Ikaze, muze iwacu mubaze ikibazo cyose mufite ku rwego rw’imari - umuyobozi muri BNR
Umuyobozi w’ishami rigenzura ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Ferdinand Murenzi, yavuze ko buri Munyarwanda ashobora kwinjira muri iyi Banki akabaza ikibazo afite kigendanye n’iby’imari.

Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa 19 Kanama 2025, mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio, cyasobanuraga uko BNR ibungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari (The role of the financial Stability Committee at the National Bank of Rwanda).
Yagize ati “ntimukatubone nk’abantu badasanzwe, ntimukabone BNR nk’urwego rutari urwanyu, ni urwego rw’Abanyarwanda ndetse buri Munyarwanda wese ashobora kuza akinjiramo akabaza ikibazo cye.”
Mu kwerekana uburyo BNR ubwayo ikomeza kwegera abaturage, Murenzi yongeyeho ati “Mu minsi yashize hagiyeho uburyo bwo gukorana n’abaturage dushyiraho sisiteme (system), y’uburyo umuturage ashobora kubaza ikibazo, yaba hari icyo ikigo cy’imari cye kitamufashije neza akabaza ‘Intumwa chat board’.”
Ikindi kandi, ngo kuva mu mwaka wa 2021 hatangiye uburyo bwo kwigisha no guhura n’abaturage, aho BNR yohereza abakozi bayo kwigisha ibijyanye n’imari ndetse n’uburenganzira bwabo.
Umutekano w’urwego rw’imari mu Rwanda wizewe nk’uko umutekano w’igihugu wizewe
Muri iki kiganiro, Murenzi yavuze ko umutekano w’urwego rw’imari mu Rwanda wizewe nk’uko umutekano w’Igihugu wizewe kuko BNR ihari kugira ngo ireberere buri muturage.
Kudahungabana ku urwego rw’imari, ni igihe ibigo by’imari byose bikora neza inshingano zabyo, bigatanga neza inguzanyo, bikakira neza amafaranga abakiriya babitsa, bikanayabika neza.

Ibyo babijyanisha n’izindi serivisi zose z’imari bigakorwa mu buryo budahungabanya umuturage, kuko iyo bumuhungabanyije buba buhungabanyije Igihugu.
Ni n’igihe ibigo by’ubwishingizi bikora neza inshingano zabyo zirimo kwakira imisanzu y’abaturage hagira ingorane ziba bakabihagararamo neza bishyura.
Murenzi ati “Bivuze ko iyo umuturage, kuko umuturage ni umukiriya wa bya bigo, ntibishobora kubaho tutariho cyangwa tutabyizeye nk’abaturage. Buriya serivisi z’imari ahanini ni icyizere. Icyo cyizere rero kibaho cyane biturutse kuri BNR ishinzwe kugenzura ibyo bigo, kuko inshingano zayo z’ingenzi ni ukubungabunga agaciro k’ifaranga ndetse no kubungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari hagamijwe iterambere kandi rihuriweho.”
Ni yo mpamvu ngo habaho Komite ishinzwe kubungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri BNR, ikora mu buryo bwo kugenzura niba umutungo uhari udashorwa mu kintu kimwe kugira ngo haramutse havutse ikibazo bidahungabanya ubukungu bw’Igihugu.
Ikindi kandi, ngo hakanakurikiranwa uko umutungo ukoreshwa mu nzego wagiye ushorwamo ku buryo mu minsi iri imbere iryo shoramari ridashobora kugira ikibazo.

Murenzi agira ati “Ikurikirana ni umunsi ku wundi, isaha ku isaha. Dufite abakozi bahagije bo gukurikirana uko ibigo byitwaye. Tugabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi, hari igenzura rikorerwa ku mpapuro, aho ibigo by’imari byohereza raporo zabyo, zikagenzurwa umunsi ku wundi. Hakaba n’igice kigenzura cyagiye ku byicaro by’ibigo by’imari, bakagenda bagahura n’abayobozi n’abakozi b’ibigo by’imari bakicara bakaganira bagasuzuma niba za raporo zoherejwe ari zo kandi zaratunganyijwe.”
Biteganyijwe ko Kuwa kane tariki 21 Kanama 2025, Guverineri wa BNR Soraya Hakuziyaremye, azamurika icyegeranyo cy’igihembwe ku bukungu bw’Igihugu, anatangaze ibyemezo BNR yafashe na gahunda zitandukanye.
VIDEO - Komite ishinzwe kubungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri BNR ikora ite? Birasobanurwa na Murezi Ferdinand, Umuyobozi w'ishami rigenzura ubudahungabana bw'urwego rw'imari muri BNR. https://t.co/kTwR495WUo pic.twitter.com/1u8L9HgTbZ
— Kigali Today (@kigalitoday) August 19, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|