Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Kongo (DRC), Félix Tshisekedi, witabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika (African CEOs Forum) irimo kubera i Kigali, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Félix Tshisekedi ashyira indabo aho ibihumbi 250 by'Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Félix Tshisekedi ashyira indabo aho ibihumbi 250 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Tshisekedi yageze i Kigali ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 maze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 250 bibishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ayobowe na Honoré Gatera, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Tshisekedi yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka yagize ku muryango nyarwanda ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka muri iyi myaka 25 ishize Jenoside ibaye.

Guverinoma yiyise iy’abatabazi, yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze kuneshwa, abari bayigize biganjemo abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’imbaga ya bamwe mu baturage bagizwe ibikoresho muri uwo mugambi, yahungiye muri DRC.

Perezida Félix Tshisekedi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Félix Tshisekedi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aba ni bo baje kuvamo umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uyu mutwe, umaze imyaka irenga 20 ukorera ibikorwa byawo bya gisirikare ku butaka bwa DRC.

Ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda no muri Uganda bimaze iminsi byandika ko ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa na ryo rifite umutwe w’inyeshyamba witoreza i Minembwe muri DRC, mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi, Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi, agaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu by’ubucuruzi ndetse no gukumira no guta muri yombi abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari ku butaka bwa DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka