Thailand: Umugabo yapfuye nyuma yo guhagarika kurya, akiyemeza gutungwa n’inzoga gusa
Muri Thailand, umugabo ufite imyaka 44 yapfuye nyuma yo kumara ukwezi kose ahagaritse kugira ifunguro iryo ari ryo ryose yafata, ahubwo akiyemeza gutungwa n’inzoga gusa.
Uwo mugabo yapfuye azengurutswe n’amacupa y’amavide abarirwa mu magana yashizemo inzoga, kuko ngo yari amaze ukwezi kurenga nta kindi kintu ashyira mu nda ye, uretse inzoga gusa.

Mu cyumweru gishize, nibwo abakozi b’ikigo cya Siam Rayong Foundation gikora ibikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’imiryango ifite ibibazo bitandukanye harimo n’ubukene, kikabaha ubufasha butandukanye yaba kubaha amikoro, kubagira inama n’ibindi, bahamagawe mu rugo rw’uwo mugabo wari utuye ahitwa i Ban Chang mu Karere ka Rayong kugira ngo baze bamufashe kuko afite ikibazo.
Abakozi b’icyo kigo bahuruzwa, babwirwaga ko uwo mugabo basabwa kuza gufasha, yagize ikibazo cya ‘seizure’ kirangwa n’ubwonko bwanze gukora uko bisanzwe, bije mu buryo butunguranye, bikajyana no guhinduka kudasanzwe kw’imyitwarire ye, ndetse ko yatakaje ubwenge ku buryo atarimo kumenya aho ari.
Ikibabaje, abo baje gutabara, bageze mu rugo rw’uwo mugabo witwaga Thaweesak Namwongsa, basanga amaze gupfa, nyuma bakurikiranye amakuru ye, bamenya ko ari umugabo wari iminsi micyeya atandukanye n’umugore we, ariko akaba afite w’umwana w’umuhungu w’ingimbi w’imyaka 16 babanaga mu nzu.
Uwo mwana niwe wabwiye abo bari baje gutabara ko Namwongsa yari amaze ukwezi kurenga atunzwe n’inzoga gusa. Umunsi umwe atashye avuye ku ishuri, ngo yasanze Se aryamye ku gitanda cye, ariko ameze nabi, atazi aho ari, yatakaje ubwenge, igitanda cye kizengurutswe n’amacupa menshi yamazemo inzoga.
Abaje gutabara basanze umugabo yapfuye, ariko hari akanya gato kanyura hagati y’ayo macupa y’inzoga yari amukikije, bishoboka ko ari ko yakoreshaga yinjira cyangwa asohoka mu nzu asubira ku gitanda cye, mu gihe yari akibishobora.
Umuhungu yabwiye Polisi mu gihe yari ihageze ije gukurikirana uko urupfu rw’uwo mugabo rwagenze, ko yatekeraga Se ibyo kurya buri munsi uko yabaga avuye ku ishuri, ariko akanga kurya na kimwe, ku buryo yatunzwe n’inzoga gusa mu kwezi kurenga.

Yemeza ko nta yindi ndwara azi umubyeyi we yarwaga, kandi ntiyerura ngo avuge ko yaba yarahungiye mu nzoga kugira ngo yiyibagize ibya gatanya yari avuyemo n’umugore we, ariko bikekwa ko guhungabana kw’amarangamutima ye, bivuturutse kuri uko gutandukana n’uwo bashakanye ari byo byamuteye gusimbuza ibyo kurya inzoga gusa, yibwira ko zashobora kumutunga.
Inzobere mu by’imirire, zivuga ko mu nzoga habonekamo ibyitwa ‘calories’, ariko nta ntungamubiri umuntu akenera ngo abeho neza zirimo. Ibyo rero bituma, kunywa inzoga gusa, zigasimbuzwa amafunguro yose, bishyira ubuzima mu kaga, harimo kubura intungamubiri zikenewe, kwangirika k’umwijima. Ubundi ngo kunywa inzoga byagombye kuba mu rugero nk’uko bishimangirwa n’inzobere mu by’ubuzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|