Arambiwe guhozwa ku nkeke n’imodoka ye kubera kugira amaso mato
Mu Bushinwa, umugabo uherutse kugura imwe mu modoka zigezweho ya ‘Xiaomi SU7 Max’ yavuze ko abangamiwe cyane n’uko ikoranabuhanga ryayo rihora rimuha ubutumwa bw’impuruza, bumusaba kwirinda gusinzira, kurangara, ahubwo akita ku muhanda mu rwego rwo kurengera umutekano we ndetse n’uw’abandi bakoresha umuhanda, kandi mu by’ukuri atarangaye ndetse atanananiwe, ahubwo ikibazo ari amaso ye mato cyane, ariko iryo koranabuhanga rikaba rimubona nk’usinziriye kandi atwaye ikinyabiziga.

Uwo mugabo witwa Mr. Li, ukomoka mu Ntara ya Zhejiang, yavuze ko nyuma yo kugura iyo modoka igezweho ikoreshwa n’amashanyarazi, yatangiye kumutera ikibazo kuva yayitwara bwa mbere, kubera ubutumwa imuha mu ijwi.
Uretse ubwo butumwa buza mu buryo bw’ijwi (audio), hari kandi n’ubutumwa buza mu buryo bw’inyandiko nabwo bukomeza bwiyandika muri ‘tableau’ y’imodoka, bumusaba gutwara abyitayeho ndetse no kwitwararika umutekano we (“Focus on driving, pay attention to safety”).
Uwo mugabo mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga z’aho mu Bushinwa bukarebwa n’abantu benshi, yagize ati “Bisaba ko nkanura cyane amaso, ku buryo bwo gusa n’uyaturumbuye kugira ngo ubwo butumwa bw’ijwi buceceke”.
Ati “Ariko iyo ndimo ndeba bisanzwe, mpita ntangira kongera kumva ubwo butumwa buza nk’impuruza bunsaba kwirinda kurangara kandi ntwaye imodoka. Ikigaragara, ni uko kubera amaso yanjye matoya cyane, atuma imodoka yibwira ko ngiye gusinzira cyangwa se ndimo nsinzira kandi ntwaye imodoka”.
Muri iyo video, Li yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iryo jwi ryo kumuburira, rishobora kuza nk’inshuro 20, mu rugendo rugufi akoze, ku buryo abibona nk’ibimubangamiye cyane ndetse ahubwo bikamutera kurangara ubwabyo.
Mu buryo butangaje, abenshi mu bagize icyo bavuga kuri iyo videwo, ni abashoferi b’aho mu Bushinwa, bavuga ko nabo bahura n’ibibazo nk’ibyo, nubwo baba batwaye imodoka zo mu bundi bwoko nka ‘Lynk’ na ‘Co, Deepal’ n’izindi.
Hari kandi n’abandi batunze imodoka za Xiaomi SU7 bagiye bavuga ko bahuye n’ikibazo nk’icyo cya Mr. Li, ndetse bamaze no kukigeze ku ruganda ruzikora.
Ubusanzwe, kuri izo modoka ngo habaho za camera, zireba mu isura y’umushoferi, zikohereza ijwi ryo kumuburira, niba arimo asinzira. Iyo umushoferi aryirengagije, rigera igihe rigaceceka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|