Mu gihe Itumba rya 2019 ryitezweho kuzarangwa n’imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko hari imwe mu myitwarire, irimo no kugenda ku binyabiziga bidatwikiriye, ishobora kubakururira gukubitwa n’inkuba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, yiyamye abakomeza gushinja u Rwanda imirambo ikunze kugaragara mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC uri mu marembera kuko ari umutwe udafite ibikerezo bya politike bifatika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera, yahakanye ibyavuzwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko haba hari ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka n’icyo gihugu.
Umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 40 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yakuze acuruza urumogi ariko muri 2012, kubera inama zaberaga mu mudugudu atuyemo zamagana ibiyobyabwenge ndetse n’ingero z’abo byangizaga barimo n’abana yabonaga yiyemeza kubireka atangira ubucuruzi bw’akabari.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (RLMUA) kiratangaza ko kimaze gukoresha amafaranga abarirwa muri miliyoni 52 z’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 52 na Miliyoni 899 n’ibihumbi 600 mu mafarnga y’u Rwanda mu gikorwa cyo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuri bene bwo.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irasaba abaturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza kuba maso kandi bakagira imyitwarire ibafasha kwitegura no gukumira ibiza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo muri iki gihe cy’imvura y’itumba, byitezwe ko izaba nyinshi mu duce twinshi tw’igihugu.
Mu gihe mu Rwanda usanga bamwe bafata ko umusore yagombye gushakana n’umukobwa aruta cg bari mu kigero kimwe, muri 2014, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, umusore w’imyaka 23 witwa Mohamed Habimana yabengutse uwitwa Jeannette Kamagaju w’imyaka 60 y’amavuko abantu bamwe baravuga ngo ‘ishyano ryaguye’.
Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe iby’Ishoramari (IFC), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane (UN Sustainable Stock Exchange), Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko n’Imigabane (RSE) ndetse n’Ikigo kigenzura Imari n’Imigabane (CMA Rwanda), cyeretse ibigo biri ku isoko ry’imari (…)
Mu rwego rwo gufasha abaturage batuye mu mijyi y’u Rwanda, harimo na Kigali, gukoresha itafari rya rukarakara nk’igikoresho gihendutse mu bwubatsi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigiye gutangira ubushakashatsi ku butaka mu turere twose tw’u Rwanda kugira ngo harebwe itafari rya rukarakara ryakoreshwa muri buri gace k’u (…)
Minisiteri y’Uburezi mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 yatangaje amanota y’abaranyeshuri basoje amashuri yisumbuye, aho mu bijyanye n’amasiyansi umunyeshuri witwa Francois Tuyisenge wo muri Seminari Ntoya ya Ndera ari we waje ku isonga n’inota rya mbere muri buri somo.
Nyuma yo kurega Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimura mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikirego cyabo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukagitesha agaciro, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, ahazwi nko muri “Bannyahe” batakambiye Umujyi wa Kigali (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiraburira Abanyarwanda ko hari inganda zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge, ariko aho kubahiriza amabwiriza zahawe zikabibika zikikorera ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Mu gihe Leta y’u Rwanda irimo guhiga bukware abantu babarirwa muri 700 bayambuye amafaranga agera muri miliyari zirindwi (7,000,000,000FRW), icukumbura ryakozwe na Kigali Today ryasanze abenshi muri abo ari abakoze ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.
Mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bakunze kumvikana binubira gutinda kw’amafaranga baba bagomba guhabwa nk’ingoboka cyangwa ayo baba bakoreye binyuze mu mirimo rusange, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) iratangaza ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti.
Bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage basanga hari abaturage bahawe inkunga zo kubakura mu bukene ariko ntibabuvemo kuko batahawe umwanya mu gutegura izo gahunda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 rwasomye umwanzuro warwo ku isuzuma rwakoze niba ikirego cya Bannyahe gikomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa kigateshwa agaciro.
Urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda rwagejejwe mu bigo bikomeye byose birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Ikigo gishinzwe kumenya abafitiye amabanki amafaranga (CRB ), Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), n’ibindi.
Urubanza abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera baregamo Akarere ka Gasabo kubera gushaka kubimura badahawe “ingurane ikwiye kandi yumvikanweho” n’impande zombi, rwasubukuwe kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 maze Akarere ka Gasabo gasaba urukiko kutakira ikirego (…)
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri y’inzego nkuru z’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), irebera hamwe uko umutekano wifashe mu karere ikazibanda ahanini ku birebana no guhangana n’iterabwoba.
Ubushakatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) binyuze mu mushinga DALGOR, ugamije kwimakaza imiyoborere myiza, bugaragaza ko uturere twazaga inyuma mu miyoborere myiza mu myaka itatu ishize, ubu turi mutuza ku isonga.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), kuri uyu wa 29 Mutarama 2018, yafashe umwanzuro wo gufunga burundu udushami tubiri twa Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ya Gitwe (ISPG), nyuma yo gusanga ibyo bayisabye gukosora itarabikosoye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali barashima abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro barimo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo bagamije kwishakamo ibisubizo.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi iteganya abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, ishuri ribanza rya Nyacyonga rifite abanyeshuri 624 bigira mu byumva bitandatu n’ibindi bitatu biri gusanwa, bivuze ko mu ishuri rimwe higiramo abanyeshuri barenga 70.
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (…)
Abakanishi 239 bakorera umwuga wabo mu magaraji yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 bahawe impamyabumenyi n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic (RP) zishimangira ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga wabo.
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha amashyiga ya gaz akorerwa mu Rwanda, mu gihe ayari asanzwe ku isoko ry’u Rwanda yaturukaga mu Bushinwa.
Imiryango 140 yari isigaye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo baturage.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 cyasheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.