Abanditsi bafitanye isano n’u Rwanda ni bo bizerwa cyane ku mateka ya Jenoside

Abahanga mu buvanganzo barimo Umunyarwanda Jean Marie Vianney Rurangwa, Umufaransakazi Dr Virginie Brinker n’Umunya-Tchad, Dr Koulsy Lamko basanga usoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yizera cyane ayanditse n’Umunyarwanda cyangwa se undi ufitanye isano narwo kurusha undi wese.

Abanditsi batanga ikiganiro muri Café Littéraire
Abanditsi batanga ikiganiro muri Café Littéraire

bamwe mu babyeyi batabasha kuganiriza abana babo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara bikenewe kugirango amateka atazasibangana cyangwa se ngo agorekwe.

Ku wa kane w’iki cyumweru umukobwa washatse kwivuga mu izina rye rimwe rya Josie, wo mu kigero cy’imyaka nka 18, yavuze ko yari arimo kuganira na bagenzi be ababaza uko bamenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, bamubwira ko bayasomye mu bitabo, abandi bakavuga ko ibyo baziho batibuka aho babikuye.

Agira ati “Umwe muri bo yambwiye ko ibyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyo asoma mu bitabo gusa, undi ambwira ko atibuka ibyo ayiziho aho byaturutse kuko yumva Jenoside yinjiye mu buzima bwe bwa buri munsi.”

Ati “Yarambwiye ati ‘ni nk’uwakubaza uko wamenye ko witwa Josie. Sinibuka uko nabimenye kuko byinjiye mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Josie yibutse ikiganiro yagiranye na bagenzi be nyuma yo kumva ikibazo Nelly Umulisa, umunyeshuri wiga amasomo y’isanamitima “Psychologie Clinique” muri Kaminuza y’u Rwanda, yari abajije abahanga mu buvanganzo bakaba n’abanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baganirizaga imbaga yiganjemo urubyiruko ku buryo bwo kubungabunga amateka afasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi “Preserver la mémoire du Génocide contre les Tutsi”.

Madame Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Madame Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

Bitewe n’uburemere n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe, Umulisa yabazaga aba bahanga uburyo buboneye bwo kuganiriza abana bato kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bushobora gutuma bayumva kandi amakuru bahawe ntabakomeretse.

Muri ibi biganiro byakorwaga mu kiswe “Café Littéraire” cyangwa umugoroba w’ubuvanganzo, byaberaye muri Camp Kigali, kuri uyu wa 4 Mata 2019, abahanga mu buvanganzo barimo Umunyarwanda Jean Marie Vianney Rurangwa, Umufaransakazi Dr Virginie Brinker n’Umunya-Tchad, Dr Koulsy Lamko bavugaga k’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa hirya no hino ku isi n’uburyo kwiyibuka byahererekanywa uko ibisekuru bisimburana (transmission de la mémoire).

Muri uyu mugoroba w’ibiganiro wari witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana n’abandi bayobozi barimo na Dr Clet Niyikiza; Rurangwa yemeranyijwe na Josie ko kubwira abana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye, cyane ko ikoranabuhanga ryavangiye uburyo ababyeyi baganirizagamo abana babo.

Ati “Ubu sinavuga ngo tuzongera kuganiririza abana bacu ku gishyito kandi ari ho babwiriraga abana za kirazira binyuze mu migani kuko ubu abantu bataramira kuri za televiziyo.”

Cyakora, ashingiye ku mivugo n’ikinamico by’abana biga mu Agahozo Shalom, muri uwo mugoroba w’ubuvanganzo, byibandaga ku mpamvu kwibuka ari ngombwa ndetse no ku kwihangana no kwiyubaka kw’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside, Rurangwa akavuga ko kubwira urubyiruko n’abana bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bishoboka.

Ati “Biragoye ariko birashoboka kuko bayiga mu mashuri ariko na none bagahimba (créer). Mwabonye imivugo, indirimbo n’ikinamico by’aba bana bo mu Gahozo Shalom. Birasobanura neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyubaka kw’Abanyarwanda kandi nyamara bikavugwa mu buryo budakomeretsa.”

Muri ibi biganiro ariko, birinze gutunga agatoki ababyeyi ko kutabwira abana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byaba ari amakosa, kuko ngo bishobora kuba rimwe na rimwe bidaterwa n’ubushake buke mukuyababwira ahubwo bikaba binashobora guterwa no kuba badafite uburyo n’ubushobozi bwo kuyavugamo bagahitamo kwicecekera.

Kimwe mu byagarutsweho kandi bitanga icyizere ko isi izamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu bihugu byatinze kuyemera, bagenda bavuga kandi bakanigisha mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Virginie Brinker, umwarimukazi w’ubuvanganzo muri Kaminuza ya Boulogne mu Bufaransa akaba n’umushakashatsi wibanda ku mateka y’Afurika n’uburyo yibukwa, by’umwihariko akaba yaranditse igitabo gisoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku buryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byazaba uruhererekane binyuze mu buvanganzo n’amafilimi, avuga ko nko mu Bufaransa Jenoside yakorewe Abatutsi isigaye yigishwa mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “N’ubwo bikigoye gukoresha imvugo ziboneye kubera ubumenyi buke, ariko nibura Ubufaransa bwateye indi ntambwe ubu Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri yisumbuye.”

Mu gihe umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu mugoroba w’ubuvanganzo yabajije icyakorwa kugira ngo habeho amateka amwe azwi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko usanga agenda atandukana cyane bitewe n’inyandiko za bamwe mu bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Brinker yavuze ko nta mpungenge nyinshi zagakwiye kubaho kuko ngo iyo umwarimu ategura isomo yifashisha ibitabo n’inyandiko byinshi bishoboka bimufasha kubona amateka atabogama.

Aha ni ho Dr Lamko ukomoka muri Tchad yanavugiye ko usanga akenshi inyandiko n’ibitabo by’Abanyafurika bivuga ku mateka y’Afurika, ariko umwanditsi utavuga ku gihugu akomokamo usanga bidakunze kwizerwa cyane, kuko ngo abasoma baba bumva batizeye ko ari inkuru mpamo.

Ati “Ubu twaje kwifatanya namwe mu kwibuka kugira ngo tube abagabo koko bo guhamya ayo mateka kandi byongerere agaciro n’amateka twandika binyuze mu buvanganzo butandukanye.”

yari kumwe na bagenzi baganira ababaza uko bamenya amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi maze atungurwa no kumva buri wese ayamenya mu buryo bwe ngo “kuko hari bamwe mu babyeyi bahitamo kutayavugaho mu ngo zabo.”

Agira ati “Umwe muri bo yambwiye ko ibyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyo asoma mu bitabo

Virginie Brinker, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye iwabo mu Bufaransa yabonye kuri TV amakuru avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko ntiyasobanukirwa n’ibyo yumvaga bimutera kujya gushaka ibitabo bivuga kuri iyi Jenoside yahitanye imbaga y’abarenga miliyoni y’Abanyarwanda.

Ati “Nk’umunyamahanga namenyeye kuri televiziyo ko mu Rwanda habaye Jenoside ariko sinahise nshobora kumva ibyo ari byo, nashoboye gusobanukirwa mbisomo mu bushakatsi nakoraga.”

Koulsy Lamko ni umwarimu muri kaminuza akaba n’umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umusizi. Ni umwe mu bashinze ikigo cya kaminuza y’u Rwanda cy’ubuvanganzo i Butare ubwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ari no mu masomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

munyemana yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka