Natangiye banseka none akazi kantungiye umuryango - Umunyakenya utanga serivise zo kurimbisha imirambo
Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, umugore witwa Hadija Yahiya, asobanura uko yatangiye akazi ko kurimbisha imirambo cyangwa se kuyisiga ibintu bituma isa neza (make ups) mu gihe iri mu buruhukiro bitegura kujya kuyishyingura.

Hadija Yahiya avuga ko yavukiye mu Mujyi wa Mombasa, ariko akurira mu Mujyi wa Nairobi. Yataye ishuri akiri mutoya kubera ubukene umuryango we wari urimo. Yisanze mu buzima bugoye bumusaba gutunga umuryango we, harimo abana be babiri yareraga wenyine nta mugabo, ndetse na nyina uri mu zabukuru kandi ari umurwayi. Ikindi kandi, yari afite ideni ry’inshuti ye yamutangiye ingwate y’Amashilingi ya Kenya 10.000 (Ksh 10.000) yasabwaga kugira ngo afungurwe.
Byatangiye Hadija yisanga afunzwe kubera ko yafashwe acuruza ibiyobyabwenge, ashakisha amafaranga yo gutunga umuryango we, kubera ko musaza we mukuru wari usanzwe awufasha, yari yishwe arashwe mu gihe yari mu kazi ashakisha, bituma usigara mu bibazo by’imibereho igoye cyane.
Iyo nshuti yamutangiye ingwate, yari umwe mu bo Hadija yajyaga agurishaho ibiyobyabwenge nk’uko abisobanura agira ati, “ Uwo muntu yari inshuti yanjye najyaga ngurishaho ibiyobyabwenge, niwe wantangiye ayo mashilingi mu gihe nari maze iminsi ibiri (2) mfungiye kuri sitasiyo ya polisi. Ni we nari niringiye wenyine, kuko nta wundi muntu nari mfite wantangira iyo ngwate, yaba uwo mu muryango cyangwa se indi nshuti”.
Nyuma yo gufungurwa, inshuti ye imwe yamubajije niba yiteguye kuba yakora akazi ako ari ko kose, kugira ngo yishyure ayo mashilingi yagurijwe nk’ingwate. Hadija atazuyaje yavuze ko yiteguye gukora icyo yabona cyose uretse kwica gusa, ariko akabona ubwo bwishyu ndetse n’ibimutungira umuryango.
Umunsi ukurikiyeho, yazindutse kare cyane ajya kureba iyo nshuti yamwizeje ko igiye kumurangira akazi, asanga arimo apakira ibikoresho bitandukanye bijyanye n’ubwiza (make-ups) mu bikapu bibiri.
Hadija yagize ati, “ iyo nshuti yanjye yahise ambwira ati, tugende hari ahantu tugiye guhurira n’indi nshuti yanjye maze dutangire akazi. Ubwo yampaye igikapu kimwe nawe afata ikindi dutangira urugendo nabonaga ari rurerure, tugera ku buruhukiro bw’ibitaro, ahashyirwa imirambo. Kandi njyewe nari nabwiwe gusa ko hari umuntu tugiye guhura ubundi tukajya mu kazi”.
Bageze kuri ubwo buruhukiro (morgue), inshuti ya Hadija wari umujyanye gutangira akazi, yasuhije abakozi bahakora, ariko bigaragara ko ari abantu basanzwe baziranye nabo, hanyuma ababaza niba hari abakiliya bahari.
Hadija ati,” Akibaza niba hari abakiriya bahari, numvise ari ikintu kintunguye cyane. Ubwo twinjira mu cyumba kimwe dusangamo imirambo itatu yashyizwe ku bitanda, maze inshuti yanjye ancira amarenga akoresheje ikiganza, anyereka ko akazi kacu tugiye gukora ari ako. Twasabwaga kurimbisha iyo mirambo kugeza ubwo igaragara neza”.
Akomeza agira ati, “ Inshuti yanjye yarambwiye iti, nureba iyi mirambo rero, ntuyibone nk’imirambo, ahubwo uyibone nk’ibibazo byawe wasize mu rugo, utekereze uko umuryango wawe urimo kubaho nabi, ukuntu nta byo kurya bafite, ukuntu mama wawe ari umurwayi, n’ukuntu ubukode bw’inzu bwashizemo. Icyo gihe nabanje kwibwira mu mutwe ko ntazagashobora , ariko nta bundi buryo nari mfite. Kuri buri murambo nasize ‘make ups’ uwo munsi, banyishyuye Amashilingi 5000 ntaha nakoreye imirambo ibiri banyishyura Amashilingi 10.000, hanyuma nkuraho Amashilingi 5000 nishyura wa wundi wantangiye ingwate, kugira ngo mfungurwe, nuko ambwira ko mushakira n’andi asigaye”.
Hadija yibuka ibintu bitandukanye yagiye abona agitangira ako kazi ko mu buruhukiro bw’imirambo, kuko ubu nubwo kabaye aho akura ibimutunga n’umuryango we, ngo ntiyagakundaga mu gihe yari akigatangira, uretse ko nta yandi mahitamo yari afite.
Mu byo yabonye bikamutera ubwoba, ngo harimo nko kwakira umurambo ariko akumva ugishyushye.Ubundi ngo hari ubwo babonaga nk’ukuboko k’umurambo kwirambuye nk’aho gushaka kubakoraho, n’ibindi.
Hadija ati, “ Ntabwo wabaga wemerewe gusakuza ngo uvuze induru cyangwa se kwerekana ko watunguwe, cyangwa se ko ufite ubwoba, kubera ko abandi bakoramo aho, bo babaga baramenyereye kubona ibintu nk’ibyo. Hari ahantu hagoye cyane kuhakorera”.
Akomeza agira ati, “ Hari ubwo naburaga ibitotsi burundu. Ubundi nkisanga mfite ubwoba bwinshi budasobanutse. Hari nubwo nibwiraga nti kwegera abana banjye ni ukubashyira mu kaga kuko numvaga ubwenge bwanjye bwarahindutse rwose. Ariko ako kazi maze imyaka ibiri ngakora kantungiye umuryango neza”.
Yasobanuye ko mu gihe, yabonye ikiraka cyo gusiga umurambo ariko agasanga utangiye kwangirika, wenda umutwe utagifashe neza ku gihimba, kubera ko watangiye kubora, yigishijwe uko agomba kwitwara muri icyo gihe, kandi agatanga serivisi asabwa neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|