Mu 2029 Abanyarwanda bazaba bihagije mu biribwa 100%
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2029 ruzaba rwihaza mu biribwa ku kigero cya 100%.

Mininisitiri w’Intebe avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bifitie uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imiberho myiza y’abaturage, akaba ari yo mpamvu uru rwego rwongerewe imbaraga kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira imibereho myiza.
Yavuze ko ubuhinzi bugira uruhare rwihariye mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage, kandi ko imiberho myiza ari uburyo abantu babayeho hashingiwe ku byibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Agira ati “Kuba abantu babayeho neza bigaragarira mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, imiturire, kubona imirimo ibyara inyungu, serivisi z’ibanze ndetse n’urwego rwo kubona amafaranga umuntu yinjiza.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, avuga ko mu cyerekezo 2050 intego u Rwanda rwihaye ari uko Abanyarwanda bose bazaba bafite imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, kandi ubukene buzaba bwararandutse burundu bikazagirwamo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi.
Impamvu Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi, ni ukubera ko bigira uruhare runini mu mibereheo y’abaturage. Imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’Igihugu, ruri ku mpuzandengo ya 25%.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko biteganyijwe ko uru ruhare ruzagenda rugabanyuka, rukagendana no kongera uruhare rw’inganda na serivisi, nk’uko biri mu cyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.
Mu rwego rw’ubuhinzi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye, bikazava kuri 79,6% mu mwaka wa 2024 bikagero ku 100% muri 2029.

Yavuze kandi ko umusaruro mbumbe w’umuturage wiyongereye, kuko wavuye ku Madolari ya Amerika 54 muri 2027 ugera ku Madolari y’Amarika 140 mu mwaka wa 2024.
Kubera ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’urwego rw’ubuhinzi, byatumye Guverinoma y’u Rwanda irugenera ingengo y’imari nyinshi, kuko yavuye kuri Miliyari 129 mu mwaka wa 2017 igera kuri Miliyari zisaga 225 mu ngengo y’imari ya 2025 na 2026.
Ati “Ingengo y’imari yiyongereye ho 75% mu gihe cy’imyaka umunani”.
Urwego r’ubuhinzi ni rwo rutanga akazi cyane nk’uko bigaragara muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira y’ibihembwe bibiri by’umwaka wa 2025, aho Abanyarwanda bagera kuri 40% bari mu kazi.

Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|