Uruhare rw’Ingabo z’u Burundi mu misozi miremire y’Abanyamulenge mu mboni za Moïse Nyarugabo

Me Moïse Nyarugabo, wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire y’i Mulenge.

Me Moïse Nyarugabo
Me Moïse Nyarugabo

Nyarugabo avuga ko akiri ku mwanya w’ubuyobozi nta muntu wigeze amwegera ngo amubaze ku bijyanye n’ibivugwa kuri iki kibazo, yaba ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa cyangwa iy’u Burundi.

Bimwe mu bintu 12 agaragaza nk’ibyongereye ibibazo:

Kugaragara kw’ingabo z’u Burundi zigera ku 10,000 mu misozi miremire y’i Mulenge (Fizi, Mwenga na Uvira);

Koherezwa kwa batayo 12–15 z’izo ngabo, aha yabwiwe ko ari 14;

Ingabo z’u Burundi zashinze ibigo bya gisirikare birenga 70 mu bice bikikije imidugudu y’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi zifite umugambi wo kubatsemba.

Gushyiraho bariyeri zirimo iza Mulima, Point Zéro na Mikalati, zikumira inzira zose zijya ku isoko, bima abaturage ibikoresho by’ibanze nk’ibiribwa, umunyu, isukari, isabune, amavuta n’imiti.

Ibi byatumye amavuriro make atarasenywe muri ako gace afungwa.

Ibyago ku buzima bw’abaturage byarushijeho kwiyongera binyuze mu kubashyira mu nkambi z’agateganyo, kubagabaho ibitero, kubica no gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu;

Iterabwoba rikorwa binyuze mu kurasa ibisasu ku mudugudu wari urimo abaturage ndetse no gusenya ibikorwa remezo by’ibanze birimo ibiraro n’imijyi hakoreshejwe indege.

Ati "Kuri iki kibazo, ndabaza Perezida Tshisekedi: muramutse musenye ibiraro nka kiriya cya Peti, mutekereza gute ko ingabo zanyu zashobora kuharenga zigasubirana uduce tutari mu maboko yanyu? Cyangwa mwarabiretse, mukifuza gusa ko babarekera amahoro?"

Kuba abayobozi b’u Burundi n’ingabo zabo baraguzwe muri uru rugamba na Leta ya Tshisekedi, byatumye barushaho kubigira ibyabo.

Nyarugabo ati "Iyo mwisanze mu mashyamba ya Mwenga, biba ari ukurinda umutekano w’imbibi zanyu? Cyangwa muba murengera u Burundi n’Abarundi?

Perezida Tshisekedi yemeje mu iteka rya perezida umujenerali amwohereza i Uvira, Wazalendo iramwanga bavuga ko ari ‘Umunyarwanda’ kubera isura ye, ngo asa n’abo muri M23. Guverinoma yemeza icisha kumukurayo bamusubiza i Kinshasa.

Ati “Ishusho y’igihugu iracyabaho? Nubwo ntashingiye ku butumwa bwe, mu by’ukuri, ubutegetsi bw’igihugu busigaye he muri ubu buryo bwo gutegeka? Ni ubuhe butumwa buhabwa abandi basirikare n’abapolisi bafite isura isa?"

Drones zica abaturage zimwe zivuye i Bujumbura izindi Kisangani, kandi zigenda ziherekejwe n’indege z’intambara za Sukhoi;

Nta mudugudu w’Abanyamulenge ubarizwamo abarwanyi ba Red Tabara. Nta n’ubwo hari uramenyekana kugeza uyu munsi, ibi Guverinoma y’u Burundi yabihamya;

Ni ukuri ko Red Tabara itigeze ikorana n’imitwe ya Twirwaneho cyangwa n’Abanyamulenge muri rusange, nta na rimwe.

Ahubwo, icyo abayobozi b’u Burundi bazi neza ni uko Red Tabara imaze imyaka ikorana na Wazalendo. Bakoranaga mu kurwanya imidugudu yacu. None aba Wazalendo nibo bahindutse abafatanyabikorwa ba Leta y’u Burundi, ibaha intwaro, amasasu n’amafaranga;

Umujenerali, Col, Majoro b’ingabo z’u Burundi kimwe n’abapasiteri, boherejwe gufatanya n’abantu barimo Willy Seba Munigantama n’itsinda rye, na Shyaka uzwi nka Nyamusaraba, kugira ngo bashuke urubyiruko rw’Abanyamulenge mu nkambi esheshatu z’impunzi barimbure Twirwaneho.

Ati "Ku bantu bagira icyo bandika gusa iyo ntanze igitekerezo, dore ibyo mukwiye gukora. Ni mujye mu kazi nibyo bitabasuzuguza. Ku bandi basigaje ibitutsi n’ubupfapfa mu mitwe, ntimugapfushe ubusa igihe cyanyu kuko narakingiwe bihagije."

Arongera ati "Ndabashimira ibitutsi byanyu ku mpamvu ebyiri: biraberekana ko ubutumwa bwabagezeho kandi bukabakora ahantu."

Me Moïse Nyarugabo wanditse ibi, yabaye Minisitiri w’Ubukungu, Umudepite na Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Akomoka mu Banyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo, kuri ubu ari mu buhungiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka