Gushyigikira iterambere ry’abakiriya byatumye BK Group yunguka neza
Ubuyobozi bwa BK Group Plc, bwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, icyo kigo cyagize inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 51.9, zingana n’izamuka rya 8.6% ugereranyije n’ayo cyungutse muri ayo mezi umwaka ushize.

Ni inyungu bakesha gahunda z’ibigo byayo bitandukanye birangajwe imbere na Banki ya Kigali (BK), yungutse miliyari 52.2Frw zingana n’izamuka rya 12.9% ugereranyije n’umwaka ushize.
Muri ayo mezi, BK yongereye amafaranga y’inguzanyo yatanzwe agera kuri miliyari 231Frw, umubare w’abakiriya nawo wiyongereyeho 7.9%, byatumye habaho izamuka ry’amafaranga abitswa agera kuri tiriyari 2.6.
Byose byaragezweho kubera gahunda ya ‘Nanjye ni BK’, yabaye inkingi yo gutuma Abanyarwanda benshi barushaho kwiyumvamo BK nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye n’imari.
Ubu, inguzanyo zose zimaze kugera kuri miliyari 1,754Frw, bituma BK itaba gusa umufatanyabikorwa mu iterambere ahubwo irimo no gufasha mu kubaka amateka mu iterambere ry’u Rwanda.
Icyo iyi mibare isobanuye ku Banyarwanda
Ibigo bito n’ibiciririrtse (SMEs) byahawe inguzanyo ya miliyari 238Frw (byiyongereyeho 15% ugereranyije no muri 2024), bifasha abacuruzi kwagura ibikorwa byabo, kubungabunga no kwinjira ku masoko mashya y’imirimo.
Inguzanyo abantu ku giti cyabo bahabwa zageze kuri miliyari 313Frw, zizamukaho 13% ugereranyije n’umwaka ushize, bifasha abatari bake kubona amafaranga yo kugura inzu, kwiga n’ayo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Inguzanyo mu buhinzi zageze kuri miliyari 95Frw, bivuze ko habayeho izamuka rya 52%, bituma zirushaho gufasha abahinzi ku giti cyabo, amakoperative n’abatunganya umusaruro, kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byo gukoresha mu buhinzi bwabo, no kongera umusaruro.
Muri ayo mezi atandatu kandi, hatanzwe inguzanyo ku bigo binini by’inzego zitandukanye, zageze kuri miliyari 1,105Frw, bituma habaho izamuka rya 14%, zakoreshejwe mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’ubucuruzi, hagamijwe iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Hanatangijwe ishami ryihariye rya banki rifasha imiryango mpuzamahanga n’iy’iyobokamana, hagamijwe kongera amadovize n’inyungu iyavamo.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko kimwe mubyo bishimira, ari akamaro ibikorwa bya banki biba byaragiriye abakiriya bayo muri gahunda zitandukanye bakoranamo n’iyo banki.
Ati “Ikidushimisha cyane ni impinduka ziba zarabaye, nko kuba nyir’iduka ashobora kongera ibicuruzwa, umuhinzi agashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kongera musaruro we, umunyeshuri agashobora gukomeza kwiga. Aho niho hari intsinzi ifite agaciro nyakuri. Intego yacu ni ugukomeza kubaka banki igakurana n’u Rwanda.”

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, BK yakomeje gahunda zayo z’ikoranabuhanga, itangiza serivisi ebyiri zikomeye zizwi nka BK QUICK+ na Urubuto Pay.
BK QUICK+, ni uburyo bw’ikoranabuhanga bushoboza abakiriya kubona inguzanyo aho bashobora guhabwa kugeza ku mafaranga miliyoni 50 mu gihe cy’amasaha 15 gusa, kandi nta ngwate, bitanabasabye kuva aho bari, ahubwo bakoresheje telefone zabo bagakoresha BK Mobile App cyangwa Internet Banking ku bakoresha mudasobwa.
|Ni mu gihe Urubuto Pay, ari uburyo bushya bworoshye, bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.
Binyuze muri BK Foundation, BK ikomeza gutanga 1% by’inyungu mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango hagamijwe guteza imbere uburezi, guhanga udushya no kurengera ibidukikije.
Hafashijwe kandi abanyeshuri benshi binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kubishyurira amafaranga y’ishuri, amasomo y’imyuga, n’umushinga mushya wo guteza imbere ubuvuzi muri purogurame ya biotech.
Hafashijwe imishinga mito n’iciriritse irenga 130 mu myigishirize y’ubucuruzi, hanatangizwa ubufatanye bw’imyaka itanu buzafasha urubyiruko n’abagore barenga 8,000.
Hatanzwe amahugurwa yo kongera ubushobozi ku banyamuryango batandukanye barenga 600, hanashyirwaho amatsinda yo kuzigama, hafungurwa konti nshya hafi 500.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yashimiye imbaraga ibigo bigize BK Group byagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere ya 2025.
“Tubikesha imiyoborere myiza no gushyira imbere iterambere rirambye. Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7.8% mu gihembwe cya mbere, bituma abifuza inguzanyo biyongera. Ibi byose biduha amahirwe yo gukomeza kongera imikorere, gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga, no gutanga inyungu z’igihe kirekire ku bashoramari bacu.”
Uko Banki ya Kigali yinjira mu mezi asigaye y’uyu mwaka, intego yayo ni ugukomeza kongera inyungu, gushimangira umubano ifitanye n’abakiriya, no kubaka umuryango mugari w’imari uha imbaraga ubucuruzi, abaturage n’igihugu muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|