Kenya: Bagaye umubyeyi wa Albert Ojwang wemeye kwakira Miliyoni z’Amashilingi yatanzwe na William Ruto
Bamwe mu Banya-Kenya, bagaye cyane umubyeyi wa Albert Ojwang wemeye kwakira Miliyoni ebyiri z’Amashilingi yatanzwe na Perezida wa Kenya William Ruto yo kuyagira umuryango wa nyakwigendera Albert Ojwang, wapfuye aguye muri kasho ya polisi yamutaye muri yombi ku itariki 7 Kamena mu Mujyi wa Nairobi, bigahita biteza imyigaragambyo nubu igikomeje, abigaragambya basaba ko Albert Ojwang ahabwa ubutabera.

Albert Ojwang yari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga (blogueur) wafunzwe ashinjwa gutuka umuyobozi wa Polisi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo gupfa aguye muri kasho ya Polisi ya Kenya, isuzuma rikorerwa ku mirambo rigaragaza ko yakubiswe cyane nyuma agapfa anizwe, mu gihe inzego z’umutekano zo zivuga ko yiyahuye nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya.
Umusaza Meshack Ojwang, Se wa nyakwigendera Albert Ojwang, yasobanuye ko ashimira Perezida William Ruto kuko ubwo yamuhamagaye kuri telefoni akamwihanganisha, ndetse agatanga n’Amashilingi mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango mu kababaro.
Yagize ati, " Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshime Imana. Ni yo twizeye. Perezida Ruto yafashe umwana wanjye nkaho ari uwe bwite. Hari benshi bapfuye, ariko we yafashe icyemezo cyo kumpamagara kuri telefoni mu rwego rwo kunyihanganisha.
Meshack Ojwang yakomeje avuga ko uretse Perezida William Ruto, hari n’abandi bayobozi b’aho muri Kenya nka Raila Odinga nawe wamuhamagaye kuri telefoni akamuha ubutumwa bwo kumwihanganisha ndetse na akamuha na Miliyoni imwe y’Amashilingi, mu gihe Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, nawe yasuye uwo muryango wapfushije uwabo, awusezeranya kububakira inzu y’ibyumba bibiri, ifite agaciro ka Miliyoni 1.5 y’Amashilingi ya Kenya, kandi yizeza ko iyo nzu igomba kuba yuzuye mu byumweru bibiri n’igice, bakayitaha mbere mbere yo gushyingura.
Bamwe mu banya-Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko babajwe cyane no kubona uwo musaza yemera ayo mashilingi yatanzwe n’abategetsi bo muri Kenya, kandi umwana we bavuga ko yiciwe muri kasho ya Polisi atahabwa ubutabera nk’uko bisabwa n’abari mu myigaragambyo. Bamwe bavuga ko bikwiye ko uwo musaza asubiza ayo mafaranga umuryango wahawe mu rwego rwo kuwuyagira. Ariko abandi bakavugira uwo musaza ko atagombaga kwanga ayo mafaranga kuko uwo atari wo muti w’ikibazo, na cyane ko afite inshingano zo kwita ku mukazana we ndetse n’umwuzukuru we basizwe na nyakwigendera Albert Ojwanng’.
Uwiyita rockroyce001 ku rubuga rwa X yagize ati, “ Njyewe uwo musaza ansubize Amashilingi yanjye 300, ntiyivange n’ayo yandi.”
Naho Purse0nality_by_ess, we yagize ati, “ Tumuhe umwanya gato, abo mu gihe cye nta bintu byinshi bazi. Iyi ntambara ni iyacu”.
Gloria.tunu, we yagize ati, “Muzehe we, uyu ni umwanya wo gutuza no guceceka gacyeya, rwose turakwinginze. Ubu koko ababyeyi bacu nibo badukorera ibintu nk’ibi koko? Njyewe nubu simbyumva.”
Steve_muriuki yagize ati, “ Nubwo yasubiza ayo mafaranga, ntabwo byagarura umwana we”.
Riggy G we yagize ati, “ igihe amafaranga aje, ntukayange, icyangombwa gusa ni ukwirinda kwibagirwa”.
Korea_mamasky, we yagize ati, “ Nimumureke yunamire umwana we mu mahoro. Kwanga amafaranga ntabwo ari byo bivuze gushaka ubutabera. Ararera umwuzukuru yita no ku mupfakazi wa nyakwigendera. Iyo nkunga yatanzwe ikenewe. Uburakari bwanyu murabwerekeza ahatari ho”.
Musau_erique yagize ati, “ Burya ni ukuri koko amafaranga yagambaniye na Yesu”.
Eric Omondi, wahoze ari umunyarwenya aho muri Kenya nyuma akaba uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko hari paji nshya igiye gufunguka mu rwego rwa politiki n’imiyoborere muri Kenya, kandi ko ubu uko politiki ya Kenya imeze muri iki gihe, ari nka bwa bubabare umubyeyi agira mbere yo kubyara umwana we.
Eric Omondi yakomeje asaba abayobozi bariho muri Kenya kureka imiyoborere mibi irangwa n’ivangura ry’amoko, ubugome, n’ibindi abasaba kurangiza manda zabo bakavaho bakagenda.
Ubwo butumwa bwakirwe neza n’abanya-Kenya benshi bamushima ko agize ubutwari bwo gushobora kunenga abategetsi ba Kenya, ndetse bamwe bamusaba kuziyamamaza mu matora ataha yo mu 2027, kugira ngo agire uruhare mu kuzana impinduka nziza muri politiki y’icyo gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|