Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana - Mugenzi wari maneko

Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa, abari abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) n’ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda bamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y’umukuru w’igihugu.

Richard Mugenzi mu rwibutso rwa komine rouge, ahashyizwe imibiri myinshi y'Abatutsi muri Jenoside
Richard Mugenzi mu rwibutso rwa komine rouge, ahashyizwe imibiri myinshi y’Abatutsi muri Jenoside

Mu gihe u Bufaransa bumaze imyaka 25 buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Macron akaba ateganya gushyiraho komisiyo yiga ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, Mugenzi avuga ko guhera mu 1992, ubutasi bwa EX FAR bugiriwe inama n’Ingabo z’u Bufaransa, bwahimbaga ubutumwa buharabika Inkotanyi bukabutambutsa buvuga ko ari ubwo bumvise bumviriza Inkotanyi ku byuma byazo by’itumanaho.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru “Libération” cyo mu Bufaransa ku wa 4 Mata u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25, Mugenzi agira ati “Byari ngombwa guha Inkotanyi isura mbi mu rwego rwo gusubiza intege mu bugingo ingabo z’u Rwanda byagaragaraga ko zatakaje icyizere.”

Uyu mugabo w’umusivili rukumbi wahawe akazi k’ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori giherereye i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

Ati “Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.”

Mugenzi avuga ko mu by’ukuri ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n’abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y’amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

Ajya gutangira akazi yahuguwe n’abasirikare b’Abafaransa

Libération cyabajije mugenzi niba yari aziranye n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda icyo gihe, Mugenzi avuga ko ubwo yajyaga gutangira akazi mu 1990, abasirikare b’Abafaransa ari bo bamuhuguye.

Ati “Ni bo bantoje kandi ni nabo bangiraga inama z’uko noza ibyo nabaga maze kumva ku byuma by’itumanaho by’Inkotanyi. Bazaga buri munsi kutureba tukanasangirira mu ruriro rw’abasikare bakuru (Mess des officiers.)”

Akomeza avuga ko uko yajyaga mu biro by’umuyobozi we, Col Anatole Nsengiyumva, yamusanganaga n’umusirikare w’Umufaransa, ariko ko hagati 1990-1992 imikoranire y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa yasaga n’ikorwa mu bwihisho.

Ati “Babaye nk’abakura agahu ku nnyo mu 1992 kuko icyo gihe batangiye kwinjira mu ntambara ku buryo bweruye, bakajyana na Ex FAR ku rugamba ndetse banafata ibirindiro by’intambara.”

Avuga ko Paul Barril wari umwe mu bajandarume bakomeye mu Bufaransa, na we wari mu Rwanda muri icyo gihe ndetse unashinjwa kuba umwe mu bahanuye ingege ya Habyarimana, yajyaga inshuro nyinshi mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mbere no mu gihe cya Jenoside.

Ati “Hari umukapiteni w’Inshuti yanjye twabanaga i Butotori ni we wamunyeretse ansobanurira ko ashinzwe ibikorwa bya gisirikare bikomeye (opérations spéciales). Abayobozi banjye baramwemeraga cyane.”

Mugenzi avuga ko muri Kanama 1993 bamaze gusinya amasezerano ya Arusha ari abasirikare ba Habyarimana ari n’Abafaransa bose bitotombye bavuga ko “ayo masezerano aha Inkotanyi imyanya ingana na ½ mu gisirikare ari ubugwari” bakabifata nko guhereza igihugu Abongereza, dore ko icyo gihe u Rwanda rwakoranaga byose n’Abafaransa.

Mu gihe u Bufaransa bumaze imyaka 25 buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugenzi avuga ko bimutangaza kuko nta na kimwe Ex FAR yakoze itari kumwe n’Ingabo z’Ubufaransa kuva mu 1990-1994, agatangazwa n’ “impamvu mu Bufaransa hari abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Jenoside itegurwa n’ubutegetsi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka