NCBA Bank Rwanda yaguriye serivisi zayo Iburengerazuba, ifungura ishami rishya i Rubavu
NCBA Bank Rwanda yaguye serivisi zayo ku rwego rw’Igihugu, ifungura ku mugaragaro ishami rishya mu Karere ka Rubavu, yongera gushimangira umuhate wayo wo gukora ku buryo serivisi za banki zirushaho kuboneka ku buryo bworoshye, budaheza kandi buzana impinduka nziza mu gihugu hose.

Iyo gahunda nshya yo kwagura ibikorwa, ijyanye n’intego ya NCBA Bank yo kugera ahantu hose h’ingenzi kandi igatanga ibisubizo by’imari bishyira umukiriya imbere, no guha agaciro abakiriya mu karere hose.
Maurice Toroitich, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda yagize ati “Nka banki yizewe mu rwego rw’Akarere, NCBA ni iyo kwizerwa mu bijyanye no gutanga serivisi nziza ku bakiriya bo mu Karere ka Rubavu no mu nkengero zako”.
Yakomeje agira ati “Twemera ko ubukungu bwa Rubavu buri kuzamuka cyane, butanga amahirwe menshi cyane. Kuba turi hano, si ugutanga serivisi gusa, ahubwo ni ugushyiraho ubufatanye no gufasha abakiriya bacu kugera ku nzozi zabo mu buryo buboneye kandi burambye.”
Avuga ku kamaro k’icyo gikorwa gikomeye, Amb. Dr. Benjamin Rugangazi, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, yagize ati “Gufungura iri shami bigaragaza icyizere cyacu kijyana n’intego y’Igihugu yo guteza imbere ubukungu butanga amahirwe angana kuri buri wese, ndetse no gukwirakwiza ibikorwa by’iterambere mu gihugu hose. Twiyemeje gushyigikira urwego rw’imari rw’u Rwanda no kuzamura abaturage bo hanze ya Kigali.”

Rubavu ni umuyoboro w’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, bugana ku isoko rimwe mu masoko manini muri Afurika, ritarabyazwa umusaruro, ari ryo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abacuruzi bo ku mpande zombi z’umupaka bakoresha cyane banki zo mu Rwanda mu kubitsa amafaranga no gukora ubundi bucuruzi.
Ubukungu bwo mu Karere bujyana cyane n’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu gihugu, ubukerarugendo n’ubuhinzi, bituma haba ahantu heza cyane mu rwego rw’imikorere kuri banki ya NCBA, ishingira ku guha abakiriya agaciro.
Mu rwego rwo guha ikaze iyo banki mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratius, yagaragaje ko ayishimiye.
Ati “NCBA Bank mu Karere ka Rubavu iziye igihe, kandi kuza kwayo bifite akamaro gakomeye. Byongera ubushobozi bw’imari mu Karere kacu, kuko bishyigikira ubucuruzi bwo mu Karere kandi bitanga amahirwe mashya ku baturage bacu n’abacuruzi, kugira ngo babone serivisi za banki zizewe.”

Iyo gahunda yo kwagura ibikorwa, ishimangira icyerekezo cya NCBA cyo kubaka umuyoboro ukomeye kandi urambye muri serivisi za banki mu Rwanda, zidaheza n’umwe, bijyanye no kureba kure kw’iyo banki yiyemeje gushishikariza buri wese kugera ku byiza.
NCBA Bank Rwanda ni bande?
NCBA Bank Rwanda ni ishami rya NCBA Group, itsinda rya banki ritanga serivisi z’imari zitandukanye ku bigo binini, ibigo by’imari, ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ndetse n’abakiriya ku giti cyabo.
NCBA Group ikorera mu mashami 115 mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda ndetse na Côte d’Ivoire. Ifite abakiriya barenga Miliyoni 60, ikaba ari yo banki nini muri Afurika ifite abakiriya benshi kurusha izindi.
Kugeza ubu, NCBA Bank Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu yandi mashami yayo ane ari mu Turere twa Musanze, Nyagatare, Rubavu na Kayonza, ikaba ifite gahunda yo gufungura ishami rishya i Rusizi.
Binyuze mu bufatanye bwayo na MTN Mobile Money Rwanda Ltd kuri serivisi ya ‘MoKash’, ijyana no kwizigamira no kuguza hifashishijwe ikoranabuhanga, NCBA yashoboye kugera ku bakiriya barenga Miliyoni 5, ibyo bituma iba banki nini mu gihugu mu bijyanye no kubitsa ku bantu ku giti cyabo, ndetse ikaba no ku isonga mu kuzamura iterambere ry’ubukungu ridaheza.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|