Kwibuka25: Amateka ya Kavubi wahizwe kuva akiri urusoro

Pierre Kavubi, w’imyaka 59, yarokotse ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri za 60 kugeza kuri karundura yo mu 1994, acuzwa utwe anabuzwa kwiga kandi yari umuhanga ariko ntibyamubujije kuba umwubatsi kabuhariwe ufata amasoko y’amamiliyari.

igitwenge ubu cyaragarutse
igitwenge ubu cyaragarutse

Inzira y’ubuzima bugoye Kavubi yanyuzemo ihera akivuka kuko yavutse mu 1960 avukira muri Uganda aho iwabo bari bamaze umwaka bahungiye bameneshejwe kubera imvururu zishingiye ku ivanguramoko zatumye abatutsi batangira kumeneshwa mu Rwanda kuva mu 1959.

Kavubi wavukaga mu muryango w’abana batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe, avuga ko mu 1962, nyina yaje kumva ko nyina (nyirakuri wa Kavubi) akiriho, asaba umugabo ko yamwerera agasubira mu Rwanda akajya kumureba maze azana na Kavubi wari ukiri uruhinja amuhetse.

Mu gihe biteguraga gusubira muri Uganda, ngo abayobozi baramubujije bavuga ko “Umwami Kigeli aba muri Uganda none akaba yari yaje gukoresha za mitingi mu Rwanda akangurira abaturage kumuyoboka.”

Kavubi avuga ko byatumye 1964, se umubyara agaruka mu Rwanda aje kureba uko byabagendekeye ariko ageze mu Mutara bamufatira i Gabiro bamwita “inyenzi” baza kumwimurira muri Gereza ya Ruhengeri aza kurekurwa mu 1966.

Itotezwa mu mashuri ryatumye umwarimu amuhindurira amazina

Kavubi akomeza avuga ko ubundi izina se umubyara yamwise akivuka ari Mugabowakigeli Pierre Claver, ariko kubera ivangura rikomeye ryaberaga mu mashuri, umwarimu wamwigishaga mu wa mbere w’amashuri abanza amuhindurira amazina.

Agira ati “Data yaje gufungurwa asanga naratangiye ishuri. Ariko njyewe data yari yaranyise Mugabowakigeli Petero Karaveri ariko umwarimu wantangije kwiga mu wa mbere izina rya Mugabowakigeli araryanga aravuga ngo yabonye nshabutse arandika Kavubi hanyuma izina rya Mugabowakigeli bazarireke banshakire irindi.”

Kavubi ubu ni Rwiyemezamirimo ukomeye, ukora amasoko yo mu Mamiriyari
Kavubi ubu ni Rwiyemezamirimo ukomeye, ukora amasoko yo mu Mamiriyari

Avuga ko kubera ko icyo gihe se yari afunzwe atabonye uko amwita irindi zina, bituma agumana izina rya Kavubi yahawe n’uwo mwarimu. Ajya kumwita Kavubi, uwo mwarimu yavugaga ko izina rya Mugabowakigeli rigaragaza ko se ari umuyoboke wa UNAR, ishyaka ryari rikomeye ku mahame ya cyami bityo akaba umuyoboke wa Kigeli.

Ati “Umwarimu rero yanze ko barinyita kuko we yari uwo muri MDR Parmehutu haba hajemo ko njyewe ntangiye guhura n’ibibazo byo kwangirwa n’izina ryanjye.”

N’ubwo amategeko y’u Rwanda yemera ko umuntu ashobora guhindura amazina, Kavubi ntiyigeze ashaka guhindura iri zina ngo asubirane Mugabowakigali se yamwise ariko iri zina riracyamuba mu mutwe kuko ku mbugankoranyambaga yitwa Mugabo.

Ati “Niyise Mugabo kugira ngo nkomeze guha agaciro data wanyise Mugabowakigeli ariko wa Kigeli mbikuraho kuko ntashaka kwivanga mu bya politiki.”

Akomeza avuga ko ivangura bakorerwaga mu mashuri, Kavubi avuga ko bajyaga bamuhagurtsa mu ishuri kimwe na bagenzi bakereka abandi bana bababwira ngo nibarebe umwana w’inyenzi.

Iryo vangura ngo ryageze aho akorana n’abandi bana ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ariko bagakosora abandi, we impapuro ze bakazica bakazita mu myanda kuko babaga bamaze kubona ko ari Umututsi, dore ko ngo ku mafishi buzuzaga bajya gukora ibizamini bya Leta bashyiragaho ubwoko bwabo.

bajugunywe mu cyobo cya metero 18 arimo yerekana
bajugunywe mu cyobo cya metero 18 arimo yerekana

Agira ati “Mwarimu wanyigishaga yabonye ntasohotse ku rutonde rw’abatsinze yiyemeza kujya kuri Minisiteri y’Uburezi kubaza uko byangendekeye kuko nari umuhanga cyane, ariko agezeyo asanga ibyanjye barabizingazize babita mu nkangara batagamo imyanda bataniriwe babikosora.”

Avuga ko uwo mwarimu witwa Emmanuel Nzabarinda, n’ubu ukiriho, wamwigishaga mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Gihara muri Kamonyi, byamubabaje cyane yiyemeza kumushakira umwanya mu ishuri ry’imyuga ryitwaga CERAR ahiga iby’ubwubatsi.

“Jenoside” yo mu 1973

Ku myaka ye 12 mu 1973, Kavubi avuga ko yibuka ko abanyapolitiki, cyane cyane abadepite, bagiye mu mashuri bagatangira kwigisha abanyeshuri guhiga Abatutsi.

Agira ati “Abana b’Abatutsi bigaga mu mashuri yisumbuye babaga ari bakeya cyane noneho tugiye kumva twumva ngo bamwe babirukanye, abandi bahunze igihugu bagiye, abandi bishwe.”

Avuga ko icyo cyuka cyatutumbye kikagera no mu baturage noneho “umwana wawe wiga mu mashuri yisumbuye yaza yagera mu rugo abaturage bagahita babimenya, ni bwo rero byageze mu 1973 muri Mata bajya mu mazu y’Abatutsi baratwika, babarira inka, imyaka mu mirima barayitwara indi barayitwika baranabamenesha.”

Kavubi wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza icyo gihe, avuga ko icyo gihe bo bahungiye muri Misiyoni ya Kamonyi (Paruwasi ya Kamonyi) bahamara ukwezi noneho haza gutangazwa ko ihumure ryagarutse basubira mu ngo.

Inka bakoye mushiki we yatumye bongera kwiyubaka

Kavubi avuga ko nyuma y’amage yo muri Mata 1973, umuryango we watakaje byose kuva ku nzu yari yatwitswe kugera ku nka eshatu bari batunze n’imyaka byasahuwe.

Avuga ko basubiye i Muhira i Runda mu Karere ka Kamonyi, bibasaba kongera kugondagonda akazu ko kubamo babaho mu bukene bukomeye mu gihe kingana n’umwaka ariko nyuma batangira kugenda bongera kwiyubaka.

Ati “Twarabanje turiyakira turahinga kubera ko isambu yari igihari imyaka irera, urutoki rorongera rurera tubaho.”

Kavubi-yerekana-i-Gikondo-aho-we-n'umuryango-we-batemewe-akagira-amahirwe-akarokoka
Kavubi-yerekana-i-Gikondo-aho-we-n’umuryango-we-batemewe-akagira-amahirwe-akarokoka

Gusa, avuga ko icyizere cyo kongera kwiyubaka cyagarutse bongeye kubona inka, bari bakoye mushiki we agiye gushaka mu 1976, akavuga ko bongeye kwisuganya bakiyubaka koko hagati ya 1976-1977.

Muri urwo rugendo rwo kwiyubaka, Kavubi wari urangije amashuri abanza akavutswa amahirwe yo gukomeza mu yisumbuye nk’uko twabivuze hejuru akamara imyaka itatu yicaye mu rugo, avuga ko nyuma yo gushakirwa ishuri na mwarimu we Emmanuel Nzabarinda muri CERAR ya Rugazi mu Murenge wa Runda ahubatse ubu ishuri ryitwa CETAR yakomeje kuba umuhanga biza kumuhesha akazi akirangiza bituma na we atangira kwiyubaka.

Avuga ko nyuma y’uko mwarimu Nzabarinda amenyesheje ababyeyi ba Kavubi ko yamuboneye ishuri ry’imyuga byasabye se kujya gushaka akazi k’ubuzamu kuri iryo shuri kugira ngo ashobore kumwishyurira.

Ati “Icyo gihe sinibuka amafaranga y’ishuri twishyuraga ariko data yahembwaga mu bihumbi bitatu cyangwa bine noneho igihe cyo kwishyura ishuri cyagera bagafata ku mushahara we.”

Kavubi akomeza avuga ko iyo babaga bagiye gusoza umwaka ibigo bikomeye byajyaga gushakishayo abanyeshuri b’abahanga ngo bibahe akazi noneho ikigo cy’Ababiligi kitwaga DVV cyubakaga ibigega by’amazi ku Kimisagara kiramufata kimuha akazi ndetse bamugira kapita nyuma baza no kumutwara gukora mu ruganda rw’icyayi rwa Ramba-Gaseke.

Mu mafaranga yahembwaga, Kavubi mu 1982 afatanyije na mukuru we, yubakiye ababyeyi be inzu irimo sima inakingishije inzugi z’ibyuma (métallique), inzu avuga ko yari ifite agaciro nka ka miliyoni 3FRW y’icyo gihe. Ni ukuvuga ko ubibaze mu gaciro k’inzu muri iki gihe aho bari batuye ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda muri Kamonyi, yaba ifite agaciro hafi ka miliyoni 20FRW. Nk’umusore wabaga ushaka gukora sport no gutembera, avuga ko yanaguzemo igare rya sport ku 17,500FRW, nyuma aza no kugura ipikipiki.

Mu 1983, DVV yaje guhomba, yahise ajya gukorera indi sosiyete y’Abafaransa yitwaga SGEEM (Sosiété Général d’Entreprise d’Electro-Mechanique) yimurirwa i Kadahokwa i Butare naho bubaka ibigega by’amazi.

Agira ati “Amafaranga nahembwaga ni yo yamfashaga kwita ku babyeyi banjye no kwiyitaho ubwanjye nk’umusore kuko uretse mu gifundi nta handi Umututsi yapfaga kubona akazi.”

Mu gihe yakoreye SGEEM kuva mu 1983-1990 ahembwa ibihumbi 24FRW ku kwezi, Kavubi yaje gushaka umugore mu 1984.

Mu bihe bya Jenoside karundura mu 1994, Kavubi yiciwe umuryango we areba

Mu Ukwakira 1990 intambara yo kubohora igihugu itangira, Kavubi yari afite abana bane, atangira inzira y’umusaraba n’umuryango we, bitewe n’amatangazo ya Guverinoma yari iriho ahururiza Abatutsi “abita inyenzi” abaturanyi batangira kumwishisha no kumuhiga.

Avuga ko hagati ya tariki 4-5 Ukwakira 1990, Habyarimana yokoze igisa nk’ikinamico, abasirikare be barara barasa muri Kigali bavuga ko inkotanyi zawinjiyemo, nyamara ngo byari amayeri yo gutangira kwica Abatutsi no kubaryanisha n’abandi baturage.

Kuri ayo mabutike niho we n'umuryango we batemewe
Kuri ayo mabutike niho we n’umuryango we batemewe

Ati “Icyo gihe hahise havuka urunturuntu hagati y’abaturage ndetse n’abazungu twakoreraga barataha bahunga intambara dutakaza imirimo kandi icyo gihe Umututsi atarapfaga kubona akazi uretse gushakishiriza mu bigo by’abazungu.”

Yibuka umugabo ukomoka ku Gisenyi witwaga Buhake yaberaga mu nzu i Gikondo muri Kigali, amwirukana mu nzu ye ngo kuko Inkotanyi zateye.

Agira ati “Icyo gihe njyewe nabaga mu nzu nkodesha y’umugabo witwaga Buhake aza kuyinyirukanamo, arambwira ati ‘bene wanyu baje ejo badafata igihugu ukavuga ko inzu ari iyawe.”

Guhera icyo gihe, Kavubi n’umuryango we babuze aho berekeza kuko ngo ntawari wemerewe gucumbukira Umututsi, kuko ngo byafatwaga nko gucumbikira inyenzi.

Ku bw’amahirwe, ngo hari umugabo witwaga Straton wari warubatse akazu k’icyumba kimwe n’uruganiriro ahantu mu rutoki rwe i Gikondo mu buryo bwo gufata ikibanza, akamutwaramo aba ariko amucumbukiramo.

N’agahinda ku maso no mu ijwi, agira ati “Uyu Straton muri 1994 muri Jonoside baramwishe n’umuryango we bamuhora ko yari yacumbikiye akana k’Agatutsi.”

Kavubi akomeza avuga ibihe bikomeye yanyuzemo hagati ya 1990-1994, byanatumye ajya gushaka akazi k’ubuzamu kuri Entreprise André Masino.

Ngo yatangiye ako kazi ahembwa ibihumbi 17FRW ariko kubera gukunda akazi ke no kugakora neza Masino aza kumuzamura atangira kumuhemba ibihumbi 32FRW bituma abasha kwiyubakira inzu i Gikondo muri Kigali, ariko kuko atari kwemererwa kuyubaka kuko yari Umututsi ayubaka mu izina rya Jean Pierre Nzabarinda wari umuzamu kwa Kabagema wari Visi Perezida wa MRND, kuko we nk’Umututsi atari kwemererwa kuyubaka.

Ati “Uwo nzabarinda yari umuntu wo mu Ruhengeri kandi afite ubudahangarwa ahabwa no kuba yari umuzamu kwa Kabagema wari umwe mu bakomeye muri MRND.”

Ku wa 8 Mata 1994, interahamwe zateye kwa Kavubi ariko yakekaga ko bashaka kwica abagabo gusa aba ari we uhunga wenyine ahungira mu rugo rw’Umukongomani basenganaga witwa Musiwa ariko bukeye abapolisi bari baturanye barahunze bavuye mu gice inkotanyi zari zarafashe muri Perefegitura ya Byumba bamenye ko yahunze ngo bashaka gufata umugore we ku ngufu.

kuri La Guardienne Kavubi yahahuriye n'akaga atazibagira EXFAR zishaka kumwica
kuri La Guardienne Kavubi yahahuriye n’akaga atazibagira EXFAR zishaka kumwica

Byatumye umugore we, n’abana na bo bahungira mu rundi rugo na rwo rw’Umukongomani witwa Rubemba wari warahunze ahunganye na MUNUAR, umutwe w’ingabo za Loni zabungabungaga amahoro mu Rwanda, noneho inzu ayisigamo umugore wa Kavubi n’abana.

Nyuma interahamwe ngo zaje kumenya ko Kavubi yihishe kwa Masiwa ariko Masiwa aramuburira amusaba ko areba ahandi yihisha kuko bari bapanze igitero cyo gutera iwe, maze Kavubi ahita asanga umugore n’abana mu rugo bari bahungiyemo.

Ati “Nagiye ari nijoro njya mu nzu nigumiramo ariko umugore n’abana bakajya bajya hanze gushaka utwo kurya n’ubwo ubwicanyi bwari bukomeye.”

Nyuma ngo haje gukorwa umukwabu mu mazu yose bashakamo Abatutsi bihishe maze abaturanyi be baje kuhasaka baba batahuye ko na we yihishe muri ya nzu ntibamwica ariko bamutegeka kutongera kwihisha, maze mu gihe yari amaze ukwezi yihishe ku wa 1 Gicurasi 1994 ava muri ya nzu ajya hanze.

Akomeza agira ati “Ngiye hanze baba barambonye, tariki ya 2 Gicurasi mu gitondo aho ngaho twari ducumbitse hahise haza igitero, baraza baramboha, bajya mu nzu ya Rubemba barasaka hose hanyuma baratuzamukana ku cyobo cy’ahantu hitwaga kwa Rubwiriza Tharcisse.”

Ati “Baradutwaye njyewe n’umugore n’abana banjye, twese baradutema batujugunya muri icyo cyobo, dusangamo n’indi mirambo y’abantu.”

Amakuru yaje guhabwa n’umugore wa Rubwiriza n’ubu ukiriho avuga ko icyo cyobo bajugunywemo wari umusarane wo kwa Rubwiriza wari ufite metero 18.

Kavubi wari watemenywe n’umuryango we mu gitondo mu ma saa kumi n’ebyiri, avuga ko yiriwe muri icyo cyobo n’imiborogo ya bamwe mu bantu bari batawemo bakiri bazima basamba abumva, ariko mu masaha y’umugoroba aza kuzamukamo ashaka ko bamwica bakamurangiza aho kuguma muri uwo mubabaro.

Kavubi atembereza umunyamakuru Roger Marc wa Kigali Today inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside
Kavubi atembereza umunyamakuru Roger Marc wa Kigali Today inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside

Agaragaza inguma z’imihoro 14 yatemwe ndetse n’urutoki bamuciye, agira ati “Bantemye umubiri wose, bantemye mu bitugu, mu mutwe, ku kuboko, intoki,…” agakomeza avuga ko we ikirenze byose ari uko bamutemye nyuma, nyuma yo kumubabaza babanje kumutemera abana n’umugore mu maso umwe ku wundi “kugira ngo baze kuntema nyuma babanje kumbabaza koko.”

Amaze kuva muri icyo cyobo, Kavubi yagiye mu nzu zo mu gikari kwa Rubwiriza maze bugeze mu gitondo mu ma saa kumi amanuka mu gishanga cya Gikondo agira ngo asubire kwa Masino kuko yumvaga agihari kandi akaba ari we wenyine yumvaga wamuhisha.

Avuga ko yabaye agihinguka abazamu bo kwa Masino bamwakiriye kuko bari bamuzi, ariko Babura aho bamushyira kuko yaramo akivirirana, ariko ngo bamujyana mu nzu yo hasi (cave) hanyuma umuzamu w’Umututsi warimo akaba ari we umushyira amafunguro.

Naho ariko ntiyaharambye kuko bagenzi b’uwo muzamu b’Abahutu ngo baje kumuhururiza interahamwe zimusangamo zigiye kumwica umwe muri zo aravuga ati “Ntabwo twisiga amaraso ye kandi n’ubundi yapfuye” ngo ziramutwara zijya kumuta muri “Camp Zaïre” mu mwanda ngo abe ari ho azaborera.

Amakara yaguye mu bisebe ni yo yamurokoye

Kavubi avuga ko ubwo yari muri icyo kimoteri cya Camp Zaïre, kuko intambara yari ishyushye Inkotanyi zirwana n’ingabo za Habyarimana, ngo haje kuza burende y’ingabo za Habyarimana ishaka kurasa ku nkotanyi zari ziri kuri Bralirwa noneho barebye muri jumeli (icyuma cyerekana ibiri kure) bamubonamo yicaye muri cya kimoteri abona baramwikanze.

Avuga ko yahise ahava asanga impunzi zari haruguru ye, zahacaga ziturutse mu gatenga, agira ngo zimurangize, ariko ngo ageze kuri izo mpunzi ziramwitaza ziramuhunga ariko zimwe muri zo ngo zimujyana kuri bariyeri yari kuri Rwanda Motor ahari ikigo gicunga umutekano cya Intersec ubungubu.

Ageze kuri iyo bariyeri yahasanze interahamwe yitwa Bosco Mugemana yari imuzi ariko aho kugira ngo imwice itegeka imodoka yari ivuye gusahura mu gice cy’inganda cya Gikondo kumujyana muri Croix-Rouge.

Ati “Yarababwiye ngo banjyane kuri Croix-Rouge ababwira ngo ni umuntu wacu uyu nguyu yaturikanwe na bombe none mumutujyanire muri Croix-Rouge.”

Ya modoka n’ubwo yemereye Mugemana ko imugeza kuri Croix-Rouge ariko ngo ntiyamugejejeyo kuko yamutaye kuri Cercle Sportive bamubwira ko bo bari bagiye i Nyamirambo.

Ibyo na byo byatumye ahura n’ibindi bigeragezo kuko yahuye n’ abasirikare bo kwa Habyarimana bamubonye bakamukeka bashaka kumwica ariko ababwira ko arimo kujya kwivuza yaturikanwe na bombe.

Aha ku ishuri ry'ababikira ,u tunyoni hahoze hakorera Croix rouge y'u Rwanda ni ho kavubi yarokokeye
Aha ku ishuri ry’ababikira ,u tunyoni hahoze hakorera Croix rouge y’u Rwanda ni ho kavubi yarokokeye

Ati “Barabyanze bambwira ko babibonye ari imihoro banshyira mu modoka ya gisirikare ngo banjyane kunyica ariko tugeze munsi yaho uwari ubayoboye aravuga ati ‘mwebwe ko turwana n’inyenzi zifite imbunda uyu muramujyana hehe, barongera banta hasi.”

Avuga ko yongeye gutera intambwe yerekeza kuri Croix-Rouge, ubu ni ahari ishuri ry’ababikira bita mu Utunyoni, ariko yongera guhura n’indi modoka ya gisirikare na bo bamukora nk’iby’aba mbere ariko ntibamwica.

Ngo yakomeje kuzamuka ageze kuri La Guardienne, abasirikare bari barinze Croix-Rouge bari ku gahanda k’igitaka gatambika mu Rugunga bashaka kumwica, kumwica noneho umusirikare waje amusanga amutunze imbunda amugezeho ayimushinga mu gatuza aramuhindukiza noneho amutwara ayimushinze mu mugongo ngo ajye mu kwimwica.

Ati “Yageze hepfo agiye kundasa undi musirikare aramubwira ngo abe aretse araza arambaza ati ‘ni iki wowe’ mubwira ko bombe yanturikanye nkaba nari nje kwivuza, mu gihe wawundi agihakana ko ari bombe, we afata imbunda akurayo icyuma cyayo agishinga mu bisebe byara aha ku kaboko (aherekana) abonamo amakara, ya yandi yo muri Camp Zaire, aravuga ngo ntimumwice harimo za ‘eclats’-ibisagazwa bya bombe) koko ni byo mumureka ajye kwivuza.”

Wa musirikare washakaga kumwica icyo gihe ngo yaramuretse ariko avuga ko ari ha handi he yamubonye ari Umututsi n’ubundi bazamusangamo bakamwica. Kavubi yarakomeje ageze kuri Croix-Rouge, umuzamu yanga kumikingurira ariko umuzungu wavuraga inkomere, amubonye abaza umuzamu mu Gifaransa noneho mu gihe umuzamu yamubwiraga ko yanze kumukingurira kuko nta byangombwa, Kavubi kuko yumvaga Igifaransa amutakambira amubwira ko bashaka kumwica umuzungu aramwinjiza ajya kumuvura.

Ku wa 11 Gicurasi, bombe yaje kugwa muri Croix-Rouge ahavurirwaga abana biba ngombwa ko babamanura aho bavuriraga abakuru, ku bw’amahirwe Kavubi ahita abonamo umuhungu we w’imfura bari baratemanwe bakabata mu cyobo.

Avuga ko bagumanye aho muri Croix-Rouge kugeza ku wa 22 Kamena 1994, Croix-Rouge itangiye kwimura abantu, bo bagahita basanga Inkotanyi, baza kurokokana ariko basanga iwe barahasenye nta n’ikintu na kimwe basigaranye.

N’ubwo ibihe bya Jenoside byose byagiye bimusiga iheruheru ubu yariyubatse

N’ubwo yatangiye guhura n’umusaraba wa Jenoside akiri mu nda ya mama we, kugeza ubwo yiciwe umuryango wowe wose akarokakana n’umwana umwe, Kavubi ntiyemeye guheranwa n’ako gahinda k’amateka.

Ubu yariyubatse ashaka umugore abyara abandi bana babiri, ubu hamwe n’uwo barokokanye afite abana batatu kandi ubu uretse umwe ukiri muri kaminuza abandi bose bize kaminuza.

Muri urwo rugendo rwo kwiyubaka, Kavubi nk’umuntu wari warize ubwubatsi kandi igihugu cyarahinduwe amatongo, Jenoside ikirangira yahise abona ibiraka byinshi byo kubaka bimufashaka kongera kubona amafaranga no kwiyubaka byihuse.

Muri urwo rugendo avuga ko yakoze amasoko atatu yo kubaka inzu zari zifite agaciro ka miliyoni 120FRW, ayarangiza mu 2000 akuyemo miliyoni 30FRW yubakamo inzu yo kubamo Kimironko ndetse n’imodoka ya Pickup yo kumufasha mu biraka bye by’ubwubatsi.

Kugeza mu 2005, Kavubi yari amaze kugira inzu zigezweho bakunda kwita “cadasitEre” ebyiri ndetse akanagira n’imodoka eshatu zirimo ivatiri agendamo na pickup ebyiri yifashisha mu kazi ke.

Uyu munsi, Kavubi ni umwubatsi wahiriwe n’akazi ke ukora ibiraka by’amamiliyari ku buryo ubu afite isoko ryo kubaka inzu rifite agaciro ka miliyoni 600 akaba anakora ibiraka bw’ubujyanama mu by’ubwubatsi ndetse n’ibijyanye n’igenagaciro.

Iyo umubajije ibyo yanyuzemo mu magambo make arakubwira ati “Jenoside yangize umunyapolitiki nkiri umwana muto. Nkiga mu mashuri abanza nirirwaga nsoma imbwirwaruhame za perezida ngo numve ibiza kutubaho.”

Iyo yibutse imirimo yakoreraga igihugu mbere ya Jenoside nk’umwubatsi n’ibyamubayeho we kimwe na bagenzi be, agira ati “Amaboko yubakaga u Rwanda barayatemye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kavubi imana yarahabaye ishimwe nange mwibukira kumpanuro yampaye ndumukozi wiwe atuye kimironko gusa ndamukumbuye sinzi aho ubu atuye nazamusura nkumbuye m.giramata na kavubi hamwe na prence na poulo abana be bitonda

Fabien yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Nibyo mujye mukomeza kutugezaho ayo mateka aratwubaka tukamenya,uko mbere byari bimeze murakoze.Yari presida,wa never again club muri college ya GISENYI INYEMERAMIHIGO.

ndacyayisenga eric yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Kavubi yanyuze munzira yumusaraba ikomeye.komera amabokoyaw akomeze akorere igihugu Volonte n’inshuti yanjye akomere
tuzahora twibuka abavandimwe be numubyeyi we&nabanyarwanda mur irusange bazize uko baremwe.Genocide never again

Ekijah yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ubu buhamya burampfshije cyane, Kavubi ndamuzi cyane kuva mbere ya Genocide, Umwana we Barokokanye witwa Volonte nawe tubana mu Umuryago witwa Urungano rw’ Ibihe Family. Mbega.... Umusaraba yikoreye

Muzaze nanjye mbagabirire
0788510878

Sharagabo Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka