Umusenateri arasaba Amerika kwifatanya n’u Rwanda mu #Kwibuka25

Robert Menendez, Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) uhagarariye Leta ya New Jersey, yashyikirije Sena y’icyo gihugu umwanzuro usaba ko USA yakwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Menendez usanzwe uri umwe mu ba senateri bavuga rikumvikana muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ku wa 27 Werurwe 2019, ni bwo yagejeje umwanzuro we kuri Sena ya Amerika ayisaba kuwushyigikira kugira ngo igihugu cye kizifatanye n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25.

Mu ibaruwa igize uwo mwanzuro, yagize ati “Muri iyi Mata twifatanyije n’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga mu kwibuka ku nshuro ya 25 ibi bihe bikomeye by’amateka.”

Akomeza agira ati “Mu gihe dushimira Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda intambwe bakomeje gutera mu kubaka amahoro, ubwiyunge no kumva neza inshingano zabo, turanemera gutsindwa bikomeye k’Umuryango Mpuzamahanga, na Amerika by’umwihariko, kuba tutarashoboye gutabara ngo tubuze kandi duhagarike umugambi n’ibikorwa bya Jenoside.”

Robert Menendez (ubanza ibumoso) asanga #kwibuka25 ari ibihe bikomeye Amerika ikwiye kwifatanyamo n'u Rwanda
Robert Menendez (ubanza ibumoso) asanga #kwibuka25 ari ibihe bikomeye Amerika ikwiye kwifatanyamo n’u Rwanda

Uyu mwanzuro wateguwe na Senateri Menendez ubwe afatanyije n’abandi basenateri barindwi bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, unahamagarira Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Mpuzamahanga gusenyera umugozi umwe mu gutambamira Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu no gutabara ahari ho hose ku isi mu gihe haba ibyaha nk’ibi hagamijwe kubaka ahazaza heza h’abatuye isi.

Abo basenateri bagira bati “Duhamije ko abaturage ba Amerika bazakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubwiyunge, amahoro, gushyira hamwe ndetse n’imiyoborere myiza.”

Umwanzuro w’aba basenateri uvuga kandi ko Amerika izakomeza gufasha u Rwanda mu gusobanurira abaturage bayo n’ab’isi yose muri rusange amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gukumira kugira ngo Jenoside ntizasubire ukundi kuri iyi si.

Bati “Twiyemeje gukomeza gushyigikira u Rwanda na Amerika, imiryango mpuzamahanga n’inkiko kugira ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batabwe muri yombi baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka