Sudan: Uwari Minisitiri w’Ingabo asimbuye Bashir wahiritswe ku butegetsi

Igisirikare cya Sudan cyamaze gutangaza ko cyakuyeho Perezida Omar al-Bashir kandi ko kigiye guhindura Itegeko Nshinga mu myaka ibiri iri mbere.

Lt, Gen. Awad Mohamed Ibn-Auf
Lt, Gen. Awad Mohamed Ibn-Auf

Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Gen Ahmed Awad Ibn Auf, ku gicamunsi cyo kuri wa 11 Mata 2019, yatangarije Radio na Televiziyo by’icyo gihugu ko ari we ugiye kuyobora Guverinoma y’Inzibacyuho ya Sudan mu gihe cy’imyaka ibiri, akazaba afite inshingano yo gutegura Itegeko Nshinga rishya ry’icyo gihugu.

Gen Ahmed Awad Ibn Auf wari Minisitiri w’Ingabo atangaje ko ari we ugiye kuyobora Guverinoma y’Inzibacyuho ndetse anatangaza ko Sudan yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atatu.

Yavuze kandi ko igisirikare cyataye muri yombi Omar al-Bashir akaba ari ahantu hatekanye ndetse anavuga ko Itegeko Nshinga ryabaye rihagaritswe gukurikizwa, n’imipaka ikaba yafunzwe kugeza igihe batangarije izindi mpinduka, kandi ko n’ikirere cy’icyo gihugu kibaye gifunzwe mu masaha 24.

Gen Ibn Auf atangaje ko abaye afashe ubutegetsi mu gihe Ishyaka rya gikomunisiti muri icyo gihugu ryanze kuva ku izima risaba abaturage kutava mu mihanda kugeza ubutegetsi bushyizwe mu maboko y’abasivili.

Omer al-Digair, Umuyobozi w’ iryo shyaka yagize ati “Turasaba abaturage bari mu myigaragambyo kuguma mu mihanda bakarinda impinduka baharaniraga kandi bagatera utwatsi icyo ari cyo cyose muri izi mpinduka kidasubiza ibyifuzo byabo.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande igisirikare cyagaragaye gishyigikiye abaturage bigaragambyaga basaba Omar Al-Bashir kuva ku butegetsi, ubu noneho kiyemeje kuza guhangana n’uwo ari wese uza gushaka kubangamira izi mpinduka.

Naho uwitwa Dr Husan El-mugamar we akaba yagize ati “Perezida wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi, ubu igisirikare cyamutaye muri yombi. Miliyoni z’abaturage turi mu mihanda i Khartoum, dukomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu biganza by’abaturage.”

Imyigaragambyo ihiritse Perezida al-Bashir wa Sudan yatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 itangijwe n’abagore bigaragambirizaga ko igiciro cy’umugati cyazamutse cyane bagasaba ko habaho impinduka.

Imbarutso y’iyi myigaragambyo yatangijwe n’umukobwa w’imyaka 22 w’umunyeshuri wavuze umuvugo abwira bagenzi be ko uburenganzira buharanirwa, ko nibatabuharanira ntawe uzabubatereka mu biganza, aho yagiraga ati “Isasu ntiryica hica guceceka kw’abaturage.”
Perezida al-Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi.

Perezida Al-Bashir avuye ku butegetsi mu gihe ibintu byose byari byahenze mu buryo bukomeye muri icyo gihugu, ndetse n’ifaranga rya Sudan rikaba ryari rimaze guta agaciro ku kigero cya 40% mu myaka ine ishize.

Inkuru bijyanye:

Perezida Omar al-Bashir wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka