Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania mu muhango wabereye mu muhezo

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, mu muhango wabereye mu muhezo kubera ikibazo cy’umutekano giterwa n’imyigaragambyo iri muri iki gihugu.

Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania
Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025, mu gihe inzego z’umutekano zari zafashe ingamba zikomeye, nyuma y’amatora yaranzwe n’imvururu n’imyigaragambyo ndetse yanahakanywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko atabaye mu mucyo.

Ni umuhango wabereye ku kibuga cya gisirikare mu murwa mukuru Dodoma, aho kubera kuri sitade nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu bihe byashize. Wabereye mu muhezo kuko abaturage bakurikiriye ibyo birori kuri televiziyo y’igihugu.

Ku wa Gatandatu nibwo Samia yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko yatsinze amatora ku majwi 97.66%.

Nyuma yo kurahira, Perezida Samia yasabye Abanyatanzaniya guharanira amahoro n’ituze.

Ati “Ndasaba abenegihugu bagenzi banjye guharanira amahoro n’ituze. Ndashaka gukoresha uyu mwanya, nk’umubyeyi, nihanangiriza abenyegeje urugomo n’imvururu. Bumve ko imvururu no kubura amahoro bituma hazamo imbaraga n’ubwirinzi, ariko ibiganiro bizana ubumwe n’ubwumvikane.”

Indororezi mpuzamahanga zagaragaje impungenge ku bijyanye n’uko amatora yabaye, no ku bikorwa by’ihohoterwa byayakurikiye, aho abantu amagana bivugwa ko bishwe.

Ubuyobozi bw’igihugu bwo bwagerageje kugaragaza ko urugomo rwabaye rwakabirijwe, kuko rutari ku rwego byavuzweho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bavuga ko abantu amagana bikiwe mu myigaragambyo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryari ryatangaje mbere ko hari amakuru yizewe yerekana ko nibura abantu 10 bishwe mu mijyi itatu.

Abakuru b’ibihugu bine ni bo bitabiriye uyu muhango, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia na Daniel Chapo wa Mozambique.

Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y’urupfu rwa John Pombe Magufuli. Samia w’imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n’abaturage barenga miliyoni 68.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka