Ubugome ndengakamere abana bicanwe muri Jenoside

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nka bumwe mu bwicanyi ndengakamere, bwakoranwe ubugome bukabije mu kinyejana cya 20, muri bimwe mu bice by’u Rwanda abana bibasiwe mu buryo bwihariye kugeza ubwo hari aho interahamwe ‘zivuga ko zidashaka abandi ba Rwigema’.

Valérie Mukabayire, Perezida w’Umuryango w’Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA), abisobanura agira ati “Bari baracengejwemo n’itangazamakuru ribiba urwango ko uwica inzoka adasiga amagi yayo, biha Interahamwe imbaraga zo kwica abana, impinja n’ibitambambuga kuko ngo bari kuzabatambamira mu bihe bizaza.”

Akomeza avuga ko bica impinja bavugaga amagambo yicuza bagira bati “Kagame na Rwigema ntibahunze ari abana babahetse, izi nkotanyi zidutera zose ntizahunze bazihetse?”

Kubera imyumvire nk’iyo, muri Mata 1994, mu gihe Interahamwe z’abaga mu bice byose by’igihugu zica Abatutsi, mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ho ibintu byari byafashe indi sura abagore bariye karungu ari bo barimo kwica.

By’umwihariko, muri ako gace, havugwa umugore witwa Mukangango wavuze ko atifuza kugira umwana w’umuhungu w’Umututsi uhakurira kuko ngo ari ho nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu ari ho yavukiye, bityo “kwica buri mwana wese w’umuhungu w’umututsi bikaba bizatuma nta wundi Rwigema uvuka muri ako gace.”

Muri uwo mugambi, Mukangango ntiyari wenyine kuko igitekerezo cye cyasamiwe hejuru na bagenzi be, barimo Bernadette Mukarurangwa, umugore wahoze ari umudepite na we washishikarizaga Interahamwe kurimbura Abatutsi.

Bivugwa ko ubu Mukarurangwa ari impunzi mu mahanga, mu gihe Mukangango ngo yaba yarapfuye mu ntambara yo kubohora igihugu.

Urupfu rw’agashinyaguro abana b’i Nyarubaka bapfuye

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi by’Abatutsi baturukaga i Nyarubaka no mu nkengero zaho biyemeje guhungira i Kabgayi, nyamara batazi ko Mukangango n’abambari be bari bamaze gutegura za bariyeri zo kubiciraho mu masangano y’umuhanda Nyamiyaga-Nyarubaka-Musambira na Musumba.

Muri iyo nzira y’amagorane, ababyeyi bari bahunze bahetse abana babo batazi ko Mukangango yari yatanze amabwiriza yo gutoranyamo abana b’Abahungu kugira ngo bicwe.

Abisobanura, Clautilde Mukabagire, umwe mu bapfakazi ba Jenoside b’i Nyarubaka, agira ati “Tugeze ku Gitega muri Nyarubaka interahamwe zifite imihoro n’inyundo zirimo imisumari zaraduhagaritse zitegeka ko abana b’abahungu bajya ukwabo, dushatse kubyanga batangira kudukubita ubwicanyi butangira ubwo.”

Mukabagire wari ufite abana bane icyo gihe bahunga, avuga ko babiri b’abahungu bahise bicirwa ahongaho mu maso ye, agira ati “Nabonye Interahamwe zita abana banjye mu rwobo ari bazima. Bagiye bataka kugeza ubwo tutari tugishobora kumva amajwi yabo.”

Amagana y’abandi bana b’abahungu bari kumwe na bo bishwe muri ubwo buryo dore ko Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyarubaka, avuga ko muri icyo cyobo bakuyemo imibiri y’abana b’abahungu 150, ubu bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubaka.

Hagati aho, Mukabagire avuga ko Interahamwe zikimara kwica abo bana b’abahungu zitanyuzwe ahubwo zahise zadukira abagore zitangira kubasambanya ku ngufu, ariko zinica uwitwaga Umututsi wese.

Ni mu gihe muri Nyarubuye mu cyari Perefegitura ya Kibungo, n’ubwo Interahamwe zishe urw’agashinyaguro Abatutsi, byageze ku bana zikabigirizaho nkana.

Iyo ugeze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, uhasanga bimwe mu bikoresho byifashijwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside, ariko wagera ku byo bifashishaga mu gukorera iyicarubozo abana b’abakobwa amarira akarushaho kukubunga mu maso.

Yerekana amwe mu mateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, Nyirakamana Florentine umukozi wa CNLG uhakorera agira ati “Murabona ibi bisongo, ni byo bajombaga abana b’abakobwa, iyi furu ni yo botsagaho inyama z’imyijima n’imitima y’Abatutsi babaga bamaze kwica, bakarya.”

Muri urwo rwibutso harimo ibindi bikoresho byinshi birimo imivure Interahamwe zategeragamo amaraso y’Abatutsi bamaze kwicwa ngo zirebe uko amaraso y’Abatutsi asa, n’akuma “bifashishaga basya urusenda rwo kunyanyagiza mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka, bagahita bamuhuhura.”

I Ntarama mu Bugesera, mu Kiriziya Gaturika Santarari ya Ntarama, ho hari abana bari bahunganye n’ababyeyi babo, bamwe babahetse, abashoboye kwigenza bagenda.

Mu gihe bamwe muri abo bana bigaga mu mashuri abanza no mu kibeho bigira amasakaramentu, muri uru rwibutso hagaragara bimwe mu bikoresho by’ishuri nk’amakaye, ibitabo n’amakaramu yabo, nk’ikimenyetso cy’uko bari bahunze ariko bibwira ko mu gihe gito bazasubira ku ishuri.

Nyamara ariko, nk’uko bitangazwa na Innocent Ruzigana, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Ntarama, abana bahungiye kuri iyi kiliziya bishwe nabi, kuko abenshi biciwe mu ishuri bigiragamo gatigisimu, bakicwa bakubiswe ku nkuta z’iryo shuri.

Kuri urwo rwibutso harimo igice gifite urukuta rwuzuyeho amaraso nk’ikimenyetso cy’ukuntu abana bagiye bicwa bakubiswe ku rukuta rw’urusengero, ndetse n’ahari ibikoresho byabo by’ishuri na gatigisimu bigaragaza ko biciwe aho bari bafitiye icyizere cyo kurokokera.
Imibare itangazwa na CNLG ivuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfuye abagera kuri 1,074,056, muri bo abarenga ibihumbi bihumbi 230 bakaba bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.

Ivuga kandi ko 53% by’abishwe bari munsi y’imyaka 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka