U Rwanda rwahanganye n’ibibazo byarwo, aho guhanga amaso amahanga - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, yaturutse ku kuba rwarashyize imbaraga mu guhangana n’ibibazo byarwo rudategereje, aho guhanga amaso amahanga.

Perezida Kagame yasobanuye inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rugere aho rugeze ubu
Perezida Kagame yasobanuye inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rugere aho rugeze ubu

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 8 Mata 2019, nyuma y’ikibazo cy’umunyamakuru wo muri Kameruni wari umusabye kugereranya n’intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside n’ibindi bihugu byagiye bihura n’ibihe by’amakimbirane n’intambara nka Côte d’Ivoire, Repubulika ya Santrafurika (CAR) n’ibindi, kugeza ubu byananiwe kwigobotora ibibazo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Ni byo koko twabonye abaterankunga batandukanye, ariko uruhare rukomeye rwari urwacu, rwo kumenya gukoresha neza izo nkunga tugatera imbere cyangwa tukazipfusha ubusa.”

Ati “Njye numva nafata umwanya wo kuvuga ku bitureba nk’u Rwanda aho kuvuga ku bibazo by’abandi bishobora kuba bisa cyangwa bitandukanye, ariko n’ababikemura baratandukanye.”

Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’ibibazo n’uburyo bikemurwa ndetse n’ubikemura ari byo bizana icyo kinyuranyo, bityo uko u Rwanda ruhangana n’ibibazo byarwo ari byo birutandukanya n’ibindi bihugu.

Uyu munyamakuru wo muri Kameruni yabajije ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rutere imbere nyuma ya Jenoside
Uyu munyamakuru wo muri Kameruni yabajije ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rutere imbere nyuma ya Jenoside

Ati “Ariko igikomeye duhuriraho twese ni uko abanyagihugu b’igihugu icyo ari cyo cyose mu kibazo icyo ari cyo cyose baba bagomba kureba uko bagikemurira hamwe.”

Ati “Baba bagomba kumva ko umuti w’ikibazo bafite uhera kuri bo ubwabo, kuko nkurikije ubunararibonye bw’ibyo twanyuzemo, nta muntu n’umwe uzaturuka aho ari ho hose ngo aze kugukemurira ikibazo.”

Aha Perezida Kagame yavugaga ko abantu bashobora kugutera inkunga mu bibazo urimo atanga urugero rw’abantu b’ingeri zitandukanye bateye u Rwanda ingabo mu bitugu mu bibazo rwarimo, ariko yibutsa ko “byose ntacyo byaba bimaze iyo abaturage b’igihugu badafashe iya mbere mu gukoresha iyo nkunga neza.”

Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose bya Afurika byanyuze cyangwa bikiri mu bibazo nka Repubulika ya Santrafurika (CAR), Mali, Côte d’Ivoire n’ahandi hose hari ibibazo bigomba kwirebaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka