Abantu bakomeje kujya impaka ku mpanuka y’indege ya Air India yarimo abantu 242, yari ihagurutse ku Kibuga cya Ahmedabad, igahitana abayirimo, hakarokoka gusa umugenzi umwe.
Muri Brazil, umugore yamaze imyaka ibiri (2) ahora yitabira ibikorwa byo gushyingura abapfuye, ariko akabikora agamije kugira ngo azahakure umugabo, kuko hari uwo yari yarahabonye uhagarariye iryo rimbi, aramukunda, yigira inama yo kuzajya ahaza kenshi kugira ngo arebe ko yazamukunda na we, birangira bakundanye ndetse bakora (…)
Umuganga ufite inkomoko muri Iran amaze imyaka 20 akorera mu rwego rw’ubuzima rw’u Bwongereza (UK’s national healthcare system), akoresheje impamyabumenyi z’impimbano, akaba amaze iyo myaka yose avura abafite indwara zo mu mutwe.
Muri Kenya, umugore witwa Rosanna Kathure yasobanuye uko yatemaguwe n’umugabo we amutunguye mu masaha y’ijoro, akamutemera mu nzu yabo, akamusigira ibikomere byinshi kandi bikomeye, ku buryo yajyanywe kwa muganga bikekwa ko ashobora kuba yapfuye.
Mu Bwongereza, umugabo yatanze akayabo k’amafaranga agura imodoka, nyuma yo kubona isa n’iye yari imaze ibyumweru bicyeya yibwe, Polisi ikavuga ko itashoboye kuyibona, ariko amaze kuyigura aza gusangamo ibimenyetso byerekana ko imodoka yaguze ari iye yari yibwe, nubwo yahinduweho ibintu bimwe na bimwe.
Muri Texas, umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugome n’uburiganya yakoresheje mu kazi ke, akabeshya abantu bagera mu magana ko barwaye indwara zidakira, zisaba ubuvuzi buhenze cyane kandi abizi ko ubwo buvuzi bufite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Umuturage wa Tanzania witwa Juma Ibrahim, yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye nyuma y’amagambo mabi yavuzwe n’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania yatumye abaturage benshi bambuka umupaka uhuza Kenya na Tanzania bagira uburakari, batangira gutuka abo badepite ndetse na Perezida wa Tanzania ku (…)
Mu Bwongereza, umugore yafashe umugabo we wari umaze amezi 3 amuca inyuma, abifashijwemo n’uburoso bw’amenyo bukoresha amashanyarazi, bukanohereza amakuru kuri telefoni igihe bwahujwe na telefone hifashishijwe ‘Bluetooth’, noneho hagashyirwamo porogaramu itanga amakuru muri telefone igihe cyose ubwo buroso bukoreshejwe.
Mu Bushinwa, abaganga bo ku bitaro byitwa XinDu Traditional Medicine Hospital, biherereye ahitwa Chengdu, batunguwe no kwakira umurwayi w’umugore ufite imyaka 48, ufite ikibazo gikomeye cyo kubura Vitamin D mu magufa ye ku buryo no kwihindukiza ku buriri bituma hari amagufa avunika.
Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse inzu bararagamo kubera ko babujijwe kureba ‘match’ cyangwa se umukino bashakaga kureba, ibyo bibatera uburakari bwatumye bafunga n’umuhanda unyura imbere y’iryo shuri.
Mu Bufaransa,umugabo yafashwe nk’ufite agahigo muri icyo gihugu ko kumara imyaka myinshi atwara ibinyabiziga atabyemerewe, kuko nta permis agira guhera mu 1997, kuko ari bwo yayambuwe n’Abajandarume (gendarmes) b’ahitwa Tarare (Rhône) nyuma yo gufatwa atwaye ikinyabiziga yasinze.
Mu Bushinwa, umugore yategetswe kwihanagura mu isura akivanaho ‘make-up’ nyinshi yisize, kubera ko imashini yo ku kibuga cy’indege yananiwe kwemeza niba isura ibona ihura n’imyirondoro yatanze.
Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Umujyi muto wa Carmel-by-the-Sea, ubu waramamaye kubera ko abawugendamo bose bagomba kubanza gusaba icyemezo gitangwa n’ubuyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere yo kwambara inkweto ndende zirengeje santimetero eshanu.
Muri Turkey, abaturage basaga 25.000 batuye mu Mujyi muto wa Lice mu Ntara ya Diyarbakır bisanze basinze urumogi batabigambiriye, ahubwo biturutse ku mwotsi mwinshi warwo waturukaga aho polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yarutwikiye iruvanye mu mukwabu.
Mu Busuwisi, umukecuru w’imyaka 68 yajyanywe mu rukiko n’umuturanyi we, amushinja ko amaze amezi icumi (10), ahora agaburira injangwe ye agamije kuyimenyereza cyane nk’amayeri yo kugira ngo azayibe ayitware, ibyo akaba yarakomeje kubikora mu gihe nyamara yari yarihanangirijwe mu buryo bw’inyandiko mbere, asabwa kubireka.
Muri Suwede, umugore w’imyaka 24 uturuka mu gace kitwa Helsingborg, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera umwana we w’umukobwa, akamena igi ribisi arihonze ku gahanga k’uwo mwana, kugira ngo akore videwo ya TikTok.
Nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida ryasomwe kuri televiziyo na radio by’igihugu cya Mali, ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya.
Muri Kenya, umupasiteri wari utashye ava muri Uganda agarutse mu gihugu cye, yafatanywe inzoka ya metero ebyiri mu gikapu, abajijwe iby’iyo nyamaswa arimo agendana, agorwa no kubisobanura.
Mu Bwongereza, umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahanishijwe n’urukiko gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko we yiyemereye ko yitwikiye inzu ku bushake, akabikora inshuro ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, agamije kureba uko abashinzwe kuzimya inkongi bitwara mu bikorwa byo kuzimya iyo nzu ye.
Muri Nigeria, urukiko rwakatiye igihano cyo kwicwa Peter Nwachukwu wari umugabo wa nyakwigendera Osinachi Nwachukwu wari umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, ariko akaba yarapfuye mu myaka 3 ishize, apfa afite imyaka 42.
Muri Uganda, umubyeyi witwa Glorious Betonde w’imyaka 40, yibarutse abana batandatu (6) b’impanga, harimo abahungu batanu n’umukobwa umwe, icyo kikaba ari igitangaza cyabaye kuri uwo muryango, nk’uko babyivugira nubwo bavutse bataruzuza amezi icyenda nk’uko bisanzwe.
Muri Kenya, mu gace kitwa Tans Nzoia, umuryango watunguwe no kubona umwana wabo w’imyaka 10 witwa John Wanjala, agarutse ari muzima nyuma y’uko yari amaze igihe kirenga umwaka yaraburiwe irengero, ndetse bakaba barashyinguye umurambo bazi ko ari uwe.
Mu Bwongereza, ibaruwa yanditswe n’uwarokotse impanuka yavuzwe cyane, y’ubwato bunini bwa Titanic yagurishijwe Amadolari 400,000 (asaga Miliyoni 566 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu cyamunara.
Mu Buhinde, umusore w’imyaka 20 yacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 wari ugiye kuba nyirabukwe, kuko hari hasigaye iminsi 9 gusa ngo asezerane n’umukobwa we.
Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza kuko yakubise kambambili uwo mwana w’umukobwa ku kuboko.
Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni yaguze yarakoreshejwe yamuviriyemo ibyago byo gufungwa burundu, kugeza ubu akaba amaze imyaka 15 muri gereza ku cyaha we avuga ko atakoze.
Muri Indonesia, umugore uzwi cyane mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok witwa Ratu Thalisa, yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 2 n’amezi 10 muri gereza, nyuma yo kubwira Yezu (ishusho ye) ko akeneye kogoshwa.
Mu Bushinwa, umukobwa yatangaje abantu nyuma yo kwerekana ahantu hadasanzwe yibera, kuko aba mu bwiherero bwo ku kazi aho akorera, bikamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukode bw’inzu buhenze mu gace atuyemo, kuko aho mu bwiherero yibera, ngo ahishyura Amayuwani 50 (akoreshwa mu Bushinwa) angana na 9,986 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu Bushinwa, abaganga bo mu bitaro bya Jilin, batangaje ko bahuye n’ikibazo kidasanzwe cy’umukobwa waje kwa muganga atabaza, ukuboko kwe kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, mu gihe yagusesetsemo bagamije kwifata videwo bakekaga ko yakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Umugabo w’Umunya-Peru w’imyaka 61, yatabawe ari muzima nyuma yo kumara iminsi 95 yaraburiwe irengero mu nyanja, guhera ku itariki 7 Ukuboza 2024, ibikorwa byo kumushakisha bikarangira atabonetse.