U Buyapani: Hari Sosiyete itanga serivisi zidasanzwe, harimo ba ‘nyogokuru’ bakodeshwa

Mu Buyapani hari sosiyete ya OK Grandma, itanga serivisi zidasanzwe zirimo no kuganiriza abantu, bakabatega amatwi bakumva ibibazo bafite bakabagira inama uko babikemura, kubatekera ibyo kurya biryoshye by’abakecuru, mbese nk’uko ba nyirakuru b’abantu babikora. Ariko ukeneye iyo serivisi yo kuvugana n’umuntu umeze nka nyirakuru, akodesha umubyeyi w’umugore ufite hagati y’imyaka 60 na 94 akamukorera nk’ibyo nyirakuru yamukorera, akamukodesha ku 3,300 by’Amayeni kuri buri saha bamaranye (Amadolari 23).

Bamwe mu bagize Sosiyete ya OK Grandma
Bamwe mu bagize Sosiyete ya OK Grandma

Iyo sosiyete itanga serivisi nyinshi zitandukanye zifasha abantu kugubwa neza no kugira umutuzo mu buzima bwabo bwa buri munsi, gusukura inzu, kwita ku bana, kwita ku mbwa zo mu rugo n’ibindi.

Ariko zimwe muri serivisi zidasanzwe zitangwa n’iyo sosiyete, ni uko umuntu ashobora gukodeshamo umugira mu birori cyangwa se mu muhango runaka yari yatumiwemo ariko akaba adashoboye kujyayo, yakodesha kandi umuntu ujya gusaba imbabazi mu mwanya we niba hari aho yagombaga kujya kuzisaba.

Uretse ibyo, muri iyo sosiyete umuntu yanakodesha ujya gusezera ku kazi mu mwanya we, kugira ngo yirinde kubabara cyangwa kuremererwa no gusiga abantu yari amenyeranye nabo mu kazi asezeye.

Sosiyete ya OK Grandma, bakunze kwita OK Oppa-Chan aho mu Buyapani, yashinzwe mu 2012, ariko kugeza n’ubu ni imwe muri sosiyete zifite serivisi zikunzwe cyane kandi zikenerwa n’abantu benshi muri icyo gihugu.

Ni sosyete ifite abantu basaga 100 bari mu zabukuru bakodeshwa nka ba nyirakuru b’abantu, bakaba biyumvamo ko bagifite akamaro gakomeye muri sosiyete, kuko bagifite ubumenyi bwo gutegura amafunguro meza aryoshye, ariko no kuba bazi kugumana n’abantu gusa, bakabaganiriza bakabamara irungu.

Kubera ko haba hari ababyeyi benshi bakodeshwa nka ba nyirakuru b’abantu, icyo umukiriya aba asabwa ni ukuvuga ibyo yifuza kuri uwo mubyeyi akeneye gukodesha, noneho sosiyete igahita imenya uwo imwoherereza kuko ibazi neza uko bateye bose.

Abo bakecuru nta nyandiko cyangwa se impamyabumenyi basabwa kugira ngo batangire gukora muri sosiyete OK Grandma, impamvu ngo ni uko mu bijyanye no gutegura amafunguro gakondo, abo babyeyi bagereranywa n’inzobere mu guteka mu mahoteri, ikindi baba bazobereye mu gusukura inzu no kwita ku bana neza, bagendeye ku bunararibonye bakuye mu kurera ababo, bamwe muri bo ndetse ngo baba bazi kwandika neza, ku buryo bita ku bana, bakanabigisha kwandika bari mu rugo.

Umwe mu bakiriya ba OK Grandma yanditse ku rubuga rwayo rwa interineti, agira ati “Ndashaka gutandukana n’umusore twari tumaze igihe dukundana, ariko sinshaka kubimubwira neruye neza, rero ndashaka nyogokuru wamperekeza tukajyanayo”.

Undi we yanditse agira ati “Nta bantu benshi mfite mu muryango baza kuntahira ubukwe, none ndashaka umubyeyi uza mu bukwe bwanjye, akamera nk’aho ari uwo mu muryango wanjye”.

Iyo umukiriya akodesheje uwo mubyeyi ufatwa nka nyirakuru, uretse Amadolari 23 yishyura kuri buri saha bamarana, yishyura n’amafaranga y’urugendo uwo mukecuru akoresha agera aho akenewe, kandi akishyura n’ibintu byose uwo mubyeyi yakenera mu gihe bari kumwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka