Umurambo wa Protais Zigiranyirazo waratwitswe

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo witwaga Monsieur Z watwitswe nyuma y’uko umuryango we wimwe uburenganzira bwo kumushyingura muri icyo gihugu.

Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana akaba na musaza wa Agathe Habyarimana, yaguye muri Niger mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Munani, aho yari yarahungiye nyuma yo kuvanwa I Arusha muri Tanzaniya mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha.

Yari amaze kugirwa umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu bujurire, n’ubwo mu rugereko rw’ibanze yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu agahabwa igifungo cy’imyaka makumyabiri.

Nyuma y’urupfu rwe mu ntangiriro za Kanama, umuryango wasabye uruhushya rwo kumushyingura mu Bufaransa, ariko mu mpera z’ukwezi, ubwo bajyaga kumushyingura I Orleans aho mushiki we atuye, Meya w’umujyi yabangiye gushyingura mu irimbi rusange.

Iki cyemezo yagifashe avuga ko yamenye uruhare rwa Zigiranyirazo rukomeye rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ishyingurwa rye rishobora guteza akaduruvayo, ndetse imva ye ikaba yahinduka ahantu abakoze Jenoside n’ibyitso byabo baza kwishongorera ari nako bashinyagurira abarokotse.”

Mayor wa Orleans akimara guhagarika ishyingurwa ry’uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri bitaga kandi Prince du Nord, cyangwa Igikomangoma cyo mu Majyaruguru, abandi bayobozi na bo bahise bafata umwanzuro.

Musenyeri wa Kiriziya Gatolika muri Orleans, na we yavuze ko nta Misa agomba gusomerwa muri Orleans, ariko avuga ko “kumusengera ababishaka bamusengera kugira ngo ahari atazajya mu muriro.”

Ibyo byanze, umuryango wa Agata Habyarimana wagiye gushakishiriza mu mujyi wa Saran, kugira ngo barebe ko bashyingura mu irimbi ryaho rya Ifs, ariko na ho Meya arabangira.

Ubwo kandi ni ko bagiye mu rukiko kurega Meya wa Orleans, ariko uyu munsi urukiko rushimangira icyemezo cy’uko Monsieur Z atemerewe gushyingurwa mu irimbi rusange rya Orleans, aho umuryango wa Habyarimana wagize iwabo ha kabiri (second home) nyuma yo guhunga u Rwanda barusizemo imiborogo.

Mu gihe cy’urubanza bakomeje kwimura gahunda yo gushyingura, dore ko nta yandi mahitamo bari bafite.

Nyuma y’uko batabaje inkiko bikanga, amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko umurambo wa Zigiranyirazo watwikiwe ahantu h’ibanga (il aurait finalement été incinéré dans un lieu secret), agaherekezwa n’abantu bane cyangwa batanu bo mu muryango we.

Umujyi wa Orleans wateganyaga ko iyo Zigiranyirazo ashyingurwa mu irimbi rusange, yashoboraga guherekezwa n’abantu byibuze magana ane, kandi bagateza akaduruvayo mu mujyi, ahitamo kurinda abaturage n’umujyi ayobora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka