U Bushinwa: Hari abonka za ‘tetine’ mu kwirwanyiriza umujagararo (stress)
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru.

Urubyiruko rw’aho mu Bushinwa, ruhura na byinshi birutera umujagararo, nk’ibibazo bijyanye n’akazi, amikoro nko kubona ingwate ku nguzanyo, kwishyura imyenda baba barafashe bagura imodoka n’ibindi, ndetse n’ibibazo bijyana n’imibanire yabo n’abandi.
Muri rusange, ubuzima bugezweho bukurura ibibazo byinshi by’umuhangayiko. Ariko se ni nde wigeze atekereza ko konka ‘tetine/pacifier’ byafasha mu kugabanya ibyo bibazo!
Ikigaragara, Abashinwa bo bamenye iryo banga, kuko tetine z’abantu bakuru zimaze kwamamara cyane muri icyo gihugu, aho usanga ibihumbi by’urubyiruko bakoresha ari hagati ya 10 na 500 by’Amayuan ni ukuvuga ($1.40 na $ 70) kuri izo ‘tetine’ za palasitiki.
Izo tetine zigurishwa nk’ibikoresho bifasha mu kurwanya umujagararo n’umuhangayiko, bigafasha abantu gusinzira mu gihe bagowe n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi. Imbuga za interineti zikorerwaho ubucuruzi bwazo, zicuruza ibihumbi byinshi buri kwezi.
Abahanga mu by’imitekerereze mu Bushinwa bavuga ko igituma ikoreshwa rya tetine ririmo kwamamara cyane, bijyana n’icyitwa ‘regression phenomenon’, kivuga ko iyo abantu bahanganye n’ibibazo bibaremereye cyane, bisanga barimo gusubira inyuma mu myaka, bakagira imyitwarire nk’iy’abana.
Mu by’ukuri se, tetine z’abakuru zifasha mu kugabanya umujagararo? Ku rubuga rwa interineti rwo mu Bushinwa rwa Sohu, baherutse gusohora raporo igaragaza ibyo abakoresha imbuga nkoranyambanga ndetse n’abakoresha izo tetine bazivugaho.
Abenshi bemeza ko iyo bazinyunguta bari mu kazi, biyumva nta mujagararo mwinshi bafite, bagasinzira neza mu gihe cyo kuryama, kandi bakiyumva batuje nk’abana bato.
Gusa, inzobere zivuga ko gukoresha izo tetine igihe kirekire byagira ingaruka zikomeye ku buzima. Dr. Tang Caomin wo muri Kaminuza ya Sichuan University’s Huaxi College of Stomatology, yavuze ko imiterere yo mu kanwa ku bantu bakuru itandukanye cyane n’iy’abana.
Dr. Tang Caomin yavuze ko gukoresha ‘tetine’ z’abakuru igihe kirekire bitera ikibazo cyitwa ‘temporomandibular joint disorder’, kijyana no kubabara imisaya, kumva imisaya ikora amajwi (clicking sounds) no kubabara igihe umuntu afunga cyangwa afungura umunwa.
Yongeyeho ko bishobora guteza ikibazo ku ruhu rwo mu kanwa (oral mucosa).
Yagize ati “Ibyo izo tetine z’abakuru zikorwamo n’imiterere yazo, bishobora kutajyana n’ubuzima bwo mu kanwa bw’abantu bakuru, ku buryo byahangiza bikaba byanahatera ibisebe. Zanateza ibibazo by’umutekano w’ubuzima mu gihe umuntu azisinzirana mu kanwa, kuko zishobora kubangamira imihumekere ye, bikaba byanamuheza umwuka”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|