Yahaye se impano y’imbunda aba ari we ayirasisha bwa mbere

Umuhanzi w’Umunyamerika Marvin Gaye Jr. wamamaye mu njyana za Pop na Soul hagati ya 1960 na 1984, yishwe arashwe na se Marvin Pentz Gay Sr. ku wa 01 Mata 1984 mu Mujyi wa Los Angeles, California, habura umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka 45, mu gihe yari ageze mu bushorishori bw’umwuga we w’ubuhanzi.

Marvin Gaye Jr. (hagati), ari hamwe na se na nyina
Marvin Gaye Jr. (hagati), ari hamwe na se na nyina

Mu myaka 25 ari mu mwuga, Marvin Gaye yabashije gutera intambwe ikomeye arenga injyana ya Pop yari imaze kuba basa bose, yinjira mu jyana ya Soul yibandaga ku ndirimbo zifite ubutumwa bwihariye, ahuriza hamwe ibyo yigiye ku bandi bahanzi b’ibigugu nka Smokey Robinson, Bob Dylan na Barry White abasha gukoramo muzika yihariye. Gusa ubwo budasa ni bwo bwaje kumubera nk’ikigusha mu buzima nk’uko byasobanuwe na Michael Eric Dyson, ukurikiranira hafi ibya muzika.

Dyson yagize ati “Umugabo wirukanse ku madayimoni y’amamiliyoni…akoresheje ijwi rye rimeze nk’iryaturutse mu ijuru n’inganzo ikomoka ku Mana, ni we waje kwisanga yirukankanwa n’amadayimoni ye bwite mu buzima yamaze ku Isi”.

Urupfu nyirizina rya Marvin Gaye nta bisobanuro byinshi rwasabye kugira ngo rusobanuke. Yishwe arashwe amasasu abiri mu gituza rimwe riboneza mu mutima, irindi ryahuranya umwijima n’igihaha, nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Police ya Los Angeles, ariko, ibikorwa byagejeje ku rupfu rwe byo byari agatereranzamba.

Ku ruhande rumwe, havuzwe amakimbirane y’igihe kirekire hagati ya Marvin Gaye Jr. na se kuva akiri umwana. Se, Marvin Gay Sr., (inyuguti ya ‘e’ yongewemo n’umuhungu we nk’izina ry’ubuhanzi), yari umuvugabutumwa mu itorero rya Pentecost ry’Abaheburayo (Hebrew Pentecostal Church), akaba yari azwiho kugira igitsure gikabije ku bana be bane b’abahungu.

Ikindi kandi ngo yari n’umunywi wo mu rwego rwo hejuru ku buryo byari bihabanye n’ukuntu yakarira abana be birenze urugero, kandi we nta rwiza yaberekaga. Hari n’amakuru avuga ko Marvin Gay Sr. yagiriraga ishyari ryihishe ibyo umuhungu we yari yaragezeho, Marvin Gaye Jr. na we ngo akaba yari afitiye se inzika itagaragara kubera ko yari yaramubujije uburyo kuva ari umwana.

Uko kurenzaho rero kwaje kurangirira mu minsi ya nyuma i Los Angeles mu rugo rwa Marvin Gay, Sr. n’umugore we Alberta. Umuhungu wabo wari umaze kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga, yari yarasubiye kubana n’ababyeyi be mu mpera za 1983 kubera ibibazo yari arimo byo kwiheba, amadeni no kwiyicisha ikiyobyabwenge cya cocaine.

Hashize umwaka umwe gusa yegukanye igihembo cye cya mbere cya Grammy, akanasubira mu ruhando rw’abahanzi b’ibihangange mu njyana ya Pop kubera indirimbo ‘Sexual Healing’, Marvin Gaye yari amaze kugera aharindimuka haba ku mubiri, mu mutwe no mu mufuka.

Nyuma y’uko impaka za ngo turwane hagati y’umwana na se zibaviriyemo gufatana mu mashati mu gitondo cyo ku wa 01 Mata 1984, Alberta Gay, nyina wa Marvin Gaye Jr., yagerageje kubakiranura ajyana umuhungu we mu cyumba, se abatura imbunda nto (pistol) yari yarahawe nk’impano n’umuhungu we, amusanga mu cyumba amurasa amasasu abiri mu gituza.

Marvin Pentz Gay Sr. atabwa muri yombi amaze kwica Marvin Gaye Jr.ku ya 01 Mata 1984
Marvin Pentz Gay Sr. atabwa muri yombi amaze kwica Marvin Gaye Jr.ku ya 01 Mata 1984

Umuvandimwe wa Marvin Gaye, Frankie Gay wari uturanye na bo ari na we wari umufashe mu biganza mu minota ye yanyuma, yaje kwandika igitabo ku buzima bwe avuga ko amagambo Marvin Gaye yavuze bwa nyuma yagize ati “Icyo nashakaga nkigezeho….nari narananiwe kubyirangiriza, none ntumye abinkorera”.

Amaze gutabwa muri yombi, Marvin Gay Sr., yemeye icyaha cyo kwica abigambiriye ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu (6) isubitse, no kwitaba urukiko mu gihe cy’imyaka itanu (5). Yitabye Imana azize izabukuru ku myaka 84 mu 1998.

Urupfu rwa Marvin Gaye kugeza ubu rufatwa nk’iherezo riteye agahinda ry’umwe mu byamamare by’ibihe byose mu njyana ya Soul.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda harimo ‘Sexual Healing’ na ‘Let’s Get it On’.

Indirimbo Let’s get It on:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka