Abakoresha bakata amafaranga abakozi ntibayatange muri RSSB bihanangirijwe
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvuga ko hari abakoresha bakata amafaranga abakozi y’imisanzu y’ubwishingizi bw’indwara ndetse n’ubwiteganyirize bw’izabukuru nyamara ntibayatange muri RSSB, ahubwo bakayikoreshereza mu bindi.
Aha ni ho uru rwego ruhera rugira inama abakozi bo mu bigo byigenga n’ibya Leta, kujya bareba niba abakoresha babo babatangira iyo misanzu banyuze ku rubuga www.imisanzu.rssb.rw , kuko ari uburenganzira bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, yongeye kwihanangiriza bene abo bakoresha, ariko asaba n’abakozi kugenzura niba batangirwa imisanzu uko bikwiye.
Yagize ati “Dusanzwe tugirana ibiganiro n’abakoresha, ndetse hari amakuru dushyira kuri Internet, ariko icyo twabonye kigira umusaruro wa mbere ni ugufasha abakozi kumenya amakuru. Abakozi turabashishikariza gusura urubuga rwa Internet rwitwa imisanzu.rssb.rw barebe amakuru yabo, kuko hari n’igihe amafaranga abakoresha bayabakata ariko ntibayabatangire, bakayacuruza, bakayazunguza muri bizinesi.”
Yongeyeho ati “Iyo umukozi amenye amakuru asabwa guhita abitubwira, nubwo hari abatinya kubivuga kugira ngo bitabagiraho ingaruka zindi bakaba babura imirimo, ariko umukozi wamenye uburenganzira bwe, akamenya amakuru ku gihe, arabitubwira kandi na we bikamugirira akamaro, kuko ntiwabona abakozi bajya mu Gihugu hose gukora ubugenzuzi. Ni uburenganzira bw’Abanyarwanda n’abanyamuryango muri rusange gutangirwa iyo misanzu.”

Rugemanshuro uyobora RSSB yavuze ko barimo bubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzorohereza RSSB kumenya ahakiri ibirarane mu buryo bwihuse ku buryo buzabafasha gukurikirana ikibazo cy’abo bakoresha badatanga imisanzu baba bakase ku bakozi babo ndetse n’impamvu usanga hari abayitangira abakozi bamwe abandi ntibayibatangire.
Yongeye gukangurira abaturage kwitabira gahunda zo kwizigamira cyane cyane abakiri bato, kuko ari uburenganzira bwabo, ndetse ko kuba umukoresha yatangira umusanzu w’ubwizigame umukozi we ari uburenganzira bw’uwo mukozi atari impuhwe umukoresha we aba amugiriye.
Yanasabye abaturage kumenya neza uko imisanzu y’ubwizigame ibarwa n’uko iteganywa cyane cyane nko muri EjoHeza, kuko iyo umuturage abyumva neza, aba ashobora no kuzamura umubare w’amafaranga yizigamira.






Reba ikiganiro cyose RSSB yagiranye n’abanyamakuru:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|