Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi yari arimo ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019, hamwe na Madame Jeannette Kagame muri Botswana, yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Madame Jeannette Kagame na Madame Neo Masisi, umugore wa Perezida wa Botswana, ku wa 27 Kamena 2019, basuye ibikorwa by’umuryango Botswana-Baylor wita ku bana n’ingimbi barwaye Kanseri n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri Botswana.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda barasaba ko gahunda yo gukumira ko abangavu bakomeza guterwa inda zashingira ku muryango no ku rwego rw’umudugudu kuko bigaragara ko abakora ibyo byaha bahishirwa.
Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Kamena 2019 ku i saa sita n’igice, Abanyarwanda n’abaturarwanda bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel barasubizwa kuko RwandAir, ikompanyi y’u Rwanda ikora ingendo rusange, itangira ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare.
Muri 2004, Hamiss Mudenge, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60, yagiye kwaka akazi ko gukora mu buhumbikiro (pepinier) y’indabo, ibiti bitandukanye n’imbuto byifashishwa mu gutunganya ubusitani i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, umukoresha we akajya amuhemba ibihumbi bitanu (5,000FRW) akamucumbikira ndetse akanamugaburira.
Abakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bari bamaze igihe bategereje ingendo za RwandAir zijya mu Bushinwa basubijwe kuko kuva muri iri joro ryo ku wa mbere tariki 17 Kamena 2019, iyi kompanyi y’indege y’u Rwanda iratangiza ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.
Antoine Mugesera, umusaza w’imyaka 77 y’amavuko wahoze uri umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yibuka ko yatunze konti ya banki bwa mbere mu 1970 muri Banki yitwaga Caisse d’Epargne kugira ngo abone aho azajya acisha umushahara we.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzindiko rw’iminsi ibiri i Abuja muri Nigeria aho aza gutanga ikiganiro mu nama yo kurwanya ruswa iribufungurwe kuri uyu wa 11 Kamena 2019 na Perezida w’icyo gihugu, Muhammadu Buhari.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Jean Damascene Bizimungu, Umugenzuzi w’Imari (Auditeur) w’Akarere ka Rutsiro ashinjwa kwakira ruswa ngo adashyira ku karubanda ubuyobozi bwa Koperative KOPAKAMA mu ikoreshwa nabi ry’umutungo w’iyi koperative.
Uruganda rumwe rukumbi rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye kubona umukeba mu gihe rwari rumaze imyaka irenga 30 rwihariye isoko ryo gukorera sima ku butaka bw’u Rwanda.
Mu myaka 10 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwabaga ufite imodoka yagize ikibazo ashaka gukoresha, aho wagana hose mu magaraji yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, wakirwaga n’Ikigande cyangwa Igiswahili kuko mu Rwanda hari abakanishi benshi b’abanyamahanga ndetse ugasanga ari na bo (...)
Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, amaze kwegura nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu cyo bari barise “Brexit”.
Mu gihe amazi ari kimwe mu by’ibanze umuntu akenera kugira ngo abeho ndetse akaba ari no mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali usanga kujya kuhatura ugomba kubanza kwitegura ko ushobora kujya uyabona gake gashoboka. Ibi bikajyana no kwitegura kongera amazi ku kiguzi cy’ubukode kuko ibura (...)
Ku muhanda Nyabugogo-Giticyinyoni, uhasanga amajerekani atondetse kuri kaburimbo abakarani - ngufu bacuruza amazi, abandi basunika ibigorofani binini by’ibyuma byuzuye amajerekani y’amazi bagenda bayagurisha abatuye muri ako gace.
Newcities, Umuryango udaharanira inyungu mu gihugu cya Canada uteza imbere imiturire y’imijyi yimakaza imibereho y’abayituye, wahaye Umujyi wa Kigali igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, James Uwizeye, avuga ko u Rwanda rwiteguye gutabara aho ari ho hose ku isi, rufite ubushobozi bwo kugera, hashobora kuba amacakubiri yaba intandaro ya Jenoside, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nta handi byakongera kuba ku isi.
Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo (KOICA), kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, cyasinyanye na Minisiteri y’Urubyiruko amasezerano y’inkunga ya miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika azafasha urubyiruko guhanga ibihumbi 20 by’imirimo.
Angelique Uwamahoro, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 24 wari muri Gare ya Nyabubogo mu ma saa tanu kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, agiye gufata imodoka yerekeza i Muhanga, avuga ko mu cyumweru gishize yateze imodoka umushoferi akajya anyuzamo akigira ku mbuga nkoranyambaga muri telefone ye.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burasaba abashinzwe gushyira ingengo y’imari ya Leta mu bigo bitandukanye bya Leta kurya bari menge, kuko ngo ibihano bijyanye n’ibyaha ku kwangiza umutungo wa rubanda byakajijwe bigakurwa mu makosa bigashyirwa mu byaha by’ubugome.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.
Anne Marie Niwemwiza, Umunyamakuru wa KT Radio ukora ikiganiro “Ubyumve ute”, yibuka atangira iki kiganiro muri 2015 uburyo byari bigoye guhamagara umuyobozi mu kiganiro ngo yemere kukijyamo kuko hari imyumvire ko ibitangazamakuru bakorana na byo ari ibya Leta gusa.
Mu buryo butunguranye, muri Gicurasi 2018, mu rugo rw’uwitwa Emilienne Uwimana mu ruganiriro rw’inzu yabagamo, yanabyariyemo abana babiri havumbuwe icyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu gitabyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Pélagie Nyirakamana, Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yarwaje umwana Bwaki muri 2016 agera ku rwego rwo kuba atarashoboraga no kuzamura akaboko cyagwa gutambuka neza.
Bamwe mu rubyiruko rw’Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, bari mu bikorwa by’urugerero mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi baravuga ko imikoranire idasobanutse yabo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abagenerwabikorwa ndetse no kubura ibikoresho bituma batagera ku ntego zabo.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Maya mu Kagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bishyize hamwe bakubakirana ubwiherero binyuze mu biganiro bahawe n’Itorero ry’Igihugu mu mudugudu wabo, ariko ngo bakaba barabuze isakaro bitewe n’ubushobozi buke.
Intore z’Abanyamakuru zibumbiye mu mutwe w’Intore w’Impamyabigwi zatumwe hiryo no hino mu gihugu guhamya ibigwi by’indi mitwe y’intore hagamajwe kwimakaza umuco w’ubutore mu Banyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku ndwara ya Malariya giherutse kumurikwa muri 2016 kigaragaza ko umwana umwe ku isi buri minota ibiri aba yishwe na Malariya.
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) buravuga ko bwamaze kuganiriza abamotari ku buryo bitarenze Kamena 2019 abatwara abagenzi kuri moto bose bazaba bafite utwuma tubara ibilometero watwaye umugenzi kandi tukagena igiciro akwishyura.