Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA) bwagowe no gusobanurira abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC), uburyo bakoresheje miliyoni 392FRW mu gushyira laterite mu muhanda Rusizi-Bugarama, nyamara umuhanda bikigaragara ko n’abanyamaguru (…)
Rutahizamu ukiri muto wa Espagne, Lamine Yamal, yongeye gukurura amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yaserukaga yambaye inkweto ziriho amabendera abiri mu mukino we wa mbere mu Gikombe cy’Isi akinira Espagne.
Mu rubanza rw’ubujurire rwa Eugène Rwamucyo rukomeje kubera mu Bufaransa, urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira uregwa bwo gukura mu bimenyetso biri gusuzumwa umwanzuro w’urukiko ufitanye isano n’umunyamakuru n’umwanditsi Charles Onana, wahamijwe ibyaha bifitanye isano no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kubona igice kinini cy’ubutaka izubakaho sitade nshya izajya yakira abafana 100,000, igikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu mushinga mugari wo kuvugurura no guteza imbere agace ka Old Trafford.
Andy Burnham yarahiriye kuba Umudepite uhagarariye agace ka Makerfield mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, mu masaha make nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Keir Starmer atangaje ko yeguye ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).
Mu iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, mu mpera z’icyumweru gishize, abari mu rukiko batunguwe no kumva bwa mbere uyu muburanyi yihakana ubwenegihugu nkomoko bw’ubunyarwanda akavuga ko akomoka muri Kenya.
Amerika na Iran barasubukura ibiganiro mu Busuwisi kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ashobora kwegura kuri uyu wa mbere nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bikomeye ku isi harimo n’ibyo mu Bwongereza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabwiye Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ko buhangayikishijwe no guhora bwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’abasenyewe n’ibiza, buyisaba uvugizi kugira ngo imisozi ituweho itunganywe neza bayitureho ku buryo burambye.
Ubusesenguzi bwakozwe n’Ikinyamakuru The Athletic bugaragaza ko Ubufaransa ari cyo gihugu cyavukiyemo abakinnyi benshi bitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, bukurikirwa n’u Buholandi n’u Bwongereza.
Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rukomeje mu bujurire mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Kamena, umutangabuhamya wize mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abantu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare, yavuze ko yibuka Dr Rwamucyo nk’umwarimu wakoraga akazi ke kinyamwuga ariko w’umwirasi utarashakaga (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabwiye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Umutekano ya Sena ko muri ako karere hari ahantu 102 ibiza byibanda (hotspots).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 8 na 12 Kamena 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyari 15 Frw.
Sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Trinity Metals ikorera mu Rwanda yatangaje ko umusaruro wa Tungsten uva mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rwo gutanga hafi 20% bya tungsten y’ibanze ikoreshwa buri kwezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo ushinjwa ibyaha bya Jenoside, Padiri Hildebrand Karangwa, umuhanga mu mateka akaba n’umupadiri, yatanze ubuhamya bwibanze ku mateka n’imiterere byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) giherutse kugabanya imibare y’izamuka ry’ubukungu ku bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, uyu mugabane uracyihagazeho mu kuyobora ibihugu bizagira ubukungu bwihuta kurusha ubundi ku Isi mu mwaka wa 2026.
Uyu munsi, ibitangazamakuru mpuzamahanga byacitse ururondogoro, nyuma y’uko FIFA itangaje ko abana ba Palestine n’aba Israel ari bo bagomba gufungura Igikombe cy’Isi cy’abana bari munsi y’imyaka 15.
Mu gihe Igikombe cy’Isi 2026 cyirimbanyije, mu bakinnyi bakitabiriye harimo 11 bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi, haba mu mishahara bahabwa n’amakipe bakinamo ndetse no mu masezerano y’ubucuruzi n’iyamamaza bagirana n’ibigo bikomeye.
Depite Uwamohoro yagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) n’ibigo biyishamikiyeho, abafatanyabikorwa mu buhinzi ndetse n’abahinzi bagarariye abandi, ko ingengo y’imari y’igihugu, cyane cyane iy’ubuhinzi ikiri imbogamizi ku iterambere ry’uru rwego kuko hagikorwa ubuhinzi bushingiye ku mvura, nyamara hari (…)
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi bwa kijyambere, abakiri bato bafite imishinga y’ikoranabuhanga bavuga ko hakiri imbogamizi zibabuza kugera ku ntego, zirimo kubura igishoro no kuba udushya bahanga tutemerwa nk’ingwate mu bigo by’imari.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku nyanja n’ikirere (NOAA) cyatangaje ko inkubi y’imiyaga ya El Niño yamaze gutangira mu nyanja ya Pasifika, nyuma y’izamuka rikomeye ry’ubushyuhe bw’amazi ryagaragaye mu mezi ashize.
Amagorofa amwe yo mu nyubako y’Icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizwi nka Pentagon, yashyizwe mu kato nyuma y’uko habonetse ikibazo cy’umwuka ushobora kuba wanduye cyangwa urimo ibintu bishobora guteza ibyago.
Muri iyi ngengo sinabonye ingengo y’imari yagenewe ubushakashatsi n’iterambere, kandi nyamara mu nzego zose iyo urebye usanga ahanini zikwiriye gushingira ku byavuye mu bushakashatsi kugira ngo tuzashobore kugera kuri cya cyerekezo cy’igihugu cy’igihe kirambye, yaba mu byo dukora uyu munsi cyangwa mu guhanga udushya (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaranga (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yavuze ko kutabona inyandiko nyinshi z’ikoranabuhanga mu Gifaransa cyangwa mu zindi gakondo mu bihugu binyamuryango ari imbogamizi ikomeye ku kubona amakuru y’ikoranabuhanga no kurikoresha.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rutakaza amahirwe yo kwinjiza arenga miliyoni 430 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 600 Frw) buri mwaka kubera kohereza mu mahanga impu zitarongererwa agaciro mu gihe rwinjiza ari munsi ya miliyoni 30 gusa z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 44 Frw) mu kohereza (…)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Bubiligi gushyiraho itegeko ribuza cyangwa rigabanya kwinjira ku bagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Uwahoze ari umupilote mukuru w’indege za Air Canada yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gutwara indege imyaka hafi 17 adafite uruhushya rumwemerera gutwara indege zitwara abagenzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’ Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko indwara zitandura kuri ubu ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’Abanyarwanda.