BK na BRD bashoye Miliyoni 52 z’Amadolari mu mushinga wo kwagura icyanya cy’inganda cya Bugesera
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) na Banki ya Kigali (BK) zasinye amasezerano yo gutanga inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadolari azakoreshwa mu mu mushinga munini wo kwagura icyanya cy’inganda cya Bugesera ‘Bugesera Special Economic Zone (BSEZ)’, iyo ikaba ari intambwe ikomeye itewe mu byerekeye impinduka mu by’inganda u Rwanda ruteganya mu cyerekezo 2050.

Ayo masezerano yasinywe na sosiyete ya ‘Bugesera Special Economic Zone Ltd. (BSEZ Ltd.)’ ihuza Guverinoma y’u Rwanda na ‘ARISE Integrated Industrial Platforms (ARISE IIP)’ iyo nguzanyo ikaba izafasha mu kubaka ibikorrwaremezo by’ingenzi kuri hegitari zigera kuri 335 mu cyanya cy’inganda.
Icyanya cy’inganda cya Bugesera giherereye ku birometero 10 uvuye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, no ku birometero 50 uvuye i Kigali.
Cyashyiriweho kuba ahantu hatunganyirizwa ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi, ahakorera inganda zikora imiti, ibikoresho bitandukanye no gukora ibikoresho bitandukanye byo gupfunyikamo (packaging).
Ibi byose bijyanye n’intego u Rwanda rufite zo kongera ibyo rwohereza mu mahanga, no kugabanya ibyo rutumiza hanze ndetse no guhanga imirimo mishya kandi irambye.
Miliyoni 10 z’Amadolari zizakoreshwa mu bikorwa byo kwita ku bidukikije
Muri izo Miliyoni 52 z’Amadolari zizatangwa muri rusange, izigera kuri 33 zizaturuka muri BK, mu gihe izindi 19 zizatangwa na BRD,harimo 10 zizakoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Icyo kwita ku bidukikije kizajyana no gukora imishinga igamije kubirengera no gushyiraho ibikorwaremezo bijyana n’imiterere y’ikirere hagendewe kuri gahunda z’igihugu mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse na gahunda ya BRD yiswe ‘Ireme Invest initiative’.
Iyo nguzanyo izakoreshwa mu cyiciro kibanza kijyana no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye harimo imihanda inyura muri icyo cyanya cy’inganda, ibikorwa rusange bitandukanye ndetse no gutunganya za ‘site’ zo gukoreraho kugira ngo bikurure abashoramari benshi kurushaho.
Icyiciro cya 1 cy’icyo cyanya, kiri kuri hegitari 75, kandi cyatangiye gukora, aho gikorerwaho na sosiyete zitandukanye yaba izitiruka mu Karere ndetse n’izindi mpuzamahanga. Harimo kandi ibibanza biteguye ku buryo byahita bikorwamo, ndetse n’ibindi bisaba kubanza gutunganywa neza kurushaho mbere yo gutangira gukorerwamo.

Arnab Bose, Umuyobozi mukuru w’icyanya cyahariwe inganda cya Bugesera (BSEZ), yishimiye ayo masezerano, yemeza ko ari intambwe ikomeye kandi ari igihamya cy’uko ‘ARISE IIP’ yiyemeje guhindura ahazaza h’inganda z’u Rwanda.
Yagize ati, “ Twishimiye cyane kugirana ubufatanye na BK na BRD mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’inganda rirambye kandi ridaheza”.
Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko ayo masezerano agaragaza icyizere BK ifite ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugena ahazaza h’iterambere ryarwo.
Yagize ati, “ Gutera inkunga umushinga wo muri uru rwego, ni intambwe ikomeye, kandi dutewe ishema no gufasha muri gahunda yo kugira ngo iki cyerekezo gihinduke impamo”.
Kampeta Pitchette Sayinzoga, Umuyobozi mukuru wa BRD, yashimangiye ko uwo mushinga wizwe neza ku mpande zose.
Yagize ati, “ Ni umushinga ukozwe ahakwiye no mu gihe gikwiye, kandi urambye. Ni umushinga kandi utanga amahirwe ku baturage b’u Rwanda yo kugeragaza ibyo bashoboye. Ishoramari rimeze ritya, niryo riganisha ku iterambere”.
Icyanya c’inganda cya Bugesera cyatangiye mu 2023 ku bufatanye bwa Leta n’abikorera. Gifite agaciro ka Miliyoni 100 z’Amadolari, intego yacyo ikaba ari ukuba ku isonga mu bijyanye n’inganda mu Rwanda.
Nka kimwe mu bigize gahunda y’impinduka z’iterambere ry’igihugu (Rwanda’s National Strategy for Transformation), icyanya cy’inganda cya Bugesera gifite uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bw’igihugu.

BK, nka banki y’ubucuruzi nini kurusha izindi zose zikorera mu Rwanda, ikorana n’abakiriya basaga Miliyoni 1, kandi ihora ishyigikira imishinga y’igihugu igamije iterambere.
BRD, nk’ikigo kigamije iterambere ry’imari mu Rwanda, itera inkunga inganda zitunganya ibintu butandukanye, ubuhinzi, imyubakire ndetse n’ingufu zitangiza ibidukikije (green energy), binyuze mu nguzanyo z’igihe kirekire kandi zihendutse.
Sosiyete ya BSEZ Ltd. Ihuza Guverinoma y’u Rwanda na ARISE IIP, ikaba yarahawe inshingano zo guteza imbere no gucunga icyanya cy’inganda cya ‘Bugesera Special Economic Zone’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|