Perezida Omar al-Bashir wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi

Perezida wa Sudan, Omar Hassan Ahmad al-Bashir, amaze kurekura ubutegetsi. Inzego zitandukanye muri icyo gihugu, zirangajwe imbere n’igisirikare, ubu ziri mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko igisirikare cya Sudan kugeza ubu ari cyo kirimo kuyobora izo mpinduka ariko ko Omer Al-digair, Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikominisiti muri Sudan yasabye “abaturage bari mu myigaragambyo kuguma mu mihanda bakarinda impinduka baharaniraga kandi bagatera utwatsi icyo ari cyo cyose muri izi mpinduka kidasubiza ibyifuzo byabo.”

Ni mu gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byo byanditse ko umwe mu baminisitiri (Provincial Minister) yababwiye ko “Bashir yavuye ku butegetsi ubu bakaba bari mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzubacyuho.”

Andi makuru yo aravuga ko kugeza ubu Bashir na Guverinoma ye batawe muri yombi mu gihe hagitegerejwe izindi mpinduka.

Uwitwa Dr Husan El-mugamar yagize ati “Perezida wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi ubu igisirikare cyamutaye muri yombi. Miliyoni z’abaturage turi mu mihanda i Khartoun dukomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu biganza by’abaturage.”

Imyigaragambyo ihiritse Perezida al-Bashir wa Sudan yatangiye mu mpera z’umwaka ushize itangijwe n’abagore bigaragambyaga binubira ko igiciro cy’umugati cyazamutse cyane bagasaba ko habaho impinduka.

Imbarutso y’iyi myigaragambyo yatangijwe n’umukobwa w’imyaka 22 w’umunyeshuri wavuze umuvugo abwira bagenzi be ko uburenganzira buharanirwa, ko nibataburwanira ntawe uzabubatereka mu biganza aho yagiraga ati “Isasu ntiryica hica guceceka kw’abaturage.”

Perezida al-Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, ubu Abanya-Soudan bategereje kumva uza kumusimbura, mu itangazo riza gutangwa n’igisirikare.

Inkuru bijyanye:

Sudan: Uwari Minisitiri w’Ingabo asimbuye Bashir wahiritswe ku butegetsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

biragoye ko Africa yatera imbere. bitewe n’ubwenge n’ibitekerezo by’abantu bamwe. ugasanga umuperezida yiyongeje manda akayobora nkuyoboye urugo rwe dore ko inshingano z’urugo zirangira aruko nyiri urugo apfuye,n’abaperezida rero niko bamera .imyaka mirongo 30 kweli?!! gusa n’igisirikare cya kimaze kuba icy’umwuga da!!!!

TWIZERIMANA Robert yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

yazize ibiciro byumugati!!!oya ntanimpamvu yogutegeka imyaka30 ka igihugu kibakirimo abantu bakiyobora nukujya bavaho nabi muri afurika mumyaka itari myinshi ikikibate igihugu cya6 ok hagiye gukurikiraho uganda mu7 ngo uri general harya ntubonako marishalli abaturage bamuvanyeho kuramo akarenge hakiri kare wusaza we

kamili yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

President Bashir yari amaze igihe kinini ku butegetsi kandi nta kintu kigaragara ageza ku baturage b’igihugu cye uretse intambara z’urudaca akwiye gusimburwa

Habumugisha Francois yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Utahiwe ni M7 wa Uganda nta kuntu wagambanira u Rwanda maze nawe ngo bikugwe neza next year M7 should go with their corrupted. Abanyarwanda bakeneye kubahwa no guhabwa agaciro bitaribyo ku bahohotera witwajeko uri général wa UG. Vive Paul Kagame Vive le Rwanda. Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda kandi M7arengeje imyaka n’amanda yemerewe n’itegeko nshika yisinyiye we ubwe azabazwa byinshi harimo na dossier yo kugambanira HE.Paul Kagame dukunda kubera guteza imbere abanyarwanda

gitefano yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

IMPAMVU INGANA URURO PE! IMANA IRASHOBOYE.HALLELUJAH

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Omar al-Bashir akwiye kubazwa n’abantu batabarika yishe.Presidents benshi cyane bo muli Africa,wagirango Imana yabahaye uburenganzira bwo KWICA abaturage b’igihugu kandi ahubwo Imana ibuza abantu bose Kwica.Muribuka presidents Mobutu,Idi Amin,Bokassa,Kadafi,Kamuzu Banda,Kayibanda,Habyarimana,Sindikubwabo,Micombero,Bagaza,Buyoya,Nkurunziza,Sekou Toure,Mengistu,Obote,Kabila,etc...Wagirango bo si ibiremwa muntu.Nubwo bica bagakiza imyaka myinshi ntawe ubavuga,igihe kiragera bakavaho neza cyangwa nabi.Ikirenze ibyo,Imana izababaza impamvu bishe ibiremwa byayo ku munsi wa nyuma utari kure.Igihano izabaha ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abandi banyabyaha bose.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

have sigaho we guca iteka.ubona umuntu akora icyaha ariko ntumenya igihe acyihana.Imana niyo yonyine imenya iherezo ryacu twese. kdi umuntu wese azabazwa ibyo yakoze akiriho

odogwu yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka