U Rwanda rwahembewe kugira ibikorwa remezo byakira inama mpuzamahanga
U Rwanda rwahawe igihembo nk’Igihugu gifite ibikorwa remezo byakira inama mpuzamahanga, n’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru, bigamije guteza imbere no koroshya urwego rw’ubukerarugendo ku Mugabane wa Afurika (Best Tourism Infrastructure Award).
Iki gihembo u Rwanda rwaherewe i Londres mu Bwongereza, rukaba rugikesha kandi kuba rurajwe inshinga no guteza imbere ubukererugendo bushingiye ku nama MICE (Meetings, Incentives, Conferences, and Exhibitions).
Ibihembo bya Africa Tourism Awards bitegurwa mu rwego rwo gutanga amahirwe no kugaragaza ibigo byo ku Mugabane wa Afurika, bitanga serivisi z’ubukerarugendo no gushyiraho urubuga rugamije guteza imbere no guhemba indashyikirwa mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Abatanga serivisi z’ingendo n’iz’ubukerarugendo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahamya ko ibi bihembo ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko bigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ishoramari ryabo.
Africa Tourism Awards cyangwa The Balearica Awards, byatangiye gutangirwa muri Nigeria mu 2017, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika, ariko bihereye muri iki gihugu gituwe cyane ku mugabane wa Afurika.
Urwego rushinzwe ubukererugendo muri Nigeria, rugaragaza ko icyifuzo nyamukuru mu gutegura ibi bihembo, hari hagamijwe kugaragaza ko Umugabane wa Afurika ufite ibyiza nyaburanga byihariye, n’umuco ukungahaye ku bintu byinshi ariko bikanajyana no kuzamura umubare w’abasura uyu Mugabane.
Imibare yerekanaga ko ba mukererugendo basura Umugabane wa Afurika bakiri bake ugereranyije n’ahandi, kuko bari ku gipimo cya 9% mu gihe 7% gusa ariyo mafaranga Afurika yinjiza iyakuye mu bukerarugendo.
Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda Miliyoni 95$ (arenga Miliyari 138Frw), yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye Igihugu cyakiriye muri uwo mwaka.
RCB igaragaza ko izi Miliyoni 95$ u Rwanda rwinjije mu 2023 zingana n’izamuka rya 48%, ugereranyije n’ayo rwari rwinjije mu 2022. Mu 2023 u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa 160, byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|