Umugabo yacikanye uwari kuzamubera umukazana amugira umugore we
Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 55 ufite umuryango ndetse umaze kugira abuzukuru batatu, aravugwaho gucikana umukobwa w’imyaka 22 witeguraga kuba umukazana we.

Uwo mugabo uretse gucika ajyanye umukunzi w’umuhungu we, ngo yanatwaye amafaranga yose y’ubwizigame bw’umuryango ndetse ajyana n’ibindi bintu by’agaciro birimo imirimbo ikozwe muri zahabu.
Uwo mugabo witwa Shakeel, utuye ahitwa i Rampur, muri Leta ya Uttar Pradesh, ni umubyeyi ufite abana batandatu (6) yatunguye umuryango we, ubwo yatorokanaga n’umukobwa wahawe izina rya Ayesha (izina ritari irye nyaryo).
Aganira n’itangazamakuru ry’aho mu Buhinde, Shabbana, umugore wa Shakeel, yavuze ko yatangajwe n’ukuntu umugabo we yakomezaga guhatiriza ko umuhungu wabo w’imyaka 17 yashyingirwa byihutirwa n’uwo mukobwa bakundanaga, ariko umugore akavuga ko hataboneka amafaranga ahagije yo gutegura ubwo bukwe, kandi ko n’umusore akiri muto, bityo bategereza gato, ubukwe bukazaba mu gihe kiri imbere.
Uko kwanga gukoresha ubukwe byihutirwa, uwo mugabo ngo ntiyabyakiriye neza, ahubwo yahise ategura gucika ajyanye uwo mukobwa, maze aza guhamagara umugore we Shabbana ari mu Mujyi wa Delhi, amubwira ko we yamaze kwishakira uwo mukobwa ubu bakaba batangiye kubana nk’umugore n’umugabo, kuko umuhungu we atarimo kumushaka.
Shabbana yabwiye abanyamakuru ati “Umukobwa wari kuzaba umukazana wanjye, ubu ni umugore w’umugabo wanjye”.
Bivugwa ko mbere yo gucika, Shakeel yasuraga uwo mukobwa kenshi, yitwaje ko barimo kuvuga ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe bwe n’umuhungu we, ariko umugore akavuga ko kuva ku ntangiriro yumvaga adashira umugabo we amakenga, akurikije uko yabonaga yitwara kuri uwo mukobwa.
Umugore abajije umugabo we, niba nta kintu kidasanzwe kiri hagati ye n’uwo mukobwa, umugabo ngo yarahakanye ndetse atangira no guhohotera umugore, avuga ko amukekera ubusa amubeshyera. Ariko umugore ntiyacika intege akomeza kwegeranya ibimenyetso.
Umunsi umwe, uwo mugore yereka umuhungu we ubutumwa bugufi umugabo we yagiye yandikirana n’uwo mukubwa, umuhungu arababara, ahita abwira Se ko iby’ubukwe yumva abihagaritse.
Uwo mugabo ntiyatwaye gusa umukobwa wari umukunzi w’umuhungu we, ahubwo yatwaye n’amafaranga yari ubwizagame bw’umuryango asaga 200,000 by’Ama-rupees (ni ukuvuga 2,400 by’Amadolari) n’ibindi by’agaciro.
Icyo cyaha cy’ubujura bw’umutungo w’umuryango, kiramutse kimuhamye, uwo mugabo yahanishwa gufungwa imyaka 3 muri gereza, ariko Polisi yabwiye ikinyamakuru Times of India, ko kugeza ubu, idashobora gufata Shakeel kuko umuryango we utaratanga ikirego mu buryo buteganywa n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|