U Burusiya: Umupolisi wanze ruswa azajya ahabwa angana n’ayo yanze

Mu Burusiya, mu gace ka Rostov, abayobozi batangiye kugerageza uburyo bushya bugamije gufasha mu kurwanya ruswa, aho abapolisi banze kwakira ruswa, bazajya bashimirwa, ariko bakanahabwa angana n’ayo banze kwakira.

Aho mu Burusiya, ruswa muri Polisi ngo ni ikintu gikabije ku buryo abantu benshi bahura na cyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ariko mu gace ka Rostov mu Majyepfo y’u Burusiya, abantu bafite impungenge kurusha uko byari bimeze mbere, kubera ingamba nshya zashyizweho n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’umutekano mu gihugu, zigatangazwa nk’izizatanga umusururo mu kurwanya ruswa muri Polisi.

Izo ngamba zafashwe nk’izadasanzwe, kubera ko ubundi ni ibisanzwe ko umupolisi uri mu kazi ke ashinzwe, atagombye kwakira ruswa, ariko kubona ahemberwa kuba yanze kuyakira, ngo ni ibintu bidasanzwe nubwo byemejwe ko abapolisi batandukanye bamaze guhembwa, bijyanye n’iyo gahunda nshya.

Alexander Rechitsky, umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa mu gace ka Rostov yagize ati,“ Vuba aha, twatangije gahunda yo kujya dushimira, tukanaha abapolisi amafaranga angana n’ayo bari bagiye guhabwa n’abakora ibikorwa bitandukanye binyuranyije n’amategeko, ibyo tukaba twabikoze nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kurwanya ruswa.

Iyo gahunda nshya yatagijwe muri Rostov, izajya ituma umupolisi wanze ruswa ahembwa muri ubwo buryo, ariko n’uwari ugiye kuyimuha, ahita atangira gukurikiranwa mu nkiko ku cyaha cyo gutanga ruswa, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 291 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cy’u Burusiya.

Nubwo iyo gahunda igamije gukangurira abantu kwirinda gutanga ruswa, ariko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu Burusiya, bavuze ko ahubwo bishobora gufasha abapolisi basanzwe bakunda kuyaka.

Depite Andrei Alshevskikh yagize ati, “ Nimubitekereze neza. N’abakuru ba Polisi bazajya bisanga bashoye abo bayobora. Ubu umupolisi ashobora kwaka ruswa mu ibanga akayinezezamo, ariko mu gihe hagize ibigenda nabi, agahita atanga uwayimuhaye kugira ngo akurikiranwe, noneho we afatwe nk’intwari ndetse anahabwe angana n’ayo avuga ko yanze kwakira nka ruswa. Hari impungenge ko Polisi izahagarika inshingano zayo zisanzwe, ikibanda mu kwirirwa ihiga abayifasha kubona ayo mafaranga atangwa nk’ibihembo.’”

Mikhail Starshinov, undi mudepite nawe wagaragaje ikibazo iyo gahunda ifite, yabajije ubundi igituma ikorwa muri ako gace ka Rostov, abaza n’aho iyo ngengo y’imari yo guhamba abo balisi izajya iva, agaraza ko bizajya bisaba ko polisi igumana iyo ruswa yari yahawe, kandi ubwo bikaba ari ukuyishishikariza kuyaka n’ubundi.

Nubwo iyo gahunda itavugwaho rumwe kugeza ubu, ariko ubuyobozi bwa Minisiteri y’umutekano mu gihugu, ibinyujije ku mbuga za interineti zayo, yemeje ko bamwe mu bapolisi banze kwakira ruswa bamaze guhembwa harimo uwitwa Tural Safarov, umuyobozi muri polisi ishami ryo mu muhanda (traffic police inspector) uherutse guhabwa Ama-rubles 30,000 ($384) bivugwa ko yanze kwakira ruswa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka