerekana igihe inda imaze n’ibyago bishobora kuyigeraho”.
Aha yanavuze ko AI imufasha gusesengura imibare (Biometric analysis), aho ipima ibipimo by’umwana uri mu nda nk’umuzenguruko w’umutwe (head circumference) n’uburebure bw’akaguru (femur length), kugira ngo ibisubizo bibe nyabyo mu gihe kitarenze iminota 10.

Yavuze ko ubu bwenge buhangano kubukoresha bitagoye, kuko ubu buryo bushobora kwigishwa mu munsi umwe gusa, bityo bukagera kuri bose.
Akomeza avuga ko ubu buryo buzigishwa abakozi bo ku rwego rw’ibanze mu buvuzi, abaforomo, ababyaza n’abandi bakozi bafite serivisi zifite aho zihurira n’ubuzima.
Ubu bwenge buhangano buzagira akamaro muri serivisi y’ubuzima, kuko buzafasha mu gutahura hakiri kare no kohereza ku gihe abagore bafite ibibazo nko kubyara imburagihe, cyangwa gutahura ibibazo birebana n’ikura ridasanzwe ry’umwana uri mu nda.
Ku rwego rw’ubuvuzi ubu bwenge buhangano buzatuma umubare w’abagore bitabira isuzuma ry’inda wiyongera, no kunoza uburyo bwo kohereza abarwayi aho bavurirwa neza ku gihe.
Kuri ubu AI izifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi, Abasenateri babitanzeho ibyifuzo, kuko ishobora gukoreshwa nabi ikaba yateza ibibazo.
Senateri Mukabaramba Alivera yavuze ko nubwo hagaragajwe ko umujyanama w’ubuzima yakoresha AI ‘Ultrasound’ apima ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, afite impungenge ku bumenyi bw’abajyanama b’Ubuzima kuko abenshi bafite ubumenyi buke.
Ikindi Senateri Mukabaramba yagaragaje ni uburyo bwo gusuzuma ibisubizo by’umurwayi, ndetse no kumusuzuma nabyo bishobora kubonekamo icyuho ugasanga habayeho ko ubwenge buhangano bushobora kwibeshya indwara.
Ati “Ibaze nk’ibisubizo umuganga yasuzuma mu gihe cy’iminsi runaka, ubwo bwenge buhangano bukabisuzuma mu gihe gito cy’amasaha, numva jyewe mwabisuzuma kugira ngo hatazabaho ibibazo mu rwego rw’ubuzima”.
Kuri izi mpungenge zagaragajwe, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, yavuze ko AI itazasimbura ibyo abaganga bakoraga, ahubwo bazajya bayifashisha mu kazi kabo bigatuma koroha.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|