Yigize umuforomo afatwa amaze kuvura abasaga 4,000
Muri Leta ya Florida muri Amerika, umugore yigize umuforomo, atabwa muri yombi amaze kuvura abarwayi basaga 4,000 kandi nta cyangombwa kimwemerera kuvura (licence médicale) agira.

Uwo mugore ukurikiranyweho uburiganya bwashoboraga no guteza urupfu, yitwa Autumn Bardisa w’imyaka 29, yafashwe n’inzego z’umutekano zimusanze iwe mu rugo, kubera ko yigize umuforomo ubifitiye impamyabumenyi. Muri rusange yatanze serivisi z’ubuvuzi ku barwayi bagera ku 4.486 hagati y’ukwezi kwa Kamena 2024 na Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi aho muri Florida.
Ibyaha akurikiranyweho, byatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yahabwaga akazi mu bitaro bya ‘AdventHealth Palm Coast Parkway’ biherereye ahitwaa i Palm Coast nk’umuforomo wabyigiye, agatangira gukora avuga ko yarangije amahugurwa yose asabwa ku muforomo, ariko abeshya ko icyangombwa cye ari cyo asigaje kubona gusa, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na polisi.
Muri uko guhabwa akazi, yaje kwemeza ko yakoze n’ikizamini gisabwa, ndetse atanga numero y’icyangombwa cy’umuntu bahuje izina (prénom), ariko badahuza izina ry’umuryango, asobanura ko impamvu ari uko aherutse guhinduza amazina. Nyuma yaho yasabwe kuzana icyangombwa cy’uko yashyingiwe (acte de marriage), ntiyigera agitanga.
Nubwo atigeze atanga iyo nyandiko yemeza ko yashyingiwe nk’uko yari yayisabwe, uwo mugore yazamuwe mu ntera muri Mutarama 2025, bituma abo bakorana batangira kumugiraho ibibazo by’amatsiko bitandukanye.
Mu kugenzura, umwe muri abo bakoranaga na we yaje kuvumbura ko uwo mugore nta cyangombwa afite kimwemerera gukora akazi arimo ko kuvura abantu, kubera ko yari afite ikimwemerera kuba umufasha w’umuforomo (assistante infirmière) gusa, kandi nacyo cyararengeje igihe.
Nyuma y’iperereza ry’imbere muri ibyo bitaro bya AdventHealth yakoreraga, byaje kugaragara ko hari ibyangombwa uwo mugore yasabwe ariko akaba atarabitanze.
Nyuma y’uko Autumn Bardisa, bimunaniye kwisobanura ku bibazo biri mu myirondoro ye, yahise yirukanwa mu kazi, ariko ikibazo cye kimenyeshwa inzego z’ubuyobozi, zihita zitangira kumukoraho iperereza ku byaha yakekwagaho.
Nyuma y’mezi arindwi (7) y’iperereza, abagenzacyaha bo mu ishami ry’ubuzima aho muri Leta ya Florida, bajyanye uwo mugore mu ibazwa ku byaha akekwaho, babaza na bagenzi be bakoranaga, biza kugaragara ko yibye umwirondoro w’undi muntu.
Iperereza ryaje kugaragaza ko uwo mugore ahuje izina rimwe n’undi muforomo ukorera mu bindi bitaro bya AdventHealth, bakaba barize ku ishuri rimwe nubwo bataziranye.
Ku wa kabiri tariki 5 Kanama 2025, nibwo hasohotse inyandiko zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukora umwuga w’ubuvuzi mu buryo butemewe n’amategeko, uburiganya no gukoresha imyirondoro itari iye. Yahise atabwa muri yombi bamusanze iwe, ubu akaba afungiye by’agateganyo ahitwa muri centre Perry Hall.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakz kubwinkuru nziza mutugezah