Ibyo Umujyi wa Kigali usaba abatuye ’Bannyahe’ ngo ibyabo bikemuke

Nyuma yo gutsindwa mu rubanza bari barezemo Akarere ka Gasabo, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro, bandikiye Umujyi wa Kigali bawutakambira basaba guhabwa amafaranga nk’ingurane yo kwimurwa aho guhabwa inzu, none Umujyi wa Kigali wabasabye kugeza ku Karere ka Gasabo ibyangombwa bigaragaza ko bari batuye mu buryo bwubahirije amategeko kugira ngo ubarangirize ikibazo.

Kangondo I &II agace kamenyekanye cyane nka Bannyahe
Kangondo I &II agace kamenyekanye cyane nka Bannyahe

Ku wa 11 Gashyantare 2019, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’urubanza abaturage bo muri aka gace kazwi nka “Bannyahe”, gaherereye mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera, baregagamo Akarere kabo ka Gasabo bagashinjwa gushaka kubimura binyuranyije n’amategeko.

Abo baturage bavuga ko akarere karimo kubatsindira amazu arimo kubakwa n’umushoramari mu Busanza mu Karere ka Kicukiro mu gihe bo bifuzaga guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga aho guhabwa izo nzu.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso by’ibivugwa n’impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwateye utwatsi icyo kirego, rushingiye ku kuba mbere yo gutanga ikirego abaturage bararenze inzego mu gutakambira ubuyobozi kuri iki kibazo kuko ngo bari baratakambiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho gutakambira Umujyi wa Kigali nk’urwego ruri hejuru y’Akarere ka Gasabo.

Ku wa 18 Gashyantare 2019, abaturage ba “Bannyahe” bakaba barandikiye Umujyi wa Kigali, bawutakambira kugira ngo ubafashe muri icyo kibazo, maze ku wa 25 Gashyantare ubasubiza ubasaba ko buri muturage uri muri ubwo busabe yageza ku Karere ka Gasabo ibyangombwa birimo n’icyo kubaka ndetse n’ifatabuguzi ry’amazi n’amashyanyarazi kugira ngo higwe ku buryo bwo kubakemurira ikibazo.

Iyo baruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, igira iti “Twasuzumye inyandiko yanyu itakamba dusanga mukwiye kugaragariza Akarere ka Gasabo UPI (No y’ikibanza), uruhushya rwo kubaka, ifatabuguzi ry’amazi n’amashanyarazi bya buri wese mu bo muhagarariye ngo bishingirweho mu gusuzuma ibyo musaba.”

Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye umunyamategeko w'abatuye Bannyahe
Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye umunyamategeko w’abatuye Bannyahe

Ikomeza igira iti “Murasabwa kutugezaho n’ikindi cyose cyadufasha gusuzuma ikibazo cyanyu kandi gishimangira uburenganzira bwa buri wese.”

Ibi Umujyi wa Kigali wasabye byabaye nk’ibica integer bamwe mu baturage ba “Bannyahe”, cyane cyane ko bamwe muri bo bavuga bahatuye igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kitarasohoka.

Jean de Dieu Shikama, umwe muri abo baturage akaba n’umwe mu babahagarariye, agira ati “Mu bisabwa mu ngingo ya 26 y’Itegeko ryo kwimura abantu mu nyungu rusange, nta cyangombwa cyo kubaka kirimo.”

Shikama avuga ko barimo gukusanya ibyangombwa biteganwa n’Itegeko ryo kwimura abantu mu nyungu rusange, batabaha ingurane mu mafaranga nk’uko babyifuza bakongera kugana inkiko.

Ingingo ya 26 y’Itegeko ryo kwimura abantu mu nyungu rusange iteganya ko nyir’ubutaka bwagenewe ibikorwa by’inyungu rusange agomba kugaragaza ibyangombwa by’ubutaka n’ibimenyetso bihamya ko ibyabukoreweho ari ibye.

Iyi ngingo iteganya kandi ko uwimurwa agaragaza icyemezo cy’irangamimerere n’icyemezo kigaragaza uburyo bahisemo bw’icungamutungo iyo bashyingiranywe.

Cyakora, iteganya ko uwambuwe ubutaka, uwitije cyangwa uwakoreye ibikorwa ku butaka bubujijwe gukorerwaho ibyo bikorwa nyuma y’uko amategeko agigenga ajyaho, nta ngurana ahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka