BK yahaye ingo 100 z’abarokotse Jenoside umuriro w’imirasire y’izuba

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa 12 Mata 2019, yifashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Ntarabana, Cyinzuzi na Burega mu Karere ka Rulindo iha ingufu z’amashanyarazi ingo ijana ndetse inasana inzu 16 z’abarokotse zari zarangiritse.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside mu murenge wa Ntarabana
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside mu murenge wa Ntarabana

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yagize ati “Twabahaye amashanyarizi ariko hari n’inzu 16 turimo gusana kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babe mu nzu zibahesha icyubahiro.”

Karusisi yavuze ko icyo gikorwa gifite agaciro kangana na miliyoni 70FRW ariko ko ingengo y’imari yacyo ishobora kuziyongera kuko abahawe inzu basabye ko bazabashyiriraho ibigega bifata amazi kugira ngo bajye bashobora kubona amazi hafi.

Yakomeje atanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Ndabahumuriza mbabwira ko u Rwanda rwahindutse ko twese turi Abanyarwanda kandi dushaka gufatanya, aho bishobotse tukifatanya cyane cyane n’abafite ibibazo cyangwa abakiri mu bukene ku buryo twese twatera imbere nk’Abanyarwanda tugahesha agaciro igihugu cyacu.”

Karusisi yavuze kandi ko iki ari igikorwa BK ikora buri mwaka aho ifatanya n’ubuyobozi bwa Ibuka ndetse n’ubw’inzego z’ibanza bagahitamo ahari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibibazo kurenza abandi bakajya kubafasha, bahereye ku cyo bakeneye kurusha ibindi.

Emmanuel Urimubenshi, umwe mu bahawe inzu, yashimiye BK ko yamuhaye aho kuba kandi ikamuha urumuri kuko ngo inzu ye yaru yarangiritse cyane.

Asobanura ubuzima yanyuzemo bukomeye muri Jenoside n’uburyo yamushegeshe bigatuma no muri iki gihe ubuzima bukimugora, yagizi ati “Ikintu nari nkeneye cyane ni icumbi naho ibindi ni ibya rusange. Ndashimira BK impaye inzu yo kubamo.”

Alphonsine Murebwayire, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, yagarutse ku bihe bya Jenoside guhera muri 1959 agenda agaragaza uburyo Abatutsi b’i Ntarabana bagiye bicwa mu bihe bitandukanye bya Jenoside kugeza mu 1994 agamije kugaragaza uburyo Jenoside yateguwe.

Aha ni ho yahereye ashimira, mu izina rya Ibuka, BK agira ati “Ndabashimira nk’umuryango wa Ibuka mu Karere, twebwe nk’umuryango Ibuka ni ukudusubiza agaciro, ni ukuduha imbaraga, iyo mwibuka ko hari abacu bayirokotse badafite ubushobozi. Imana ijye ibaba hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, na we yashimiye BK yaje kubafata mu mugongo, agaragaza ko koko abarokotse Jenoside yarokotse Jenoside mu Karere ka Rulindo bugarijwe n’ibibazo bitandukanye, by’umwihariko iby’inzu zo kubamo kuko ngo inyinshi zubatswe kera ubu zikaba zishaje.

Yashimiye BK yabafashe mu mugongo kandi ikabatera ingabo mu bitugu mu guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko n’akarere gafite miliyoni 600FRW mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yo kubakira abarokotse Jenoside.

Ati “Mu mpera z’ukwa kane turaba dufite inzu 32 zubatse neza kandi zifite ibyangombwa byose nk’amashanyarazi, amazi n’ibigega by’amazi zizaba zuzuye.”

Avuga ko kugeza ubu mu nzibutso zitandukanye zo mu Karere ka Rulindo hashyinguwe imibiri ibihumbi 18 na 762 bishwe muri Jenoside, agasaba urubyiruko guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka