Ibyafatwaga nk’imyanda byababyariye amafaranga

Bamwe mu bahinzi n’aborozi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyo bikorwa, barishimira ko bimwe mu byo bafataga nk’imyanda byatangiye kubabyarira amafaranga, babikesha gahunda y’ubukungu bwisubira (Circular Food System for Rwanda).

Ibyafatwaga nk'imyanda byatangiye kubyarira bamwe amafaranga
Ibyafatwaga nk’imyanda byatangiye kubyarira bamwe amafaranga

Circular Food System for Rwanda, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA/CPCIC) n’abafatanyabikorwa bacyo, watangijwe mu ntangiriro za 2023 hagamijwe gufasha inganda nto n’iziciriritse mu kugabanya ibiribwa byangirika, n’ibyangiritse bikabyazwamo ibindi bintu bibyara inyungu nk’ibiryo by’amatungo n’ifumbire.

Mu rwego rwo kugabanya ibyangirikira mu mirima cyangwa n’ahandi, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zagiye zitanga umusaruro ugereranyije n’imyaka yashize.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko nko mu bihingwa byumishwa (Ibigori, umuceri n’ibindi) usanga ibyangirika biri nko kuri 15% mu gihe mbere byari hejuru ya 30%.

Ku rundi ruhande ariko ngo ibibora (Inyanya, ibirayi, imboga n’ibindi) imibare iracyari hejuru cyane ya 30%.

Bamwe mu bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho, bavuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi zo kubura icyo bakoresha ibyabaga byavuye mu bikorwa byabo, bikabapfira ubusa rimwe na rimwe bigateza n’umwanda.

Diogene Kimenyi akora ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko umwanda wose ari amafaranga igihe wabitekereje utyo.

Ati “Byadufashije bikomeye kubijyanye no kwihaza mu buryo bw’ifumbire, kubera ko dufite urutoki rungana na hegitali 10 ruvanze n’ikawa, tutashoboraga kuba twarufumbira mu buryo bworoshye, wanafumbira ugafumbira igice kimwe kuko ari bwo bushobozi. Ariko tumaze kubona ko imyanda dufite yose ishobora kubyazwa umusaruro w’ifumbire ihagije ku buryo wasagurira n’isoko, no kumva ko ibyitwaga umwanda byose bishobora ku kubyarira amafaranga.”

Yungamo ati “Ubu dufite santere z’imyanda zikusanyirizwamo imyanda itandukanye, hagatekerezwa uburyo byavamo amafaranga, kandi byaratangiye mu by’ukuri ibyitwaga imyanda birimo kuduha amafaranga.”

Umuyobozi w'Umushinga ‘Circular Food System for Rwanda' mu Rwanda, Eric Ruzigamanzi
Umuyobozi w’Umushinga ‘Circular Food System for Rwanda’ mu Rwanda, Eric Ruzigamanzi

Mu gihe cy’amezi abiri Kimenyi n’abo bakorana bashobora gukora toni z’ifumbire y’imborera ziri hagati ya 50-70, aho ikilo kimwe kiba gihagaze nibura 200Frw, yiyongera ku bihumbi nibura 150Frw aboneka muri ayo mezi, bayakuye mu myanda y’ibyuma bakoresha, hamwe n’andi arenga ibihumbi 100Frw babona buri kwezi bayakuye mu myanda ikomoka ku biti.

Console Niyigena akora mu ruganda rutunganya ikawa, avuga ko aho batunganyiriza ikawa bagiraga ikibazo cy’imyanda myinshi, ku buryo byangiririzaga n’abaturiye uruganda.

Ati “Twaje kubona ko icyitwaga umwanda iwacu dushobora ku kibyazamo ikindi kintu cy’ingirakamaro kandi gishobora no kugirira akamaro Igihugu. Twebwe nk’abahinzi twabonye ko cya gishishwa cy’ikawa tukibyajemo ifumbire gishobora kudufasha tugafumbiza ikawa yacu ku buryo umusaruro twabonaga muke ubasha kuzamuka, kandi turimo no kurinda ubutaka. Ikindi ni uko iyo ikawa zimaze kuma tumaze kuzoza neza, iyo zije tugiye kuzitonora, nabwo twagiraga ikibazo cy’indi myanda y’ibishishwa biba byavuye ku ikawa zimwe”.

Arongera ati “Ibyo bishishwa mbere twajyaga tuvuga tuti reka tubigurishe ku bantu batwika amatafari, ariko tukabona nta nyungu irimo kuko hari igihe batazaga kubifata bikuzurirana bikabangamira abaturage, tuza gutangira kubifata dukoramo amakara, tubona nibyo bihendutse kandi byoroshe kubikoresha kuko bifasha abaturage kandi bikanarinda ikirere.”

Umuyobozi w’Umushinga ‘Circular Food System for Rwanda’mu Rwanda, Eric Ruzigamanzi, avuga ko kuba mu gihugu hakiri ikibazo cy’umusaruro wangirika ugera kuri 40%, atari ikintu abantu bakwicara ngo baceceke.

Ati “Ni ugukomeza gufatanya na Leta, na MINAGRI kugira ngo tugabanye ibyo byangirika ndetse n’ibyangirika bibe byavamo ibindi bifitiye akamaro abahinzi n’abandi Banyarwanda muri rusange, kuko hari ibindi bivamo birimo ibiryo by’amatungo, ifumbire, briquette n’ibindi. Niyo mpamvu dukora ubushakashatsi kugira ngo turebe ikindi kintu gishobora kuva muri biriya byangiritse byongere bizane amafaranga.”

Dr. Karangwa Patrick
Dr. Karangwa Patrick

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, avuga ko muri gahunda ya gatanu y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA 5), harimo ingamba zijyanye no kugira ngo umusaruro utangirika.

Ati “Twebwe nka Minisiteri tugamije ko umusaruro w’Igihugu icya mbere ubanza ukazamukaho nibura 50% kuri hegitali, no kugira ngo uwangirika ugabanuke, kuko dushaka ko utarenga 5%. Tuzi ko ari urugendo Leta itakwifasha yonyine ahubwo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo abanyenganda.”

Kwangirika kw’ibiribwa ni ikibazo gikomeye cyugarije Isi, kuko inyigo zitandukanye zakozwe ku rwego mpuzamhanga zigaragaza ko ibigera kuri 30% byangirika, ariko nanone imibare ikagaragaza ko abagera kuri Miliyoni 800 by’abatuye Isi basonje. Ibi bivuze ko ibyangirika biramutse bifashwe neza nta hantu ku Isi haba inzara, kuko ibyangirika biruta umubare w’abashonje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka