Abakora ubuhinzi bagiye gufashwa kubyaza umusaruro ibyangirikiraga mu murima n’ibifatwa nk’imyanda
Ibigo bikora ubuhinzi by’umwihariko ibyibanda ku bukungu bwisubira (Circular Economy), bigiye gufashwa kurushaho kubyaza umusaruro ibyangirikiraga mu mirima n’ibindi byafatwaga nk’imyanda, gukorwamo ibindi bishobora kugira akamaro.

Ni ibigo bito n’ibiciriritse (SME’s) bikora ubucuruzi butanga icyizere cyo guhanga udushya n’imirimo myinshi, bukongera ubukungu binyuze mu iterambere ryabyo hamwe n’ishoramari mu gihugu, ku buryo bakeneye amafaranga yo kubyagura.
Amafaranga bazayahabwa n’ibigo by’imari hamwe n’abashoramari batandukanye, binyuze mu gusobanurirwa imishinga n’amafaranga bakeneye n’icyo azabafasha kugeraho mu gihe baramuka bayabonye.
Mu myaka ine ishize ibijyanye n’ubukungu bwisubira byari bishya mu matwi y’abantu batumvaga neza akamaro kabyo, yaba kuri bo ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Nyuma yo guhugurwa no gusobanurirwa akamaro kabyo, bageze ahantu bigaragara ko bakeneye amafaranga menshi yo gushora muri ibyo bikorwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Bamwe mu bakora ubuhinzi banibanda ku bukungu bwisubira, bavuga ko mu gihe bamaze bakora ubukungu bwisubira, ari indi soko y’amafaranga babonye yiyongera ku yandi bari basanzwe binjiza, ku buryo inkunga bazahabwa izabafasha kwagura ibikorwa bahanga imirimo mishya isanga iyo bari bafite.
Consolée Niyigena ni umukozi w’ikigo cyitwa Kigasali Coffee Ltd, bakora ibijyanye no gutunganya ikawa bahereye mu murima kugeza inyowe, bakabyaza igishishwa cy’umutuku cyazo (ikawa) umusaruro, bakagikoramo ifumbire hamwe n’amakara (Pellets/ Briquettes) afasha mu kurinda guhumanya ikirere bakora mu gishishwa cya kawa cyitwa gasenyi.

Avuga ko nubwo ubukungu bwisubira ari gahunda itaramara igihe bayimenye, ariko baramutse bahawe inkunga babafasha kurushaho gukora ibikorwa birengera ibidukikije.
Ati “Baba badufashije uburyo bwo gukora binyuze mu kutugurira amamashini meza agezweho atunganya neza ibi turimo gukora, tukaba twanabona isoko yindi y’amafaranga, yiyongera ku yo twari dufite. Duhanga imirimo yiyongera ku yo twari dufite, abaturage babyungukiramo babona imirimo, banabona uburyo buboroheye bwo guteka no kubona ifumbire.”
Mu gihe cy’umwaka bamaze bari mu bukungu bwisubira, Kigasali Coffee Ltd ku munsi ikora ibiro 300 bya briquettes, ariko ngo baramutse babonye ubushobozi bwo kubona imashini bifuza, bashobora gukora nibura Toni imwe mu isaha.
Hashize imyaka irenga itatu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute - WRI), batangiye umushinga uzagabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda, (Circular Food Systems in Rwanda).
Ni umushinga ugamije kubonera ibisubizo umusaruro w’ibiribwa wangirika, kuva mu murima kugera ku meza (aho abantu baba bafungurira), harimo no kureba uko hakoreshwa ifumbire itangiza (idahumanya) ibiribwa.
Umuyobozi w’uwo mushinga mu Rwanda, Eric Ruzigamanzi, avuga ko abakora mu bigo bito n’ibiciriritse bigera kuri 20 bakorana nabyo, bafashijwe kumenya no gusobanukirwa neza icyo ubukungu bwisubira ari cyo, no kubakirwa ubushobozi.
Ati “Ibyo bakora byose, ibyo twe tubona ni uko ubu bukungu bwisubira bufasha ibi bigo kubona ubushobozi bwiyongera ku bwo bari basanzwe bafite, kuko bahanze udushya tuvuye mu bintu byari bisanzwe byangirika. Ikindi ni uko habaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Doreen Ntawebasa, avuga ko icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye ku kuzamura ubukungu.
Ati “Ibi bisaba kongera gutekereza utundi dushya mu ruhererekane rw’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ibiribwa, kuva ku isoko kugeza ku muguzi. Bisaba gutekereza uburyo bwo guhinga hakoreshejwe amazi, ingufu n’ifumbire, bikabyazwa umusaruro bitagize icyo byangiriza.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko muri gahunda ya gatanu y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA5), harimo ingamba zijyanye no kugira ngo umusaruro wiyongereho nibura 50% kuri hegitari, uwangirika nturenge 5%.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|