Mu Karere ka Rubavu niho benshi bari bahanze amaso nyuma y’uko APR FC yari yanganyirije na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, iyari itahiwe yari Rayon Sports, mbere y’uko hakinwa umukino wa Derby y’imisozi 1000. Muri uyu mukino, Marine FC yatangiye yiharira umupira ari na ko isatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Sultan Bobo na Ishimwe Kevin ariko umunyezamu Pavelh Ndzira agatabara ikipe ya Rayon Sports.
Ku munota wa 12 iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi itozwa na Yves Rwasamanzi yakoze impinduka mu kibuga nyuma y’uko Niyonkuru Hashim yagize ikibazo agasimburwa na Usabimana Olivier. Rayon Sports nayo yanyuzagamo igashaka uko yagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bayo basatira barimo Tambwe, Aziz Bassane n’abandi gusa kubona aho yamenera bikaba ikibazo, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yaje gukora impinduka zitandukanye mu kibuga, byatumye Rayon Sports itangira gucurika ikibuga, maze ku munota wa 81 ibona igitego cya Aziz Bassane ahawe umupira na Tambwe Gloire. Umukino warangiye ikipe yambara umweru n’ubururu itahanye amanota atatu itsinze Marine FC 1-0 ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 aho irushwa amanota atatu na Police FC ya mbere ifite 16.
Kiyovu Sports yihanije AS Kigali ku bitego 3-0 ikomeza gutanga ikizere ku hazaza hayo. N’umukino ikipe yambara icyatsi n’umweru yakoze impanduka ku bakinnyi babanza mu kibuga, kuko ntibari bafite Mbonyingabo Régis na Amsi Cédric.
AS Kigali yinjiye mu mukino itameze neza kubera ibibazo bitandukanye by’inyuma y’ikibuga no mu kibuga, kuko mu mikino itanu, iyi kipe itozwa na Mbarushimana Shaban yari ifite amanota 4 kuri 15. Ku munota wa 21 Kiyovu Sport yafunguye amazamu ku gitego cya Moise Sandja, Niyo David yatsinze icya kabiri ku munota wa 66, icya nyuma kinjira ku munota wa 70 w’ umukino gitsizwe na Uwineza Rene, bituma Kiyovu Sports yuzuza imikino itanu itinjizwa igitego. Undi mukino wakinwe n’ikipe ya Gicumbi FC yanganyije na Etincelles 1-1.
Nyuma y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona Police FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16 mu mikino itandatu, Rayon sports ni iya kabiri n’amanota 13 irarushwa amanota atatu na Police FC ya mbere, ebyiri za nyuma ni AS Kigali ifite amanota 4, Rutsiro FC ya nyuma ifite amanota abiri.
Ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona hatsinzwe ibitego 16, amakipe abiri niyo yakiriye imikino abona amanota atatu imbumbe, amakipe atatu yakiriye imikino yaranganyije, naho andi makipe atatu yakiriye aratsindwa. Mu mikino yose uko ari umunani yabonetsemo igitego, mu gice cya mbere mu mikino yose hinjiye ibitego 8, bingana neza n’ibyinjiye mu gice cya Kabiri.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|