Muri EAC basabwe kwemeza ishyirwaho rya Komite y’ubucuruzi ishinzwe gukemura Impaka
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byasabwe kwihutisha kwemeza impinduka mu mabwiriza agenga Umuryango w’Ikoranabuhanga ry’Ubucuruzi (Customs Union), hagashyirwaho komite y’akarere izajya ikemura impaka mu bucuruzi no gukuraho inzitizi, zikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango.

Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yahuje ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EABC), n’Ubunyamabanga bw’uwo muryango, tariki 11 Kanama 2025, hagamijwe gusuzuma aho gahunda yo gukuraho inzitizi zidashingiye ku misoro (Non-Tariff Barriers – NTBs) igeze.
Inzitizi zagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zituma ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango buguma ku rwego rwo hasi.
Komite ishinzwe gukemura impaka mu bucuruzi muri EAC, ifite inshingano zo gusuzuma amakimbirane y’ubucuruzi no kwemeza ko ubucuruzi bukorwa mu mucyo, binyuze mu kugenzura imikoreshereze y’ubucuruzi, gutanga inama z’uburyo bwo gukosora amakosa, no kureba ko amategeko y’ubucuruzi ya EAC yubahirizwa.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu bihugu bya EAC, Monica Mihigo, avuga ko nubwo ingingo zigomba guhindurwa zamaze gusinywa n’abakuru b’Ibihugu, ariko u Burundi bwonyine aribwo bwamaze kubyemeza no kubimenyesha.
Izi mpinduka zigomba kwemezwa n’inteko zishinga amategeko za buri gihugu, kugira ngo ibihugu byose uko ari umunani bigire intumwa eshatu muri iyo komite, aho kugira intumwa z’ibihugu bitatu byari bisanzwe bigize uwo muryango mbere.
Mihigo avuga ko iyo komite nimara gushyirwaho, bizafasha abacuruzi bagizweho ingaruka no kwishyura NTBs, ariko bikaba bidashoboka hatabayeho ubushake bwo kubyemeza ku rwego rw’amategeko muri ibyo bihugu.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’abikorera muri EAC (EABC), Dennis Karera, avuga ko NTBs zinyuranyije n’amategeko, kutubahiriza amategeko agenga inkomoko y’ibicuruzwa (Rules of Origin), no kutemeza ingingo zahinduwe kugira ngo komite ishinzwe gukemura amakimbirane mu bucuruzi ikore, ari bimwe mu bituma ubucuruzi mu karere bukiri hasi.
Mu 2024, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bwazamutseho 9.35% bugera kuri Miliyari 15.2 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe ubucuruzi bwa EAC n’ibindi bihugu byo ku Isi bwazamutseho 14.17% bugera kuri Miliyari 124.9 z’Amadolari, buvuye kuri Miliyari 109.4 mu 2023.
Kohereza hanze ibicuruzwa bivuye muri EAC byiyongereyeho 24.72% bigera kuri Miliyari 56 z’Amadolari, mu gihe ibyo EAC yatumije hanze byazamutseho 6.83% bigera kuri Miliyari 68.9 z’Amadolari.
Imibare igaragaza ko mu 2024, ubucuruzi hagati mu karere ka EAC bwagize 10.8% by’ubucuruzi bwose, mu gihe ku rwego mpuzamahanga bwagize 89.2%.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa EABC, Adrian Raphael Njau, avuga ko amasezerano y’ishyirwaho ry’isoko rusange (Customs Union Protocol) yatangiye gukurikizwa tariki 1 Mutarama 2005 yagombaga gukemura inzitizi zose zidashingiye ku misoro, kandi nta gihugu cyari cyemerewe gushyiraho izindi nshya, ariko bimwe byazishyizeho, bikaba ari imbogamizi ikomeye ku rwego rw’abikorera.
Ati “Turimo gutekereza gusaba ko hashyirwaho ibihano ku bihugu nk’ibyo, ariko kandi tugahamagarira ubuyobozi mu nzego za Leta kugira ubushake bwo kubikemura,”

Umuhanga mu by’Ubukungu muri EAC ushinzwe ishoramari no guteza imbere urwego rw’abikorera, Charles Omusana, avuga ko inkingi z’iterambere rya EAC, Isoko Rusange n’Isoko rihuriweho, ari urufatiro rw’ihinduramatwara mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ariko ko ikibazo ari uko hakigaragara imbogamizi zidashira.
Ati “Dufite komite ishinzwe gukurikirana NTBs, ariko ntizihwema kugaragara. Ku bijyanye n’amafaranga yishyuzwa. Minisiteri zibifite mu nshingano zabiganiriyeho zisaba ko hakorwa urutonde rw’amategeko rugomba gukemurwa bitarenze Ukwakira.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Clementine Mukeka, avuga ko EAC ari wo muryango w’ubukungu wahuye n’ibibazo cyane kurusha indi yose muri Afurika, anemeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera mu gushaka ibisubizo byafasha guteza imbere ubucuruzi hagati mu karere, bityo imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari y’Akarere iteganyijwe mu Ukwakira 2025, izahuza Abakuru b’Ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa, biteganyijwe ko izaganira ku bibazo by’ingenzi bya politiki bituma ubusugire bwa EAC budashyirwa mu bikorwa neza, hashakwa uko byakemurwa.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|