Abarokotse ni bo bonyine bari basigaranye icyo gutanga: Imbabazi zabo – Perezida Kagame

Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abarokotse Jenoside, avuga ko nyuma ya Jenoside ari bo bonyine bari basigaranye icyo batanga ari cyo mbabazi zabo.

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku mbaga yari iteraniye muri Kigali Convention center, igizwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abahagarariye intumwa zaturutse mu bihugu byinshi, yibukije inkuru y’umukobwa wavuze umuvugo ubwo u Rwanda rwibukaga mu myaka yashize.

Yagize ati “Umwana w’umukobwa yatumye benshi bazenga amarira mu maso, ubwo yavugaga umuvugo. Hari imvugo mu Kinyarwanda ivuga ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Uwo mwana yarabajije ati ese yari irihe ya majoro yo muri Jenoside?”

Yakomeje agira ati “Murebe u Rwanda rwa none. Biragaragara ko Imana yagarutse kurara i Rwanda nk’uko byavugwaga mbere.”

Perezida Kagame yaboneyeho kandi gushimira abagize imbaraga zo gutabariza u Rwanda mu gihe cya Jenoside, barimo uwari uhagarariye Repubulika ya Cheque mu muryango w’Abibumbye, u Buholandi na Nigeria n’ubwo amajwi yabo atumviswe.

Yagize ati “Abaturage bacu, ndetse n’abaturage b’ibindi bihugu bitandukanye barahagurutse bazamura ijwi basaba ko Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwa mu gihe byinshi mu bihugu bikomeye byari byicecekeye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abana b’abakobwa byabaye ngombwa ko baba ababyeyi ba basaza babo na barumuna babo, abaturanyi bakaba ba se wabo na ba nyirarume b’impfubyi, yewe n’abavuye ikantarange bakaba inshuti.

Yagize ati “Mu by’ukuri umuco wacu wubaka ubuvandimwe, turahozanya, turiyubaka bundi bushya. U Rwanda ubu ni umuryango umwe n’ubwo twanyuze mu magorene.”

Perezida Kagame yabwiye imbaga yari yaturutse hirya no hino ku isi ko bigoye kumva kwigunga n’akababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “nyamara twabasabye ubutitsa kwiyibagirwa bakongera guha igihugu ubuzima, amarangamutima tuyashyira ku ruhande.”

Perezida Kagame ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikoreye imitwaro iremereye nta kwijujuta no kwinuba. Ibi byaradukomeje kandi bitwubakira ubumwe.”

Ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagize ati “Nta kindi nabona mbabwira uretse kubashimira. Kwihangana kwanyu, ubutwari bwanyu ni bwo shusho nyakuri y’ intsinzi y’u Rwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka