Batatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amahembe y’inzovu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu (3) bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20, bayavanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ajyanywe gucuruzwa ku Mugabane wa Aziya.
Aba bombi bafatiwe i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025, bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani, mbere yo kuyashyikiriza uwagombaga kuyajyana muri Aziya, ukiri gushakishwa.
Mu rwego rwo kurengera inyamaswa n’ibidukikije, Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko akomeye abuza abantu gufata, gutwara cyangwa gucuruza ibikomoka ku nyamaswa zishobora kuzimira burundu ku Isi, kubera ibikorwa by’abantu cyangwa impinduka mu bidukikije, harimo n’amahembe y’inzovu.
Mu Rwanda, gucuruza amahembe y’inzovu bifatwa nk’icyaha gikomeye cyo kwangiza ibidukikije no guhungabanya inyamaswa, kuko biba bishyira ubuzima bwazo mu kaga.
Itegeko nº 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rishyiraho amabwiriza ajyanye no kurengera ibidukikije. Nk’uko iri tegeko ribivuga mu ngingo ya 58, umuntu wese ufata, utwara, ucuruza, wohereza cyangwa winjiza mu gihugu ibikomoka ku nyamaswa zishobora kuzimira burundu ku isi kubera ibikorwa by’abantu cyangwa impinduka mu bidukikije, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10, n’ihazabu iri hagati ya 5,000,000 frw ni 10,000,000 frw.
Iyo bigaragaye ko yabikoze nk’ubucuruzi buhoraho cyangwa mu buryo bw’ikibazo mpuzamahanga (trafic international), ibihano bishobora kwiyongera hashingiwe ku bindi biteganywa n’amategeko mpuzamahanga igihugu cy’u Rwanda cyasinye nk’amasezerano ya CITES.
Amasezerano ya CITES bisobanura mu magambo y’Icyongereza ‘Convention on International Trade in Endangered Species of Wild Fauna and Flora’ ni amasezerano mpuzamahanga yo kurengera inyamaswa n’ibimera biri mu kaga, yashyiriweho kurwanya ubucuruzi bwa magendu bw’ibikomoka ku nyamaswa n’ibimera bishobora kuzimira.
Aya masezerano yashizweho mu mwaka wa 1973 i Washington D.C. (USA), atangira gukurikizwa ku isi mu 1975, u Rwanda rwayinjiyemo mu mwaka wa 1981.
Abashinzwe kurengera ibidukikije bavuga ko iki gihano kigamije guca burundu ubucuruzi bwa magendu bwibasiye inyamaswa nk’inzovu, ingwe, n’imvubu, kuko ubu bucuruzi bushobora guteza ibyago byo kuzimira kw’izi nyamaswa.
Abaturage barasabwa gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka kugurisha cyangwa gutwara ibikomoka ku nyamaswa ziri mu kaga, kugira ngo igihugu gikomeze kurinda ibidukikije n’ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.
U Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu bw’amahembe y’inzovu, kurengera inyamaswa zo mu ishyamba rya Nyungwe, Akagera, n’ibindi, no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.
.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|