U Rwanda rwateye intambwe yo kwiyubaka, amahanga atera iyo kwemera ukuri - Dr Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro yatanze ku wa 7 Mata 2019 hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe Jenoside imaze irangiye u Rwanda rwateye intambwe yo kwiyubaka naho amahanga agatera intambwe yo kwemera ukuri.

Dr Bizimana yavuze by’umwihariko ko n’ubwo amahanga atabashije guhagarika Jenoside itaraba, mbere y’uko ibaho hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko yari irimo gututumba.

Yagize ati “Jenoside ni icyaha gitegurwa kitabaho kigwiririye abantu ngo kibeho nk’impanuka.”

Yavuze ko n’ubwo hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi hibukwa by’umwihariko ubwicanyi bwa mbere bwakorewe Abatutsi mu myaka 60 ishize ari na bwo bwabimburiye kurimbura Abatutsi mu 1974.

Yifashishije ingero zifatika, Dr Bizimana yavuze ko uko ingoma zagiye zisimburana kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ari ko abatutsi bagiye bicwa.

Dr Bizimana yavuze ko mu 1962, muri Perefegitura ya Byumba Abatutsi ibihumbi bibiri bishwe nyamara ngo ntihagire umuntu n’umwe ubivugaho uretse Uwitwa Joseph Sibomana wabimenyesheje Perezida Habyarimana.

Avuga ko mu 1963, abandi batutsi benshi bishwe mu maperefegitura yose y’u Rwanda, muri Perefegitura ya Gikongoro honyine hakaba harishwe ababarirwa mu bihumbi 30.

Ati “Hari umutangabuhamya w’Umusuwisi wigishaga i Butare wari waroherejwe na UNESCO yeguye ku nshingano ze avuga ko adashobora kwigisha mu gihugu cyica igice cy’abaturage bacyo.”

Yavuze no ku mujenerali w’Umubiligi na we wabyanditseho ndetse no ku makuru ya Radio Vatican yahoraga avuga ku bwicanyi bwaberaga mu gihugu.

Ashingiye kuri izo ngero n’izindi yatanze, Dr Bizimana akaba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatangiye mu 1994, nk’uko abenshi babyibwira ko ahubwo yateguwe kandi igakorwa mu gihe kirekire.

Dr Bizimana yatanze izindi ngero nyinshi zigaragaza ko hari benshi mu banyamahanga bagiye babona ibimenyetsi bya Jenoside bakabibwira umuryango mpuzamahanga, nyamara ntubyiteho, bityo abenshi muri bo bakaba bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho iyo amahanga yita kuri izo mpuruza.

Ati “Nk’uwari Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda mbere ya 1990, ubwe yavuze ko Jenoside yatutumbaga guhera mu 1990.”

Yagarutse ku bantu benshi barimo n’abakozi ba Loni bagiye bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mbere na nyuma ya 1994, ariko anagaya cyane bimwe mu bihugu byacumbikiye bamwe mu bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bitabaryoza ibyo bakoze cyangwa ngo bibohereze mu Rwanda byitwaje ko byabahaye ubwenegihugu.

Ati “Ibyo bisobanuro nta shingiro bifite, byagombye kugendera ku manza zaciwe n’Ubutabera bwa Amerika, zanzuye ko iyo umuntu abonye ubwenegihugu bwa Amerika kubera ibinyoma ko aburanishwa kuri ibyo byaha kandi agasubizwa mu gihugu yaturutsemo.”

Dr Bizimana yanagaragaje impungenge ku nyandiko z’ababuranishijwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyireho u Rwanda, TPIR, bashaka kugira umutungo wa Loni kandi nyamara zibumbatiye amateka y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka