Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.
Perezida Paul Kagame yemeje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hamwe no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bugeze ku rwego rushimishije.
Intumwa z’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru mu bijyanye n’Umutekano (Northern Corridor Integration Projects Defence Cluster) ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, aho basuzumira hamwe imishinga ifitiye akamaro abaturage bo muri ibi bihugu.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.
Abarema isoko ry’ahitwa mu Ryabazira, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’uko ibicuruzwa byangirika mu gihe cy’izuba n’icyimvura nyinshi, kubera ko ritubakiye; bikaba bikomeje kubashyira mu gihombo, yaba ku ruhande rw’abaricururizamo ndetse n’abaguzi ubwabo, bakifuza ko ryubakwa.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), isanga hakwiye kurebwa indi nyito yahabwa Ikigo cy’abanyamwuga mu gutanga amasoko, n’inshingano zacyo zigasobanuka, cyane ko cyitezweho kongerera ubumenyi abari muri uwo mwuga bikazatuma banoza ibyo bakora.
Kwaduka kwa moto zitwarwa n’amashanyarazi mu Rwanda birimo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, aho umubare w’abagore batwara abagenzi kuri moto ugenda wiyongera bitewe n’uko zitabateza imvune, kandi bakaba boroherezwa kubona igishoro cyo kuzigura.
Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga, urubyiruko rwiyemeza kwishyira hamwe, rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.
Abagore bahoze mu bikorwa byo gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bo mu mirenge ya Burera ihana imbibi na Uganda, barishimira ko bashoje umwaka wa 2024 batakibaranwa n’abakora ibyaha.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Mu gihe muri iyi minsi abantu bari bishimiye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, birayi, amashaza, inyanya n’ibindi, kwitega ko hari buhahe abantu benshi byatumye ibiciro bizamuka.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Engie Energy Access Rwanda yashyiriyeho abayigana poromosiyo yabafasha gutunga smartphone zigezweho badahenzwe.
Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Huye rwahigiye guhindura Huye umujyi bandebereho mu nyubako z’ubucuruzi n’amacumbi, ndetse n’imyidagaduro.
Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, rwateguye imurikagurisha ryo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, kugira ngo rizafashe abazaryitabira kuruhuka no guhaha biboroheye muri izi mpera z’umwaka.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, hasojwe icyiciro cya mbere cy’umushinga ‘Advancing Citizens Engagement - ACE’ wo gufasha abaturage kuzamura uruhare mu iterambere bafashijwemo na Spark Microgrants.
Abashoramari barateganya gushora mu nganda zitunganya impu n’ibizikomokaho. Ni mu gihe u Rwanda ruteganya gushyiraho ahantu hagenewe inganda zitunganya impu mu Karere ka Bugesera.
Abafatanyabikorwa ba Leta mu bijyanye n’ubuhinzi barimo Umushinga wa USAID Hinga Wunguke, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya BK TechHouse n’ibigo by’imari, barizeza urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bakorera ubuhinzi mu turere 13, ko bazahabwa inguzanyo ku nyungu nto, nta ngwate basabwe kandi bakajya bayisabira bakoresheje (…)
Imishinga itanu ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori yahize iyindi muri 25 yahataniraga ibihembo by’icyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’ yahawe igihembo cy’amafaranga bazishyura badashyizeho inyungu.
Akanyamuneza ku maso y’Abanyamusanze ni kose by’umwihariko kuri bamwe barya ari uko bahashye, nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi cyamanutse bigera kuri 450Frw ku kilo, bivuye kuri 800Frw byariho mu mezi abiri ashize.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) buvuga ko bwugarijwe n’ikibazo cy’umubare munini w’abanyamuryango batarumva akamaro ko gutanga umusanzu nk’uko bikwiye, bigatuma hari umubare w’amafaranga arenga miliyoni 30 ataboneka ku yateganyijwe.
Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za Siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyeretse bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), amahirwe bafite mu kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri i Remera, kikaba kugeza ubu kigizwe n’inyubako nini za BK Arena, Sitade (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko mu mwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba rwinjiye mu Bihugu bifite umusaruro mbumbe ugereranyije ku buryo nibura buri muturage abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu (5,000 USD), buri mwaka.
Guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’abaturage byiganjemo iby’abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), byatumye mu mezi icyenda y’uyu mwaka wa 2024, ibona urwunguko rwa 24.3%.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rishobora guhabwa rwiyemezamirimo urikoresha kuko abaturage ubwabo batarikoresha uko bikwiye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ubukungu b’Igihugu bwakomeje kuzamuka muri uyu mwaka wa 2024 kubera ihindagurika rito ry’ibiciro ryagumye hagati ya 2-8%, ndetse no kuba igipimo cy’inyungu fatizo kitarahindutse nyuma y’uko cyagiye kigabanywa kuva mu mwaka ushize wa 2023.
Inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki abarizwa mu Rwanda mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024, zibarirwa muri tiriyali 1,7 y’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri tiriyali 1,3 y’amafaranga zariho mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2023; ibyo bikaba byarazamuye ibipimo by’izo nguzanyo ku kigero cya 25,4%.